Skip to main content

[haguruka.com] Ese Koko abantu bakeya nibo bazarokoka ?

 


Dusangirijambo : Koko abantu bakeya nibo bazarokoka ?

Vierge_Marie_6

I. Amasomo ya Liturjiya yo kuri iki cyumweru cya 21 gisanzwe – C

*Isomo rya mbere: Izayi 66, 18-21.

*Zaburi 117(116),1. 2.

*Isomo rya kabiri: Abahebureyi 12,5-7.11-13.

*IVANJILI: Luka 13, 22-30.

Nuko Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. Haza umuntu, aramubaza ati «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?»Nuko arababwira ati «Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. Koko rero, nimuzaba mukiri hanze, igihe nyir'urugo azahaguruka agakinga, n'aho muzakomanga kangahe muvuga muti: 'Shobuja, dukingurire', azabasubiza ati 'Sinzi iyo muturuka.' Ubwo muzatangira kuvuga muti 'Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.' We rero azabasubiza ati 'Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!' Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo, mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n'abahanuzi bose bari mu Ngoma y'Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. Bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry'Ingoma y'Imana. Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n'abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.»

II. Tuzirikane

Ikibazo kibajijwe Yezu ni iki : «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?» Yezu ntasubiza atanga umubare w'abazarokoka ! Kumenya umubare sibyo by'ingenzi. Baba benshi cyangwa bake…. Icyo Yezu  abona gikenewe ni ukumenya inzira n'uburyo bwo kwirokora. Aragira ati :«Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye ».

Iyo uzi neza ko ugomba kunyura mu muryango ufunganye hari ibyo wirinda! Wirinda kwigwizaho imizigo yagorana mu gihe cyo guhita . Wirinda kubyibuha birenze ubushobozi bw'umuryango (obésité)!

Mu Bayisraheli bo mu gihe cya Yezu , hari abari bazi ko « ijuru » ari uburenganzira bwabo kuko ari isezerano ryahawe ba se na ba sekuru. Hari abumvaga ko bagomba kudamarara kuko umukiro ari uwabo. Abo nibo Yezu acyamura akababwira ko ibyerekeye gucungurwa ari impano Imana iha buri wese, bityo buri wese mu bwigenge bwe akaba yayakira cyangwa akayanga.

Kurokoka si ikibazo cy'umubare, ni ikibazo cy'ubwigenge bwa buri wese. Ntawe ucungurwa atabishaka…..!

III. Isomo ku Banyarwanda bo muri iki gihe

Abanyarwanda bari mu bibazo bikomeye kandi ikibazo nyamukuru bafite ni ubutegetsi bw'igitugu bubahoza mu iterabwoba, inzara, kwamburwa ibyabo, irondakoko…. Buri mwenegihugu ashobora kwiyumvisha ukuntu ikibazo kiriho gikomeye. Ariko ikigoye gushyikira ni ukumenya uko igisubizo cyaboneka.

Abatari bake bakomeje kwishuka ko igisubizo kizatangwa n' « umubare »! Usanga bafite imitekerereze iteye itya : Niba abanyapolitiki n'abayobozi bose b'amashyirahamwe ya sosiyete sivile badashyize hamwe ngo babe benshi noneho bagire ingufu….nta gisubizo giteze kuzaboneka .  Nyamara wakwitegereza abaryoherwa no kuvuga bene ibyo, ugasanga nta kizima bakora kugira ngo uko gushyira hamwe gushoboke , cyangwa se ugasanga aribo bakora ibishoboka byose kugira ngo abo banyapolitiki batazigera bashyira hamwe !

Icyo isomo nk'iri rya Liturjiya rishobora kutwungura ni ukutwigisha ko umukiro udaturuka ku mubare, bityo ngo « nyamwinshi » abe ariyo ifite ibisubizo byanze bikunze ! Ibisubizo biganisha ku kurokoka bituruka ahubwo ku kwitanga n'ibikorwa by'abazi kunyura mu muryango ufunganye! Abakora ibishoboka byose ngo bataranganzwa n'imizigo itari ngombwa ishingiye ahanini ku guhihibikanira kwigwizaho iby'isi !

Abasimbuka uwo mutego wo guhora baharanira inyungu zabo bwite zonyine bakagira byinshi bigomwa kugira ngo bashobore kwitangira by'ukuri inyungu rusange , ntibakunze kuba benshi koko. Niyo mpamvu Ikipe itegerejweho abazacungura abanyarwanda by'ukuri idakwiye gucibwa intege no kwisanga igizwe n'abenegihugu mbarwa! Ukuri ni uko nguko…. ubyumva ukundi nawe tumwifurije kugira amahoro n'imigisha.

Yezu  arushaho gusobanura igisubizo cye agira ati: « hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n'abo mu ba mbere bazaba aba nyuma ».

Koko rero hari abo twakomeje kwizera ko aribo umukiro wakagombye guturukaho. Gusa twarategereje amaso ahera mu kirere ! Abanyarwanda bazemera gukomeza kureregwa kugera ryari ?

Igihe kirageze ngo dufungure amaso tumenye ukuri:  « Uwihambire ku byahise, barajyana », naho « ugerageza kugomera ibyaje bikamuhitana » ! Ngiryo ibanga ryo kuva mu bitotsi n'ubuhumyi, tugatangira gukora ibikorwa by'abantu bazi neza iyo bavuye, bakaba babona neza aho berekeza .

Nifurije icyumweru cyiza , mwebwe mwese abagira icyo mukora, kabone n'iyo kaba akantu gato, kugira ngo mugoboke Abanyarwanda bari ku ngoyi y'iterabwoba kabuhariwe rya FPR-Inkotanyi.

DUSENGE :

Bikiramariya Nyirimpuhwe,

Wibuke ko ntawigeze kumva,

Ko washubije inyuma uguhungiyeho,

Agutakambira ngo umurengere umusabire

Nicyo gituma nkwizera,

Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha

Mubyeyi w'Umukiza, ntiwirengagize ibyo nkubwira,

Ubyumve ubyiteho,

Amina.

Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...