Skip to main content

Rwanda: Me Iain Yereste urukiko rw’ikireng​a ko inyandikoz​a WIKIPEDIA urukiko Rukuru rwashingiy​eho ruhamya Uwo yunganira icyaha cyo gupfobya genocide zidakwiye gushingirw​aho n’urukiko hari amategeko


Me Iain Yereste urukiko rw'ikireng​a ko inyandikoz​a WIKIPEDIA urukiko Rukuru rwashingiy​eho ruhamya Uwo yunganira icyaha cyo gupfobya genocide zidakwiye gushingirw​aho n'urukiko hari amategeko.

Kigali kuwa 23 Mata 2013
Mu guhamya Ingabire Victoire ibyaha bishya Urukiko Rukuru rwifashishije inyandiko z'urubuga rwa Wikipedia no ku bitekerezo bwite by'inyandiko ya Yves Ternon yanditse ku mateka y'uRwanda aho gushingira ku mategeko y'uRwanda cyangwa mpuzamahanga.
Ubwo Umunyamategeko Ian Edward wunganira  Mme Ingabire Victoire yahabwaga ijambo uyu munsi ngo asobanurire urukiko ibijyanye n'ubujurire bw'uwo yunganira, yabwiye urukiko ko bibabaje kubona uwo yunganira yarahanaguweho ibyaha 6 yari yarashijwe n'ubushinjacyaha maze Urukiko Rukuru rukamuhamya ibyaha bishya bibiri: icy'ubugambanyi n'icyo gupfobya genocide rutagendeye ku mategeko ahubwo rugashingira ku nyandiko ruvanye ku rubuga rwa'wikipedia'zidafite uwazanditse, naho zandikiwe ,runifashisha igitekerezo cy'umuntu ku giti cye wagize icyo avuga ku mateka y'uRwanda witwa Yves Ternon maze rukatira igihano uwo yunganira rwirengagije amategeko y'uRwanda n'amategeko mpuzamahanga. Ibi byose urukiko rukaba rwarabikoze rutanahaye ijambo abaregwa ngo bagire icyo bavuga kuri izo nyandiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha.
Ibi byaha urukiko rwahamije Ingabire rukaba rwarabishingiye ku bimenyetso bibiri aribyo amahameshingiro y'ishyaka ndetse na disikuru Ingabire yavugiye ku Gisozi. Kubijyanye n'amahame y'ishyaka FDU-Inkingi urukiko rukaba rwaribanze ahanditse ijambo ryitwa Genocide y'abanyarwanda ariko uwunganira Ingabire yasobanuye ko iyi migambi y'ishyaka yakozwe mu mwaka wa 2006 kandi icyo gihe ItegekoNshinga ry'uRwanda naryo icyo gihe ryari ritarahinduka ngo hashyirwemo ijambo« genocide yakorewe abatutsi » Me. Ian  akaba yabwiye urukiko ko iyi nyito itabazwa Ingabire kuko inshyashya yari itarabaho.
Me. Ian Edward akaba yabwiye urukiko rw'ikirenga ko ku cyaha cyo gupfobya genocide Urukiko rw'Ikirenga rwazazirikana ibijyanye n'umwanzuro rwagifasheho mu rubanza n°0031/11/S/CS rw'abanyamakuru Sayidadi Mukakibibi na Uwimana Agnes Nkusi aho  urukiko rwabahanaguyeho icyi cyaha cyo gupfobya  genocide rushingiye ko igeteko rihana icyi cyaha mu ngingo yaryo ya 4 ridasobanutse kuko ridatanga igisobanuro ku nyito y'icyaha, runavuga ko ubushinjacyaha butigeze bwerekana ubushake bw'abo bwaregaga ku kuba bari bagambiriye gukora icyo cyaha. Me.Edward akaba yavuze ko uwo yunganira nawe yahutajwe n'iri tegeko kandi akwiye kurenganurwa.
Ku bijyanye no kudafutuka kw'iri tegeko abunganira Ingabire babwiye urukiko ko amategeko arimo urujijo abangamiye amasezerano uRwanda rwashyizeho  umukono tariki ya 16/07/1997  ku bijyanye n'uburenganzira bwa gisivire n'ubw'abanyapolitiki aho busobanura ibijyanye nuko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza bugomba kubahirizwa.
Uyu munyamategeko akaba yafashe ijambo uyu munsi nyuma yuko ku munsi wejo wari wihariwe na none n'umunyamategeko Gatera Gashabana aho yasobanuye inenge zikomeye zabaye mu Rukiko Rukuru harimo kwirengagiza amasezerano atandukanye Leta y'uRwanda yagiye isinya,uburenganzira bwo kwiregura buteganywa n'itegeko nomero 119 rirebana n'imiburanishirize y'imanza  nshinjabyaha butigeze bwubahirizwa kuwo yunganira, no kuba mu bimenyetso byatanzwe n'ubushinjacyaha nta na hamwe byerekana uruhare Ingabire yabigizemo. Me. Gatera Gashabana akaba yarabwiye  urukiko ko bitangaje ukuntu abareganwa na Ingabire urukiko rwabagize abere ku byaha bo biyemerera kandi basabira imbabazi. Kuri Me.Gashabana ibi bikaba bivuze ko ubwirege bwabo butemewe nyamara ibyo babwiye urukiko babeshya hagamijwe gufungisha uwo yunganira byo urukiko rukaba rwarabihaye agaciro.
Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku munsi wejo Umunyamategeko Ian yereka urukiko videwo y'ijambo Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa genocide ku Gisozi kugirango arufashe kumva uburyo ibyo uwo yunganira byagoretswenkana hagamijwe kumugerekaho icyaha cyo gupfobya genocide kandi nyamara mu ijambo yahavugiye nta kibi kirimo.
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...