Skip to main content

[haguruka.com] Nyabugogo: DASSO yishe Mahoro. Umwe mu baraho yagize ati: “ubu kuko umuntu azajya yicwa nk’inyoni”

 


Hari mu masaa yine ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016 umwe mu bashinzwe umutekano muri gare ya Nyabugogo yakubitaga umwe mu bagore baba barimo gucuruza utuntu muri iriya Gare aba bazwi ku izina ry'abazunguzayi, uyu mugore akimara gukubitwa akaba yahise yitaba Imana.

Ubwo umunyamakuru wa Makuruki.rw yageraga aho byabereye yahasanze abaturage benshi buzuye muri gare bahangana na Polisi n'akababaro kenshi batewe n'urupfu rw'uwo mugore wishwe bamureba.

Uyu wishwe abamuzi bavuga ko yari umugore wo mu kigero cy'imyaka 28 akaba yitwa Mahoro, abari kumwe nawe bavuga ko ushinzwe umutekano yamusanze ari kuzengurukana ibicuruzwa muri gare ya Nyabugogo ahita amukubita.

Abantu benshi bazengurutse umurambo wa nyakwigendera bavugaga ko badashaka ko imbangukiragutabara imujyana ngo kuko atari uwa mbere bishe kuko ngo n'undi bishe mbere batazi aho bamujyanye.


Nyuma y'urupfu rwa Mahoro hakurikiyeho imvururu z'abaturage bahangana n'abashinzwe umutekano

Abaturage bahise bajya kwigaragambiriza imbere y'ibiro bya Polisi ahari umurambo wa nyakwigendera ndetse n'uwamukubise.

Bamwe mubiboneye ushinzwe umutekano akubita uyu nyakwigendera aganira na Makuruki.rw yasobanuye uko byagenze. yagize ati:"yarari hirya yanjyee ari kumbwira ngo nimuguranire muhe jus ikonje mpita mbona baraje ari 2 ndamubwira nti"Maho baragufashe " bahita bamujyana arababwira ngo"mwambariye" ni icyo yababwiye gusa ubwo umwe ahita amukubita ikofi mu misaya aradandabirana ahita amukurura amukubita ivi mu gatuza ahita agwa hasi mbona birarangiye mfata akantu yari yambaye ndahungiza ariko ahita apfa"


Abaturage bari banze ko umurambo uvanwa muri Gare 

Undi ati:"jyewe namubonye baza bamutwara ubwo inkeragutabara ihita imukubita ingumi hano(yanyerekaga mu misaya) ntiyagwa ahita amukubita ivi mu gatu ahita agwa hasi"


Bavugaga ko badashaka ko umurambo we ujyanwa na amburance.

Aba baturage barwanye na polisi bavuga ko umurambo w'uyu mubyeyi ambirance itawutwara kuko ngo hari n'undi wigezwe kwicwa gutyo bamujyanye aburirwa irengero .

Uyu avugana agahinda n'amarira ati:" bimujyana di, na Nyinya ntituzi aho bamushyize, ubu kuko umuntu azajya yicwa nk'inyoni"

Imbangukira gutabara yari yaje kumutwara yahise yigendera nyuma yo guterwa amabuye n'abaturage ibirahure bikameneka, ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage bari bakiri benshi barwana na Polisi yifuzaga ko umurambo ugenda. Uwakubise nyakwigendera yari yafungiranywe mu biro bya polisi.


Amburance bayiyiteye amabuye ihitamo kwigendara batangiye kuyimena ibirahure.

Ubwo twandikaga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ntitwashoboye kuvugana n'inzego z'umutekano ariko ku gicamunsi Makuruki ikaba yashoboye kuvugana na SP Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko Ndayizigiye Joseph wishe Mahoro Theodosie ntaho ahuriye n'ibikorwa byo gucunga umutekano atubwira ko yari asanzwe ari umukozi w'isuku ya kampani ikora isuku mu mirenge ya Muhima na Kimisagara.

SP Hitayezu yagize ati: turagira ngo tubamenyeshe neza ko uriya muntu wishe Mahoro atari umuntu ushinzwe umutekano, yari umukozi ushinzwe usuku muri kampani Agrup.kuba yagize gutya agakubita umuntu agapfa arabihanirwa nk'abandi bose akurikiranyweho icyaha cy'ubugome kandi ubu iperereza ryatangiye kugira ngo abazwe ibyo yakoze.ntabwo yari ashinzwe umutekano nta n'uniforme yari yambaye

Abakorera muri gare ya Nyabugogo batangarije makuruki ko igikorwa gukubita bakica abazunguzayi muri Nyabugogo atari ubwa mbere kihabaye.Makuruki yifuje kumenya ikigiye gukurikiraho ndetse n'ikigiye gukorwa mu kurengera abana nyakwigendera asize.

SP Hitayezu yagize ati:Ubu icyo tugiye gukora nka polisi tugiye gukora iperereza tumushyikirize inkiko zizagene ibijyanye n'indishyi z'akababaro,ikindi kigiye gukorwa n'ukwegera abaturage ko bagomba gucuruza mu buryo bwemewe n'amategeko bakibumbira mu makoperative,hakabaho no kwegera abantu bashinzwe kiriya gikorwa(kwirukana abazanguzayi)bakegera abantu babo bakabigisha indangagaciro n'imyitwarire bakirinda kujya bahohotera abantu muri buriya buryo.

SP Hitayeze yakomeje avuga ko uyu Ndayizigiye yihaye ububasha n'inshingano adafite ahohotera umuturage bimuviramo urupfu ubu yagejejwe mu maboko ya Polisi kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gukubita byateye urupfu.

Mahoro Theodosie witabye Imana ubu umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Polisi kugira ngo hasuzumwe ko nta bundi burwayi yaba yari afite, kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nkuru hari hataramenyekana aho yari atuye n'abana asize mugihe bagenze be bavugaga ko yari afite abana.

Source: Makuruki.rw


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...