Leta ya Kagame ikomeje kurundanya ibitwaro by'intambara inatumiza ibishya nk'aho yaba yitegura urugamba
mars 18th, 2013 by rwanda-in-liberationNyuma y'uko tubagezaho inkuru y'imbunda yateretswe hejuru ya CND ireba mu Kiyovu kwa Kagame ubu noneho ngo leta yatumije ibibunda bya rutura birimo n'ibimodoka by'intambara byo kwifashisha mu kurasa kure no kurasa abantu benshi icyarimwe. Ibi bimodoka ngo bikaba bikiri mu nzira ku buryo bitazageza mu kwezi kwa gatandatu 2013 bitageze i Kigali.
Aya ni amakuru aturuka mu nzego z'umutekano za Kigali aho bamwe mu bakorera muri izo nzego badutangarije ko leta yatumije ibyo bitwaro bya rutura n'ibimodoka by'intambara ngo bikaba byitezwe ko bizaba byageze i Kigali mu minsi ya vuba kuko n'abagomba kuzabikoresha barangije imyitozo ubu bakaba bategereje ibyo bitwaro ngo bagomba kuzakoresha mu gihe bashobora guhangana n'uwo ariwe wese wabagabaho igitero ndetse ngo byanakoreshwa mu gushwiragiza abigaragambya dore ko Kigali ngo yaba yiteguye guhangana n'imyigaragambyo ikaze.
Muri ibyo bitwaro byatumijwe ngo harimo n'ibimodoka bitera imyuka iryana mu maso ngo bigomba kuza vuba kuko ngo Kigali yaba inukamo imyigaragambyo nk'iyabereye mu bihugu bya Misiri na Tuniziya ngo leta ikaba ifite ubwoba ko iyo myigaragambyo iramutse ibaye itashobora guhangana n'abayikora idafite ibyo bimodoka kabuhariwe mu gutera imyuka iryana mu maso.
Impamvu ngo ibi bimodoka byatumijwe muri ibi bihe ngo ni uko kera leta yateraga ikiyikiriza none ngo yaba yarabonye ko ibintu bishobora kuyikomerana ihitamo gusha uko yabona ibyo bimodoka yabonaga mbere ko nta kamaro byari kugira mu gihe nta muntu watinyukaga kuvuga ikintu na kimwe cyo guhangana none ngo basigaye banababwira ko imyigaragambyo yaba iri mu nzira ndetse ngo yaba iri mu marembo ya Kigali niba itaranayigezemo.
Reka dutege amaso iby'aya makuru ariko burya ngo ntakabura imvano n'aya makuru y'aba bashinzwe umutekano ntawayakerensa ahubwo dutege amaso iby'ejo hazaza bigaragara ko bishobora kutazoroha na busa.
Nkunda L.
Kigali City
Kigali City
Comments
Post a Comment