Skip to main content

[haguruka.com] Ngoma, Rwanda : Amaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka ubuzima buramukomereye

 


*Ku kagari baravuga ko arwaye mu mutwe ariko abaturanyi be si ko babibona.
*Umurenge ngo ntiwari ubizi ugiye guhita umwubakira.

Mu murenge wa Mugesera akarere ka Ngoma umuturage umaze imyaka irindwi aba munsi y'igiti, yitwa Ntezimihigo Erneste yabwiye Umuseke ko adashoboye kwiyubakira kuko afite ubumuga kandi ngo abayobozi muri iyo myaka yose bazi ko aba munsi y'igiti, ariko ntibamwubakira.

Akigera aho aba munsi y'igiti yahise atangira gukora uturimo two mu rugo

Akigera aho aba munsi y'igiti yahise atangira gukora uturimo two mu rugo

Ubuyobozi bw'akagari ka Mugatare bwatangarije Umuseke ko uyu mugabo aba mu gihuru kubera ko afite uburwayi bwo mu mutwe gusa abaturanyi bo bavuga ko ari muzima kandi bamuzi neza kuva mu bwana bwe.

Uyu mugabo umaze imyaka irindwi aba munsi y'igiti ni Ntezimihigo Erneste w'imyaka 47 y'amavuko ni uwo mu mudugudu wa Munini, akagari ka Mugatare umurenge wa Mugesera ni mu karere ka Ngoma.

Nyuma yo kubona ko nta bushobozi bwo kwiyubakira afite yafashe umwanzuro wo kujya mu giti cya avoka kiri mu isambu ye, asasa munsi yacyo atangira kuba ari ho agira iwe.

Muri rusange ubuzima Ntezimihigo abayemo ni bubi nk'uko abivuga. Avuga ko yahisemo kuba munsi y'igiti kuko yabuze aho aba gusa ngo iyo bwije imibu n'imbeho bimumerera nabi ariko imvura yagwa bikaba bibi kurushaho.

Agira ati "Jyewe mba munsi y'igiti kuko nabuze aho mba. Iyo bigeze nijoro ndasasa nkaryama ariko n'ubundi ndyama ntaryamye iyo bigeze nijoro imibu irandya imbeho ikanyica bujya gucya nagagaye."

Ntezimihigo asaba ubuyobozi kumufasha akubakirwa dore ko ikibazo cye kizwi.

Ati "Uwambonera aho mba yaba angiriye neza cyane kuko ikibazo cyanjye kiranzwi, umukuru w'umudugudu n'ushinzwe imibereho myiza w'akagari bose barabizi ko mba munsi y'igiti."

Uyu mugabo uretse kuba atagira inzu ntanafite aho ahinga kuko n'icyo giti abamo kiri mu karima gato cyane k'ikibanza, avuga ko yahawe n'ababyeyi be nk'umunani.

Kuba uyu muturage wo muri Mugesera abayeho nabi biranashimangirwa n'abaturanyi be bemeza ko kuba munsi y'igiti ari ukubura uko agira.

Kayijamahe Philimini umuyobozi w'akagari ka Mugatare uyu muturage abarizwamo ahamya ko uyu mugabo afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ngo aribwo butuma aba mu gihuru.

Ati "Mu by'ukuri ni umurwayi ntabwo yuzuye yirirwa azerera ariko ibyo kuba mu gihuru kwe byo sinarimbizi kubera ko hari igihe umuntu w'umurwayi yifata akava mu muryango akaba yajya mu bihuru."

Abaturage bazi uyu mugabo bo bavuga ko Ntezimihigo bamuzi neza atigeze arwara mu mutwe. Uwitwa Twabonumukiza J.Paul umuzi ati "Ni ubukene bumwishe naho ubundi ntabwo yasaze (nta burwayi bwo mu mutwe afite), ahubwo nibamufashe bareke urwitwazo."

Abandi baturanyi be na bo ni ko babona icyo kibazo. Uyu muturage akora ibiraka byo guhoma amasafuriya n'amajerikani ku buryo guhamya ko arwaye mu mutwe bigoye kuko ntampapuro zibagaragaza afite.

Umuyobozi w'umurenge wa Mugesera Bizumuremyi Jean Damascene we avuga ko atari azi iki kibazo gusa ngo kuva akimenye umurenge ugiye guhita umushakira aho aba.

Bizumuremyi ati "Ntabwo twari twarigeze tumenya ko uwo muturage aba munsi y'igiti kuko yaba abo ku mudugudu no ku kagari (abayobozi) ntabwo bari barigeze babitangamo amakuru, gusa ubwo tubimenye turamushakira aho aba acumbikiwe mu gihe tuzaba turimo kumwubakira."

Uyu mugabo amaze imyaka igera kuri irindwi aba munsi y'iki giti cy'avoka akaba avuga ko ubuzima abayemo aribubi akaba asaba uwo ari we wese kumufasha.

Isafuriya atekamo nayo ubwayo irashaje cyane

Inshuti ye yahadusanze ije k'umusura maze idusaba ko tubafotoranya

Twahuye avuye gushaka ibyo kurya no kuvoma amazi

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW




###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...