Skip to main content

Rwanda: Ibitangazamakuru 3 byategetswe kunyomoza ko Ingabire Victoire ari umurozi


Ibitangazamakuru 3 byategetswe kunyomoza ko Ingabire Victoire ari umurozi

Ingabire Victoire Umuhoza yakatiwe gufungwa imyaka 15 (Ifoto/Ububiko)

 

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), rwategetse ibinyamakuru bitatu kunyomoza amakuru y'amarozi byatangaje kuri Ingabire Umuhoza Victoire.
Muri Werurwe 2014, Urubuga rwa Rwanda Paparazzi, ikinyamakuru Umusingi ndetse na Radio One byatangaje ko Ingabire yafatanwe amarozi muri gereza, ashaka kuroga umwana muto ngo ateshwa n'abacungagereza.
Ingabire Victoire uyobora ishyaka rya FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, afungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930. Yakatiwe igifungo cy'imyaka 15 n'Urukiko rw'Ikirenga mu rubanza rw'ubujurire nyuma yo guhamywa ibyaha birimo icy'ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ingabire Victoire n'umwunganizi we Me Gatera Gashabana, bashinja Rwanda Paparazi kuba yaranditse ko Ingabire yavukanye ubugome ndetse ngo akaba yarafatanwe n'agapfunyika k'uburozi agiye kuroga umwana muto kandi ngo bitarigeze biba.
Ikinyamakuru Umusingi cyo kiregwa kuba cyarabonye iyo nkuru ya Rwandapaparazzi nacyo kikayitambutsa kandi nta kuri kurimo.
Radio One yo ishinjwa kuba ubwo abanyamakuru bayo barimo basoma ibyasohotse mu binyamakuru [Press Review], barasomye iyo nkuru y'ibinyoma ya Rwanda Paparazzi.
Umwunganizi mu mategeko wa Madame Ingabire Victoire, avuga ko ayo makuru yasebeje umukiliya we ndetse asesereza ubuzima bwite bwe n'abantu bo mu muryango we wose.
Me Gatera Gashabana avuga ko kuba ibi binyamakuru byaratangaje ko Nyirakuru wa Ingabire yari azwiho umwuga wo kuroga nabyo bisebeje kandi binyuranye n'uburenganzira bwa Madame Ingabire.
Ingabire ubwe yandikiye urwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC) asaba kurenganurwa, akavuga ko Ikinyamakuru Umusingi cyakwandika ibarwa imusaba imbabazi n'abandi basomyi, Radio One nayo ikanyomoza ibyo yasomye.
Akanama nkemurampaka ka RMC katangaje imyanzuro yako kuri iki kirego mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2014; kemeza ko ibi bitangazamakuru uko ari bitatu bigomba kunyomoza ibyatangajwe mbere kuko ari ibinyoma.
RMC ivuga ko kwandika ngo 'umuntu ni umurozi' kandi atari ukuri, warangiza ukandika ko 'umuntu yavukanye ubugome', 'yafatanywe agapfunyika k'uburozi agiye kuroga umwana muto agateshwa n'abacungagereza n'ibindi, bisebeje kandi binyuranye n'uburenganzira bwa Madame Ingabire Victoire kandi byishe amategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda.
Uru rwego rwategetse Rwanda Paparazzi kwisegura ku basomyi no gusohora inkuru inyomoza iyo banditse mbere ndetse bakandikira Madame Ingabire ibaruwa imusaba imbabazi.
Kawera Ronald uhagarariye Rwanda Paparazzi yemeye ko inkuru yabo yari irimo amakosa kandi ko yaharabitse Ingabire, bityo bakaba bagiye gushyira mu bikorwa ibyategetswe na RMC.
Angelbert Mutabaruka wari uhagarariye Radio One we yavuze ko nta makosa bakoze kuko iyo nkuru bivugwa ko yaharabikaga Ingabire, bayisomye mu byanditswe mu binyamakuru kandi bavuga aho bayikuye ndetse n'umunyamakuru wayanditse.
Gusa Mutabaruka yemeye ko Radio One izasoma iyo nyandiko Rwanda Paparazzi izandika inyomoza inkuru ya mbere, ndetse n'ibarwa Rwanda Paparazzi izandikira isaba Madame Ingabire imbabazi.
Ikinyamakuru Umusingi kitari gihagarariwe mu isomwa ry'iyi myanzuro ya RMC, nacyo cyategetswe kunyomoza inkuru cyatangaje ndetse no kwandikira Madame Ingabire kimusaba imbababazi.
Komiseri muri RMC Prince Bahati, avuga ko uru rwego rumaze kwakira ibirego 30, ibyinshi bikubiyemo ibyo gusebanya.
Avuga ko ibi bitangazamakuru bigomba guhita bishyira mu bikorwa ibi byemezo kandi ubutaha bikajya byirinda amakosa nk'aya

Related Posts

AFRICA

Urujijo ku itsembwa ry'abantu 6 bo mu muryango umwe

AFRICA

Intara y'Iburasirazuba iremerewe n'abimukira biyongera ubutitsa

AFRICA

Ruhango : Urupfu rwa Nkundabakubana bivugwa ko yiyahuye rukomeje gutera urujijo

AFRICA

M23 iratunga agatoki Leta ya Congo ko ikoresha ikimenyane ibaha imbabazi

AFRICA

More Ugandan Ebola 'soldiers' for Liberia

AFRICA

M7 hires US firm for PR

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...