Skip to main content

[haguruka] Radiyo ishakwe, ni mukomeze mutwereke abo n'ibyo twazize wana.

 

Turashimira radiyo Ishakwe, kuko iliho ihamya ukuntu umuco mubi dukomora ku bakurambere Semuhanuka-Nyirarunyonga-Kamegeri-Ngunda utugonga twese (Rubanda n'abanyepolotiki) kuva 1853 kugeza magingo aya. Ibi bigatuma tubura amakiliro, ugasanga n'amategeko yakagombye kuturamira yaculitswe cyangwa se yashimuswe. Tukamera nk'inyamaswa zilyanira mu ishamba, amahoro n'ubugingo bikagirwa n'izifite imbaraga zishobora kulya izindi. Bivuga ko abanyepolotiki (ndetse na rubanda) babuze imbaraga barapfa/cyangwa se bakicwa n'abo bakamiye barangaza imbere y'abashaka kubihora bahemukiye (uli ku butegetsi turamuramya, yabuvaho tukamuvuma).

Ngabo abami baranyweshwa (kandi bisasiye) ngo undi aboneke, ngizo za Constitution zirashimutwa n'abali ku butegetsi, ababugezeho bakazandukura ukundi hagamijwe inyungu zabo bwite, ngayo amatora aratobwa/arafifikwa (1); ibi byose bigira ingaruka z'uko abantu bahindura amashyaka (abo bakorana) nk'uko indaya zihindura abakunzi. Radio ishakwe turabashimira uko mwerekanye amanyanga y'abali aba dignitaires ku ngoma ya Habyarimana, kandi babonekaga mu turere twose ( http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/02/27/ingoma-ya-habyarimana-mu-marembera-1984-1990 )!


Murasekera iki Jenerali Kayumba Nyamwasa, ngo ingabo ze zamaze kwica abatutsi ba kongo (12/1997) zibagereka ku bacengezi  http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/03/01/mudende-1997-col-kn-yageretse-ku-bacengezi-ubwicanyi-bwari-bwakozwe-na-fprdmi ? Siko se abanyarwanda bakora? Ntimwabibonye se ibyabaye mu manza za jenosidi? Ntimwabonye se uko ba Nsekalije, Kanyarengwe, etc. babaye abambere mu gushaka gushira jenosidi kuli Habyarimana? Uguye aheka aye bakamugerekeraho n'ayabandi bose wana!  

Munatwemerere kandi, maze aha http://www.blogtalkradio.com/radio-ishakwe/2018/02/21/abanditsi-baravuga-iki-ku-myaka-11-yambere-yubutegetsi-bwigitugu-bwa-habyarima  tubarangire n'undi mwanditsi, muramutse mutaramumenye.

 Nsabimana Dismas, Incurie et dysfonctionnements de l'administration ...


Erega bavandimwe, umuti uzaba democrasi isesuye, atali biliya tubona mu myiherero no mu biganiro-mhendanyi, aho amategeko atazashimutwa, ahubwo akazubahwa kandi ntakoreshwe mu nyungu z'abali ku ngoma, ushaka akaba yatanga nta mususu icyiyunviro cye, naho uyobora akunva ko kumerera uruvi ku butegetsi ali amahano. Ibi bizaha ubugingo ingoma zacu, ndetse na ya Rubanda ibyinira uwimye ibone icyo ishaka kandi ikeneye koko.

Ubwami bwashoboye kuramba kuko lya tegeko sacro-saint lyo kunyweshwa igihe kigeze lyubahilizwaga. Iyo term limit ya mandats za Kayibanda hadakekwa ko agiye kuyihindura, wenda tragedy ya 73 ntiba yarabaye uko yagenze? Iyo term limit ingoma ya Habyarimana itayikubita inshuro muli constitution 78 ndetse n'amatora asukuye akabaho, Habyarimana aba yaravuye ku ngoma bitarazamba. Abali bafite irali lyo gutegeka nabo bakabona umwanya bagakina, ibi bya kiga-nduga bidafututse ntibibe, nuko tukareba. None ubwo twanyoye twabuze ubuturutsa, yemwe n'ibyo RPF na ba bwana Tito Rutaremara bahambiliye i Butare muli za 2003 ngo wenda dukire, byakuweho n'abalya-ngoma bakorera mu byitwa Intore. Induru rero iracyali ndende bavandimwe na radiyo Ishakwe, amateka yacu arakomeza kugira byinshi anengwa.   

-------------

(1): Dukeka ko  mu Rwanda habayeho itora limwe lya mandats ya gatatu ya Kayibanda: umuntu yahabwaga byose, akajya gutorera iwe, akagarukana ibahashya ifunze. Ni nyuma hatarakozwe bourage des urnes, ubwo ilyo tora lyali lyo.


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (9)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...