Skip to main content

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] P.Kagame: Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa y'ihangu

 

Nyakwigendera prezida Habyarimana aho alyamye aliho yishima agira ati: 
"Bulya nabaye umukurambere mwiza nk'umwalimu wigisha neza: dore nanjye ibyo nigishaga, abana bansimbuye nibyo baliho basubiramo bigisha ibibondo byabo! 
Nyuma yo gusandaza Urwanda barurohamo intambara guhera octobre 1990 bitewe ahanini n'ubusore, none nabo bageze mu bushika basanze ko  koko "Zahabu y'Urwanda ali amahoro", bagomba kubumbatira uko bashoboye kose nkuko nabibabwiraga! 
Babonye ko ntawakagombye kwita kuli bimwe by'ubuvandimwe bakoresheje basenyera, banica abanyarwanda! Babonye ko ahubwo umutekano alicyo kintu gikomeye buli munyarwanda wese yakagombye gushyigikira, ku bulyo bashaka kuzajya banarasira ku karubanda abawuhungabanije. Iyo ubusore batabaziba amaso bakabimenya hakili kare, nta miliyoni y'amafwa iba yanitse muli za memorials!" 

Habyarimana agasoza agira ati: "Yooo! Bulya ikosa nagize ni wa mutima-mhuwe watumye ntafunga abahungabanyaga amahoro, ngo ndase ababikoraga bibera mu Rwanda, ngo nkulikirane abamaraga gutoba umutekano bakajya kwitendeka hanze no mu bigo bya Loni. Nateshutse ku masomo y'umukurambere Yuhi Musinga wagize ati "ntiwashobora gutegeka abanyarwanda udashyize bamwe ku munigo, unabica". Kandi ibi ntibibuza abasigaye n'abanyamahanga kukubyukurukira bagusingiza n'imhundu urufaya!" 

Komera Rwanda, Indashyikirwa muruhando rw'amahanga!

 



To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; newskgl-bxl@yahoogroupes.fr; akagera@yahoogroups.com; ibuka-l@yahoogroups.com; ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 5 Jun 2014 16:45:54 +0100
Subject: [fondationbanyarwanda] P.Kagame: Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa y'ihangu

 

http://www.umuseke.rw/abahungabanya-umutekano-taraza-kujya-tubarasa-ku-mugaragaro-p-kagame/

Abahungabanya umutekano taraza kujya tubarasa ku manywa – P.Kagame

Hashize isaha 1 inkuru yanditswe na    AmakuruInkuru nyamukuru , ibitekerezo 3

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kwikoma imiryango n'ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n'abantu bafatwa n'ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w'igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro.
Perezida Paul   Kagame mu majyaruguru kuri uyu wa kane
Perezida Paul Kagame mu majyaruguru kuri uyu wa kane/photo Rwanda Presidency
Mu ijambo yagejeje ku baturage bari yaje kumwakira, umukuru w'igihugu yashimiye abaturage intambwe bamaze kugeraho, gusa ababwira ko atari igihe cyo kuba bakwicara bagashyira akaguru ku kandi ngo ibyo bakoze birahagije.
Perezida Kagame yabibukije ko ibyo bagezeho byose babikesha umutekano mwiza bafite utuma baryama bagasinzira bugacya bakajya kukazi nta bwoba ko hari usanga urugorwe barutwitse, bamwiciye umwana, cyangwa ko abo yasize inyuma atari bubasange cyangwa ataributahe.
Aha yanabakanguriye gukomeza kugira uruhare mu kwirindira umutekano kuko udashobora gucungwa n'Abasirikare n'Abapolisi gusa ahubwo ari abashinzwe kubacungira umutekano bigeze aho abaturage badashoboye.
Yagize ati "Umutekano turawubifuriza kandi turifuza ko muwugiramo uruhare tugakomeza no gutera imbere ku bindi ariko twateye imbere no ku mutekano twiha ubwacu."
Muri uku gusigasira ubusugire n'umutekano w'abaturage ariko ngo biranasaba ko Abanyarwanda barenga imbibi n'imyumvire yo guhishirana bya kivandimwe.
Ygaize ati "Mwagiye mubyumva abagendaga bakinjira bakagera no mu murwa mukuru w'igihugu cyacu bagatera amagerenade bakica abantu, abandi bacitse amaboko, abandi bacitse amaguru, banyuze aha hose cyangwa n'ahandi, umwe akanyura ku muvandimwe cyangwa incuti."
Perezida yabwiye Abanyarwanda ko ubuvandimwe budakora mu bintu byo kwangiza umutekano w'igihugu.
Yagize ati "Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ku muntu uhungabanya umutekano w'igihugu n'Abanyarwanda. Nta muvandimwe ukwiye guhishirwa ku mutekano mucye yaba ateza, uwo ntaba akiri umuvandimwe aba yabaye ikindi kintu….ubuvandimwe bukora mu bindi."
Abitwaza politike bagahungabanya umutekano 
Perezida Kagame yavuze ko hari abajya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano bitwaje ko ngo baharanira Politike bakica abana, bakica abagore, bakica abantu b'inzirakarengane.
Ati "Umuntu arahungabanya umutekano w'Abanyarwanda kubera ko ngo ashaka Politike, Politike yo guhungabanya umutekano mwayumvise he?"
Aha kandi yanaburiye abo yise abahoze mu Rwanda bashaka kuyobora igihugu bikaza kubananira bakagenda, none ubu ngo bakaba bashaka kugaruka.
Ati "Niba bashaka kugaruka kuneza bazaze, niba ari ku nabi turabarusha ubushobozi bw'inabi ikemura ibibazo by'umutekano mucye bashaka guteza abanyarwanda. Ndagira ngo mbibabwire mubimenye kandi nabo babyumve."
Arongera agira ati "N'abandi bambuka imipaka yo hafi hano bakaza…. Abose ntibatuzi? Ni ibintu bishya bagiyemo ntibazi amateka yacu? Nibashaka ko tuyasubiramo turayasubiramo."
Perezida kandi yanasabye abaturage kuba maso ntibemerere umuntu uwo ariwe wese ushaka kubahungabanyiriza umutekano kuba yabameneramo.
Yagize ati"Ntimukwiriye kubaha umwanya na muto bameneramo ngo bahungabanye umutekano wanyu."
Avuga kuby'abantu bamaze iminsi bafatwa n'ababurirwa irengero
Perezida Kagame kandi yamaze impungenge abaturage kubyo bamaze iminsi bumva mu makuru ku maradiyo by'abantu bafashwe cyangwa babuze, avuga ko byose bikorwa ku mpamvu z'umutekano.
Agira ati "Ahubwo turaza kongeraho, kubafata gusa? Usibye kubarasa? turaza kujya tubarasa kumanywa y'ihangu rwose. Niba bashaka kumenya ukuntu dufata uburemere bw'umutekano w'Abanyarwanda turaza kubibereka ku manywa y'ihangu."
Perezida Kagame yavuze ko impamvu ashyira imbaraga mu gucunga umutekano w'Abanyarwanda ari uko arizo nshingano bamuhaye bamushyira mu mwanya arimo, bityo ngo ntagomba korohera umuntu uwo ariwe wese wifuza kuwuhungabanya.
Ntiyavuze umutekano gusa
Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Nyabihu mu Burengerazuba, Perezida Kagame yanagarutse cyane ku buhinzi n'ubworozi agaragaza ko yifuza ko bikorwa neza kuruta uko biri ubu, kugira ngo birusheho guteza imbere abaturage, ananenga abayobozi bireba batubahiriza inshingano zabo zo kwegera abaturage no kubafasha kuzamura urwego rw'ibyo bakora.
Perezida Kagame yakanguriye Abaturage ba Nyabihu n'Abanyarwanda muri rusange gufatanyiriza hamwe bagakora imihanda, bakongera amashanyarazi, ubuhinzi, ubworozi, amashuri, amavuriro kugira ngo abaturage bashobore kubona aho bivuriza n'ibindi bakeneye kugira ngo babeho mu buzima bwiza.
Ku byifuzo bitandukanye abaturage bari bamugejejeho, Perezida yabemereye ishuri ry'imyuga rigezweho, no gufasha aka Karere imibare y'abana bapfa bavuka n'abapfa bakiri munsi y'imyaka itanu bakagabanuka.
Ati "Abanyarwanda nabo ni nk'abandi bose, nabo bakwiye kugira ubuzima bwiza kuva bavuka kugera basaza."

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...