Itorwa rya Uhuru Kenyatta ntiryaguye neza umunyagitugu wacu Paul Kagame
Ikimwaro gikomeye kuri Kagame, Uhuru Kenyatta niwe watorewe kuyobora Kenya mu gihe Perezida Kagame yari ashyigikiye Raila Odinga.
Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya, akaba yemeza ko umunyagitugu wacu, Perezida Paul Kagame, yashyigikiye cyane Raila Odinga mu kumwamamaza, akoresheje ingufu ze zose zirimo n'amafaranga. Kuba Kagame yarashyigikiye cyane Odinga si ku busa gusa, ahubwo byatewe n'amasezerano bari bagiranye yuko naramuka abaye Perezida wa Kenya, azamufasha kwirukana Kabila ku butegetsi, bagafatanya no gusahura umutungo kamere wa Kongo ntawe ubakoma imbere; ibi Uhuru Kenyatta akaba we atabikozwa kuko ashaka kugera ikirenge mu cya se waharaniye cyane ko ibihugu byose byo mu karere birangwa n'umutekano, bikagendera no kuri demukarasi ishingiye ku cyo abaturage bazaba bahisemo, hakoreshejwe amatora adafifitse.
Ugutsinda kwa Uhuru Kenyatta kukaba kuzanabyarira Kagame ibibazo kubera ko umutungo mwinshi yasahuraga muri Kongo, igice kimwe cyawo yakibikaga muri Kenya, uyu mutungo ukaba urimo amazu n'umurundo w'amafaranga yahunikaga mu mabanki yo muri icyo gihugu. Si ibyo gusa kuko ubutegetsi bwa Kagame bwari bwaramaze gushishikariza abanyemari benshi bo muri Kenya gushora imitungo yabo mu Rwanda, imitungo irimo no kugura imigabane myinshi muri Banki ya Kigali, izwiho kuba yarabohojwe na Perezida Kagame.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi akaba ari uko Perezida Kagame yari yarohereje muri Kenya «délégation» nini yari iyobowe na minisitiri we w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, na ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, iyi «délégation» ikaba yari iyo gushyigikira no gushimira Raila Odinga iyo aramuka atsinze aya matora. Perezida Kagame yari yanateganije ingabo zo gutera ingabo mu bitugu Raila Odinga mu gihe yari gutsinda amatora bigatuma wenda uwo bari bahanganye ateza imvururu mu gihugu nk'izabaye mu matora ashize yo muri 2007.
Umwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, wavuganye n'Umuvugizi, ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye, yadutangarije ko «Kagame yaguye muri «coma» amaze kumva ko Uhuru Kenyatta yatsinze amatora»; ngo «Kagame yari afitanye amasezerano na Odinga yo kuzirukana abanyarwanda bose bahungiye muri Kenya iyo aramuka abaye umukuru w'igihugu, ibi Uhuru Kenyatta we akaba atabikozwa kuko ngo yemera ko abanyarwanda bose bahungiye mu gihugu cye, baba abahakorera politiki yo kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame, yaba n'abandi basanzwe, bose bafite uburenganzira bahabwa n'amasezerano y'i Genève yo gutura ku butaka bwa Kenya nk'impunzi».
Niba urukiko rw'ikirenga rwa Kenya rwemeje ibyavuye mu matora, rukemeza ko ikirego cya Raila Odinga nta shingiro gifite, biteganijwe ko taliki ya 26 z'uku kwezi kwa gatatu, kuri stade ya Kasarani, ari bwo Uhuru Kenyatta azarahirira imbere y'imbaga y'abanya Kenya bamutoye n'abataramutoye kubayobora mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Uhuru Kenyatta, ufite ubu imyaka 52 y'amavuko, ni umuhungu w'uwahoze ari umukuru w'igihugu wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta, akaba aturuka mu bwoko bw'abakikuyu, bayoboye igihugu cya Kenya kuva kibonye ubwigenge.
Amiel Nkuliza, Sweden.
Comments
Post a Comment