Skip to main content

[amakurunamateka.com] Ibihugu bikomeye bishaka guhindura ibintu mu Burundi hamenetse amaraso menshi ngo bishyireho abategetsi bikoresha

 

Ibihugu bikomeye bishaka guhindura ibintu mu Burundi hamenetse amaraso menshi ngo bishyireho abategetsi bikoresha


Imana nidataba biraba bibi kurushaho mu Burundi.

Nkurunziza yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru i Bujumbura
18/05/2015 01:37   Akarere
Mu gihe impunzi z'abarundi zirimo guhunga ku bwinshi ndetse n'ibihugu bimwe bikomeye nka Leta zunze z'Amerika bikaba bishishikariza izo mpunzi guhunga zisaba Leta y'uburundi gufungura imipaka ngo izo mpunzi zihunge tutibagiwe ko icyo gihugu cy'igihanganye cyasabye abaturage bacyo kuva mu burundi vuba na vuba ndetse bunabagira inama zo kudakorera ingendo mu Burundi. Leta zunze ubumwe z'Amerika kandi zavuze ko zigiye guhagarikira inkunga igisirikare cy'u Burundi kandi ko zishyigikiye umugambi wa ONU wo guhagarika u Burundi kohereza ingabo mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya.
Igikekwa kandi kigaragara n'uko ibihugu bikomeye bishaka guhindura ibintu mu Burundi hamenetse amaraso menshi kugira ngo bishyire ku butegetsi abo bishaka bakorera inyungu zabyo bidaciye mu matora.
Ibi bigaragazwa n'uburyo bitanga amafaranga bigakoresha n'ingufu zabyo zaba iza diplomasi, politiki ndetse n'ibitangazamakuru bikomeye mu gufasha abigaragambya mu Burundi ariko bikaba byarateye utwatsi abashatse guhirika ubutegetsi bari bayobowe na Gen Niyombare.
Kwanga kubafasha si ikindi ni uko bari bazi ko Coup d'Etat ishobotse uwari kugenda yari kuba Nkurunziza n'abantu be ba hafi naho ishyaka CNDD FDD rigasigara ndetse rikaba ryanatsinda n'amatora kandi bo bashaka kuririmburana n'imizi.
Gufasha Gen Niyombare na bagenzi byari byoroshye cyane, kuko birazwi ko ntawe ukora Coup d'Etat ntawe umuri inyuma ukomeye, byari bihagije ko Samantha Power, cyangwa undi ahamagara ba Gen Gaciyubwenge, Gen Niyongabo, Gabriel Nizigama  n'abandi akabizeza ko bagumana imyanya yabo cyangwa akabatera ubwoba ko nibatabikora bazabagenza nk'aba Ex-FAR banze kumvira Amerika mu 1994, ako kanya Coup d'Etat ikaba irashobotse.
Byari binoroshye kubwira Perezida Kikwete ntareka Perezida Nkurunziza asohoka muri Tanzaniya maze abamunambyeho bagacika intege. Ahubwo Amerika yahise ibakurira inzira ku murima ivuga ko Perezida Nkurunziza ari we wemewe n'amategeko
seziberaUbu uko bigaragara gushotora Imbonerakure ngo zishore mu bwicanyi byarananiranye hasigaye gushakisha uburyo bwose hameneka amaraso menshi kugira ngo ingabo z'u Rwanda na Uganda zitere u Burundi zikinze inyuma y'umuryango w'Afrika y'uburasirazuba n'ingabo zawo (Eastern Africa Standby Force (EASF) bahawe uruhushya n'Amerika ibicishije muri ONU maze hakajyaho ubutegetsi budaciye mu matora buhagarikiwe n'ingabo z'u Rwanda.
Iturufu ya Genocide yahahiye benshi mu Rwanda igakumira Demokarasi kugeza ubu abatumye ishoboka barashaka gukomereza uwo muvuno i Burundi aho amaraso yose yameneka yagerekwa ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza n'ishyaka rye bityo bakava muri politiki ubuziraherezo nka MRNDD yo mu Rwanda.
Hari abarundi benshi bahoza ijambo Genocide mu kanwa nkaho ari ubwoko bw'umukino cyangwa ibintu byiza bumva byababaho ngo barebe ko bahararwa bakanavugwa cyane mu mahanga maze imfashanyo zikisuka ariko bakibagirwa ko nabo ubwabo cyangwa imiryango yabo bashobora kubigwamo.
Uretse Genocide abo barundi batiriye indi turufu ya FPR yo kuvanga FDLR mu bintu byose ngo barebe ko u Rwanda rwabajya inyuma cyangwa baruhe impamvu yo kwisuka kibazo cy'u Burundi.
Ibya ngombwa byose bimeze kujya mu buryo itangazamakuru ryateguye imitima y'abantu, mu mahanga yose byamenyekanye ko Nkurunziza n'Imbonerakure ze ari babi igisigaye nihataba ah'Imana n'uko hagira abantu bapfa gusa maze ba kabuhariwe mu gutubura imibare bagakora akazi kabo.
Icyakurikiraho n'uko u Burundi bwafatwa ku buryo bworoshye kuko ingabo z'u Burundi ntabwo zashyira twa Burende AML nk'utwo mu Rwanda barwanishaga muri za 1990 imbere ya za Burende z'iminyururu T72 na ibindi bitwaro Kagame agura buri munsi nk'ugura amasuka igihe cy'ihinga! Kandi twibuke ko ntawahamya ko igisirikare cy'u Burundi kitacibwamo ibice n'abo banyabubasha bene madamu. Tanzania nayo ntawahamya ko yatabara u Burundi mu giha Amerika yaba yayibujije.
Keretse gusa ingabo z'u Burundi zihagazeho gato kugeza igihe ibihugu nk'u Burusiya n'ubushinwa cyangwa ibindi bihugu by'Afrika wenda byiyemeje kubufasha, ariko muri iyo ntambara y'inzovu ibyatsi nibyo byahababarira ni ukuvuga abaturage b'abarundi.
Hari benshi bibabaza impamvu Perezida Nkurunziza atahitamo kwegura, twirengagije ko ubutegetsi buryoha biragaragara ko Nkurunziza yarangije kubona umukino uko umeze akaba asanga n'iyo yava ku butegetsi bitabuza ibiba kuba kandi nibyo.  None se Perezida Habyalimana iyo yegura amasezerano y'Arusha akimara gusinywa byari gutuma FPR yubahiriza amasezerano y'Arusha ntifate ubutegetsi bwose ku ngufu?
Ariko wenda amasomo yo mu Rwanda hari icyo yigishije abarundi, uretse gukora uko bashoboye ngo Imbonerakure zihanganire ubushotoranyi, Perezida Nkurunziza arasa nk'ukina iturufu ya Al shabab kugira ngo yumvishe abanyamerika ko ashobora gukura ingabo muri Somalia hakaba icyuho kandi mu gihe i Burundi hakomeza kuba akaduruvayo Al shabab ishobora kubyuririraho igatera inyungu z'Amerika n'iz'ibindi bihugu nk'iby'i Burayi mu Burundi cyangwa mu karere.
Uretse umutungo kamere w'amabuye y'agaciro ya Nickel u Burundi bufite ariko mu banyabubasha bo kw'isi hari bamwe bareba igihu cy'ubukungu n'umutekano n'ibibare mihimbano Kagame yabashize mu maso bakumva ko igihugu nk'u Burundi gifite byinshi gihuguriyeho n'u Rwanda cyakagombye kumera nk'u Rwanda ndetse bakanagishakira ugitegeka w'umututsi kuko bo bashoboye gutegeka abahutu batabishoboye. Cyane cyane ko haba hari intyoza mpuzamahanga zaba zerekana ko uretse kwica nta kindi abahutu bazi!
Ibi ariko ni ibyo abanyamahanga bibwira bakeka ko bazi abanyafurika kubarusha uko biyizi ubwabo kuko nko ku ruhande rwa Kagame uwategeka u Burundi wese ntacyo byaba bimutwaye apfa kuba ari mu kwaha kwe, ibi kandi ntibikomeye mu gihe hari abanyamahanga benshi basa nk'abemeza ko Kagame ari Imana y'abatutsi bo kw'isi yose yiyemeje kubarengera!
Imana iturinde twese cyane cyane abarundi.
Marc Matabaro

 

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...