http://www.inyenyerinews.org/afrika/menya-neza-umwanzi-wu-rwanda/ MENYA NEZA UMWANZI W'U RWANDA. April 30, 2013 by Rwema IT Webmaster 1 Comment Igitondo cyiza bavandimwe banyarwanda, mbanje kwisegura ku basomyi b'inyandiko zanjye kuko nsa n'uwahinduye gato umurongo nkaba ngiye gukoresha amagambo akakaye, atari ukubakura umutima ahubwo nshaka kubereka ibinyoma, amafuti ndetse n'ubuswa bw'abiyita abanyapolitiki, aho ibikorwa byabo aribyo birio kuvutsa amahirwe igihugu cyacu twahawe n'Imana. U Rwanda rero nkuko mubizi, ni igihugu cy'igihangange cyane cyahawe impano yo kugira amaboko, kuva na kera imwe mu mpano twiyiziho nk'abanyarwanda ni ukuba tugira ingabo zikomeye mu karere dutuyemo, uwabihakana yaba atazi amateka yarwo, uko rwagiye rwagurwa n'abami kugeza ubwo abakoloni badusubirishijemo imipaka, murebe ukuntu agahugu gato kahangamuye igihangange Zaire ya Mobutu, zifasha Museveni wa Uganda gufata ubutegetsi, mwibuke uburyo EX-FAR zahinduye ubu...
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !