Skip to main content

[amakurunamateka.com] Russ Feingold mu gusezera kwe yanenze amajyambere ya Paul Kagame!

 


Russ Feingold mu gusezera kwe yanenze amajyambere ya Paul Kagame!

Publié le  26 février 2015 par verrats
Russ Feingold
Russ Feingold
Kuri uyu wa kabili taliki ya 24 gashyantare 2015 nibwo umunyamerika Russ Feingold wari uhagarariye igihugu cya leta  zunze ubumwe z'Amerika yavuze ijambo ryo gusezera ku mugaragaro ku mwanya yari yarahawe ni icyo gihugu mu karere k'ibiyaga bigari. Ni ubwo Russ Feingold ahuje imyumvira na Paul Kagame 100% mu gikorwa cyo kurimbura impunzi z'abahutu ziri muri Congo, ntabwo byamubujije kunenga amajyambere Paul Kagame ahora arata !
 
Mu ijambo rye ryanyuma Russ Feingold yavuze, yatangaje ko mu gihe yagirwaga intumwa idasanzwe y'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari yari afite ku isonga inshingano  yo kurandura burundu umutwe wa M23 no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo harimo n'umutwe urwanya leta y'u Rwanda wa FDLR. Senateri Feingold yagize ati : 
 
«N'ubwo umutwe wa M23 watsinzwe burundu, inzira iracyari ndende kugira ngo amahoro agaruke muburasirazuba bwa Congo, gutsindwa kwa M23 ntacyo byahinduye ku mavu n'amavuko y'imvururu n'urugomo bimaze imyaka irenga 10 mu karere, gusa rero ibiro byanjye n'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika byarushijeho kumvikanisha ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo ; tukaba dusaba amahanga mukugishakira umuti, amahanga akaba agomba kwita ku kibazo cyo kurandura burundu umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 15 uyogoza uburasirazuba bwa Congo n'igihugu cy'u Rwanda. Guhera mu ntangiriro z'umwaka w'2014 kurwanya FDLR byari mu ntego zanjye kandi byagiye bitanga umusaruro. FDLR yacitse intege kuburyo bugaragara kandi n'abarwanyi bayo baragabanutse cyane ».
 
Russ Feingold ariko yasanze Congo idashobora kurangiza ikibazo cya FDLR yonyine ko ahubwo igomba gufatanya n'ibihugu by'akarere. Iyi mvugo ya Feingold ikaba ishobora gutera ibibazo leta  ya Kigali kuko ibihugu by'akarere bishaka ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemuka binyuze mu biganiro na leta  ya Paul Kagame kandi we akaba yarafunze umutwe kuko adashaka ibyo biganiro.
 
Mu ijambo rye kandi Russ Feingold akaba yaribanze ku ngingo yerekeranye n'amatora n'uburenganzira bwo gukora politiki mu mudendezo no mu bwisanzure, yibukije ko mu myaka 3 iri imbere ibihugu by'u Rwandau BurundiRepubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Congo Brazza bizagira amatora y'umukuru w'igihugu ; amahanga akaba ateze amaso abakuru b'ibyo bihugu kuko bazaba barangije manda zabo ; Russ Feingold yavuze ko guhindura itegeko-nshinga kugira ngo abayobozi b'ibihugu bakomeze kuguma kubutegetsi binyuranye n'amahame ya demokarasi ; kuri iyo ngingo Russ Feingold yakanze ahababaza kuri Paul Kagame watangiye ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo yigundirize kubutegetsi !
 
Kubyerekeranye n'igihugu cy'u Burundi, Russ Feingold yavuze ko ni ubwo hari byinshi byiza perezida Pierre Nkurunziza yagejeje kugihugu cye, uwo murage uzaba impfabusa niba azaba ashatse kongera kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu k'uyu mwaka. Russ Feingold yagize ati :
 
«Nk'igihugu cy'inshuti kandi kibanye neza n'u Burundi, leta zunze ubumwe z'Amerika zirimo zisaba igihugu cy'u Burundi gukora amatora yubahirije amasezerano y'amahoro yashyiriweho umukono Arusha, kuko ayo masezerano yemeza ko nta mukuru w'igihugu ugomba kwiyamamariza manda zirenze ebyiri; tubona ko kubahiriza amasezerano y'Arusha harimo no kubahiriza manda umukuru w'igihugu atagomba kurenza bikenewe cyane kugira ngo umutekano ukomeje kugenda uhungabana muri iki gihe cyegereje amatora ube mwiza, ntabwo ari byiza gukomeza gukururana mu mategeko kuri iyo ngingo ; perezida Nkurunziza yateye intambwe zigaragara mu gihe cy'imyaka 10 amaze kubutegetsi, amateka ye akazajya yibutsa ibikorwa yagezeho ariko narenga kumasezerano y'Arusha akongera kwiyamamaza ibikorwa yakoze byose bizaba bibaye impfabusa».
 
Avuga ku gihugu cy'u Rwanda Russ Feingold yavuze ko igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije mu majyambere ariko ashimangira ko ibintu byarushaho kuba byiza iryo terambere rijyanye no kugira uburenganzira bwo gukora politiki mu bwisanzure, Russ Feingold yagize ati :
 
«Tubabajwe cyane n'uburyo uburenganzira bwo gukora politike mu Rwanda bukomeje kurushaho kugabanukandetse n'ubwicanyi bunyuranyije n'amategeko bumaze igihe bukorwa, u Rwanda rufite inkuru nziza y'uburyo rwashoboye gutera imbere rwikura mu bibazo by'ingutu rwahuye nabyo, ariko iyo nkuru nziza ishobora guta agaciro igihe hatabayeho guteza imbere ubwisanzure bwo gukora politiki ntawe uhejwe, guteza imbere demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri wese».
 
Russ Feingold yahawe umwanya wo kuba intumwa idasanzwe y'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka w'2013, senateri Russ Feingold akaba mbere yo guhabwa uwo mwanya yarabaga mu kanama gashinzwe Afurika muri sena y'igihugu cy'Amerika. Kugeza ubu icyo gihugu kikaba kitaragena indi ntumwa izasimbura Russ Feingold ku mwanya yari afite wo kuba intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari.
 
Dukurikije ijambo rya Russ Feingold ryo gusezera ku mwanya yari ariho mu karere k'ibiyaga bigari, biragaragaza ko asigiye uzamusimbura raporo isobanutse y'aho yari agejeje ubutumwa bwe, ikibazo kirimo gikomeye akaba ari ukubahiriza demokarasi mu karere k'ibiyaga bigari, perezida Nkurunziza akaba atangiye kugaragaza ibimenyetso by'uko adashobora gukomeza gushaka ibyo kwiyamamaza kuko amakuru ava mu gihugu cy'u Burundi avuga ko Nkurunziza ashaka ko Yeremiya Ngendakumana wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wakwiyamamaza naho Joseph Kabila wa Congo akaba yaravuze ko ataziyamamaza ! Mu Rwanda niho hasigaye ikibazo, kuko muri iyi minsiFPR yatangiye ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame asimbuke ikiraro cy'itegeko nshinga bityo akaba perezida ubuziraherezo ! Ese leta ya Paul Kagame iziyemeza gusuzugura Amerika maze itere kabi? Ni ukubitega amaso!
 
 
Inkuru ya VOA  
 
###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...