Skip to main content

[haguruka] Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda ku Isabukuru y'Imyaka 56 U Rwanda Rumaze Rwigenga

 

Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda ku Isabukuru y'Imyaka 56 U Rwanda Rumaze Rwigenga

Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana Ageza ku Banyarwanda ku Isabukuru y'Imyaka 56 U Rwanda Rumaze Rwigenga

UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA UBUTUMWA UMUYOBOZI MUKURU WA RUD-URUNANA AGEZA KU BANYARWANDA KU ISABUKURU Y'IMYAKA 56 U RWANDA RUMAZE RWIGENGA

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Taliki ya mbere Nyakanga 1962, taliki ya mbere Nyakanga 2018, imyaka mirongo itanu n'itandatu irashize, igihugu cyacu , u Rwanda gisubiranye ubwigenge. Nkuko bisanzwe rero, mw'izina ry'abagize Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi  (RUD-Urunana / Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l'Unité et la Démocratie), no mw'izina ryanjye bwite, mbifurije mwese isabukuru nziza.

Mu gihe twizihiza ubwigenge bw'u Rwanda ku nshuro ya 56, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma kugira ngo dusuzume niba ubwigenge bw'u Rwanda nk'igihugu bufite igisobanuro cyumvikana ku benegihugu bacyo.

Ni ngombwa ko twongera kuzirikana ko kugira ngo u Rwanda rusubirane ubwigenge, hari intwari zitanze zivuye inyuma ziharanira inyungu rusange,  ubwisanzure,  n'uburinganire ku Banyarwanda bo mu moko yose. Niyo mpamvu  dukwiye gukomeza gufatira hejuru iki gikorwa cy'indashyikirwa cy'abakurambere bacu bakoze bazirikana icyagirira akamaro rubanda rugufi bene Kanyarwanda, aribyo kuvuga Abahutu,  Abatutsi n'Abatwa. Ibi bizadufasha gukumira ibinyoma by'ingoma ya FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda usanga yototera kwiyitirira igikorwa cyakozwe imyaka 32 mbere y'uko ifata ubutegetsi mu muvu w'amaraso yari imaze kumena mu Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kugira ngo Impirimbanyi za demokarasi zigeze u Rwanda ku bwigenge, ntabwo byari byoroshye. Mbere na mbere abo Barwanashyaka bagombaga gufata iya mbere bagafasha Abanyarwanda kwigobotora ingoma ya gihake yari yarabakandamije, yarabagize abacakara b'agatsiko ka bamwe mu Banyarwanda. Nyuma yo guca ingoma ya gihake mu Rwanda, byabaye ngombwa ko Impilimbanyi za demokarasi zisaba Abakoloni ko barekura igihugu, bagataha iwabo, maze u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo bigasubizwa mu maboko y'Abanyarwanda.

Gusezerera ingoma ya Cyami n'iya Gikolonize byabaye intambwe ikomeye muri politiki idashobora kuzibagirana mu mateka y'u Rwanda.

Nyamara ariko, gusesa ingoma ya Gihake yakoranaga n'iya Abakoloni ntabwo byari byoroshye kuko Impilimbanyi za demokarasi ubwazo, ntabwo zari zihuje gahunda. Hari bamwe babonaga ko Abakoloni bava mu Rwanda maze ingoma ya Cyami yari ishingiye ku buhake n'ubwikanyize bwa bamwe igakomeza. Ndetse hari n'Abanyarwanda batakaje ubuzima bwabo. Birakwiye rero ko iyi sabukuru itubera urubuga rwo kuzirikana amateka y'icyo gihe maze dutegure imibereho myiza yacu, iy'abana n'iyabuzukuru bacu..

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Imibereho myiza y'abaturage nicyo gipimo kitabeshya cy'amajyambere y'igihugu. Turavuguruza ibyo Perezida Kagame yivugamo imyato ngo u Rwanda rwateye imbere. Ntabwo ari byo kuko ntawatera imbere adafite ijambo. Uko ibintu bimeze mu Rwanda, ijambo rifitwe na Perezida Kagame, arica agakiza, niwe mushinjacyaha mukuru, niwe mucamanza mukuru mu Rukiko rw'Ikirenga, niwe mugenzuzi mukuru w'imari (Auditor General). Agatsiko ari kumwe nako kagizwe na ba "Ndiyobwana," bene ba bantu batagira ubugabo n'ubutwari bakoma amashyi cyane kabone n'iyo umwicanyi Pawulo Kagame abatutse. Bene bariya bayobozi bari i Kigali no mu Ntara ni abahashyi, ni ba "Ndamirinda," bityo rero ntacyo bashobora kugeza ku Banyarwanda.

Abanyarwanda bafashwe gute mu Rwanda rwigenga

Poliki ya RUD-Urunana ntabwo yemeranya na leta ya FPR-Inkotanyi ku mahame y'ubwigenge bw'igihugu n'ubwa'Abanyarwanda muri rusange. Biratangaje kubona abayobozi b'u Rwanda birwa bakangisha imvugo y'ubwigenge bw'u Rwanda n'ubutavogerwa bwarwo, ariko nyamara ntibashake ko Umunyarwanda yigenga mu bitekerezo. Iyo usesenguye imibereho y'Abanyarwanda  muri iki gihe, usanga ubutegetsi bw'agatsiko bukandamiza bwarongeye bugahabwa intebe mu Rwanda.  Ndetse biragaragara ko n'Abakoloni bagarutse. Ni ukuvuga ko ubuhake n'ubukoloni byahawe indi sura mu Rwanda. Dore nk'ubu ubutegetsi n'ubucuruzi biri mu maboko y'agatsiko ka FPR-Inkotanyi. Ni ukuvuga ko ubutegetsi bwihariwe n'agatsiko, ibigo bicuruza ni umwihariko w'agatsiko, Abanyarwanda basigaye biyuha icyuya bakorera ako agatsiko kituriye mu mijyi aho katumva inzara n'ubukene. Nta jambo Abanyarwanda dufite mu gufata ibyemezo bitureba. Ugize ngo abumbuye umunwa, aricwa yagira Imana agafungwa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kw'isonga ry'agatsiko kigize "Ibyigenge" mu Rwanda, hari Pawulo Kagame wirirwa mu ndege ajya gutaramira ba shebuja muri Amerika n'i Bulaya ababeshya ko aba aromo guhahira Abanyarwanda kandi yiruka mu nyungu ze bwite n'izagatsiko bafatanyije gusahura u Rwanda n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri iki gihe, Pawulo Kagame niwe uhagarariye inyungu za ba Mpatsibihugu muri Afurika yo hagati aho akoresha ingufu bamuha guhonyora uburenganzira bw'Abanyarwanda, guteza akaduruvayo mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse no mu gihugu cya Uganda yihishe inyuma y'imitwe  arema akanavanaho akurikije amategeko ahabwa na ba shebuja.

Kuri uyu munsi w'Ubwigenge, nimucyo tuzirikane abafunzwe n'abicwa kubera guharanira demokarasi mu Rwanda. Hejuru ya byose ariko, twiyemeze ko buri muntu uko ashoboye yaharanira intego Impirimbanyi za demokarasi zari zifite ubwo zatumaga u Rwanda rusubirana ubwigenge. Iyo ntego yari uko ubuhake buvaho n'ubukoloni bukavaho. Muri iki gihe, byombi byagarukanye indi isura n'ubukana butigeze bubabaho.

Ni iki gikwiye gukorwa?

Umunsi nk'uyu wongera kutwibutsa impamvu nyinshi duhuriyeho kurusha izidutandukanya mu nzira ndende yo kwimakaza amahoro na demokarasi mu Rwanda. N'ubwo nta bwigenge Abanyarwanda bafite ku ngoma ya FPR-Inkotanyi,  umunsi nk'uyu ufite insanganyamatsiko zuje indangagaciro duhuriraho n'abakurambere bacu.

Ni ukuvuga kunga ubumwe ngo dufatanye kwitegurira ejo hazaza hacu. Guhirika ingoma y'igitugu idutsikamira, ingoma iteranya abana b'u Rwanda iducamo ibice nitwe ubwacu tuzabyikorera kandi dufatanyije kugira ngo twubake u Rwanda rw'amahoro, u Rwanda rw'Abanyarwanda bigenga mu bitekerezo.

Twebwe abagize Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi  (RUD-Urunana) dufatanyije na Rasssemblement Populaire Rwandais (RPR). Iyi RPR ikaba igizwe n'abigobotoye ubutegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi maze bagahitamo kuburwanya. Twibumbiye rero muri Congres National pour la Démocratie (CND) mu rugendo turimo rwo guharanira demokarasi mu Rwanda 

Imana ikomeze iduhe umugisha.

Bikorewe i Washington, DC, kuwa mbere Mutarama 2018

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w'Urunana rw'Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana) 

Rally for Unity and Democracy /Ralliement pour l'Unite et la Democracie 



###
"Hate Cannot Drive Out Hate.. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...