Skip to main content

[RwandaLibre] Bernard Ntaganda: Imyaka ine maze muri gereza, nta munyapolitiki ndabona mu Rwanda

 

 
Imyaka ine maze muri gereza nta munyapolitiki ndabona mu Rwanda- Ntaganda

Imyaka ine maze muri gereza, nta munyapolitiki ndabona mu Rwanda- Ntaganda


Yanditswe kuya 4-06-2014 - Saa 17:20' na James Habimana

Me Bernard Ntaganda washinze Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, PS Imberakuri, akaza gufungwa imyaka ine ahamwe n'ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n'abagamije guhungabanya umutekano w'igihugu ndetse n'ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n'amategeko, yasohotse muri gereza, avuga ko agiye gutangiza politiki nyayo kuko iyo myaka amaze afunze nta munyapolitiki yigeze abona mu Rwanda.
Mu kiganiro Me Ntaganda yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'amasaha make arekuwe kuri uyu wa 4 Kemena 2014, yavuze ko agiye gukomeza ishyaka rye PS Imberakuri arihe ingufu nk'umuntu utavuga rumwe n'ishyaka riri ku butegetsi.
Kuri we Ishyaka PS Imberakuri ryemewe ku ruhando mpuzamahanga, kandi yizeye ko rizakomeza kubaho nk'uko byari bimeze mbere y'uko atabwa muri yombi akurikiranweho gukorana n'abagamije guhungabanya umutekano w'igihugu ndetse n'ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n'amategeko.
Yakomeje avuga ko kuba ishyaka rye ryangwa n'iriri ku butegeti atari igitangaza kuko n'ubundi bahanganye.
Impamvu yamuteye guhakana ko nta munyapolitiki yabonye mu Rwanda ngo ni uko abanyapolitiki basa n'abagendera ku byo FPR ibabwiye aho kugira ngo berekane ko bahanganye na yo.
Ibi byatumye agaruka kuri Mukabunani Christine wamusimbuye nyuma y'uko afungwa, washyikiranye na FPR yamwamaganye cyane avuga ko atari umunyapolitiki kuko yateshutse ku nshingano
Me Ntaganda yagize ati "Kuva kera narwanyije iby'uko amashyaka yose yahatwa kujya muri forumu imwe, ubwose ni gute Mukabunani n'abandi bavuga ko batavuga rumwe na Leta barangiza bakajya mu nama zimwe na FPR."
Yakomeje avuga ko politike arimo atari ikimanuka, kuko ngo yayitangiye afite imyaka 20 yonyine, akaba ngo yarabaye na Visi Burgumesitiri wa Komini Ntongwe, bityo ngo kugira icyo avuga ubu si ibintu bimutunguye.
Yakomeje agira ati "Njyewe nanga kuba akazuyazi, ndacyari wa wundi ufite ishyaka rikomeye kandi ritavuga rumwe na Leta, PS Imberakuri ni ishyaka ryanjye nta wundi muntu waritangije, nta n'undi urifiteho uburenganzira, narishinze Mukabunani adahari uretse njye na mama wenyine wari uzi ibyo ndimo gukora."
Me Ntaganda ntiyamaganye PS Imberakuri yifatanyije na FDLR
Ku ruhande rumwe rw'ishyaka rya PS IMberakuri ritemewe mu Rwanda ryatangaje ko ryifatanyije na FDLR urimo abashinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugeza ubu ukaba waranashyizwe mu mitwe y'iterabwoba, Me Ntaganda Bernard we yavuze ko kugeza ibyo urwego rukuru rwa PS Imberakuri rwemeje we ntacyo yabivugaho.
Yagize ati"Niba urwego rwa PS Imberakuri rwaremeje ko rwifatanyije na FDLR ariko bakaba bashaka amahoro mu Rwanda kuko nanjye ntashyikiye intambara, ubwo nabyanga gute ? Nonese murashaka kumbwira ko ubundi mu Rwanda hatari abantu bamwe babaye muri FDLR kandi bari muri leta bakaba bari mu mirimo."
Ese Me Ntaganda yumva yazagera he akina politiki ?
Amaze kuvuga ko agiye gukomeza inzira ya politiki, yabajijwe niba nko mu matira y'Umukuru w'Igihugu ataha yo mu 2017 yagerageza ibyo kwiyamamaza, asubizanya ubwishongozi bwinshi.
Yagize ati: "Abayobozi bose bayoboye u Rwanda kuva kuri Mbonyumutwa, ntawandushaga amahirwe yo kuba nayobora u Rwanda, mvuka mu muryango ukomeye ufite abantu b'abacuruzi bakomeye, inkunga nashaka yose nayibona, ababayeho bose mbarusha amahirwe, nize amashuri bose ndabarusha, natangiye politike nkiri muto, kuba Perzeida kuri njye ni nko kunywa amazi."
N'ubwo yafunzwe imyaka ine yahamwe n'ibyaha bikomeye, yagaragaje ko ibyo bitamuteye ubwoba.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...