Kiliziya igiye gukora iperereza kuri Rugamba Sipiriyani n'umugore we
Author : Mathias Hitimana
5
2 320
15/09/2015
Rugamba Sipiriyani n'umugore we Daforoza
Muri iki cyumweru Kiliziya Gatorika mu Rwanda iratangira ibikorwa by'iperereza bishyira ku kugira umuhire nyakwigendera Rugamba Sipiriyani n'umugore we Mukansanga Daphrose.
Iki cyiciro cy'abahire ni cyo kivamo abo Kiliziya igira Abatagatifu biyambazwa mu masengesho y'abakirisitu.
Umuyobozi w'Umuryango w'Abakarisimatiki 'Communauté de l'Emmanuel', uri muri komite itegura icyo gikorwa kizaba kuwa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2015, yabwiye Izuba Rirashe ko ari igikorwa gikomeye muri Kiliziya.
Francois Ngarambe yagize ati «Ni igikorwa cy'itangizwa ry'iperere ku buzima bwa Rugamba na Daphrose hagamijwe kubashyira mu rwego rw'Abahire n'abatagatifu.»
Nibirangira Rugamba n'umugore we bagizwe abahire, bazaba babaye Abanyarwanda ba mbere bashyizwe muri icyo cyiciro mu mateka ya Kiliziya Gatorika.
Uyu muyobozi wari mu nama n'ubundi yerekeye iki gikorwa nta kanya yabonye ko guhita adusobanurira uko iki gikorwa kizagenda.
Gusa biteganyijwe ko igitambo cya misa gitangiza iri perereza kizaturwa ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, kuri Katederali Ste Michel i Kigali.
Mu buhanzi bwe, Rugamba Sipiriyani, yahimbye indirimbo zisingiza Imana kugeza na n'ubu abakirisitu bakoresha mu gusenga. By'umwihariko muri Diyosezi ya Kigali hari Korali yamwitiriwe ikorera kuri Kiliziya ya Ste Famille.
Umuyobozi wa Korali Rugamba, Jeanne Kanzayire, yabwiye Izuba Rirashe ko iki gikorwa giteganyijwe gikomeye, ati ariko "Sinakubwira uko bizaba bimeze ni ubwa mbere nzaba mbibonye."
Mu mateka ya Rugamba, hagaragazwa ko Mukansanga Daphrose ari we watumye yemera Imana, akayikorera mu buryo butandukanye muri Kiliziya.
Uretse muri Kiliziya, Rugamba Sipiriyani azwi nk'umuhanzi ukomeye mu mateka y'u Rwanda.
Ntitwabashije kubona Umuvugizi wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda ngo tumenye byinshi kuri iki gikorwa cy'iri perereza ku buzima bwa Rugamba.
Rugamba Sipiriyani yavukiye i Rwamiko mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu mwaka wa 1935.
We n'umugire we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
5
2 320
15/09/2015
###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
__._,_.___
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
| Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://amakurunamateka.blogspot.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.

.
__,_._,___
Comments
Post a Comment