Skip to main content

[RwandaLibre] Fw: *DHR* KIGALI: GEN FRANK RUSAGARA AZIZE RAPORO ZAMUTANZWEHO NA LT TOM NDAHIRO NA YVONNE ABERA.

 



----- Forwarded Message -----
From: "Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" 
Subject: *DHR* KIGALI: GEN FRANK RUSAGARA AZIZE RAPORO ZAMUTANZWEHO NA LT TOM NDAHIRO NA YVONNE ABERA.

 

KIGALI: GEN FRANK RUSAGARA AZIZE RAPORO ZAMUTANZWEHO NA LT TOM NDAHIRO NA YVONNE ABERA.

19 août 2014
Nkuko twabibagejejeho mu gitondo, Gen Frank Rusagara ubu ari muri mabuso mu kigo cya gisirikari cya Kanombe. Ariko se mu by'ukuri arazira iki? Kuva twabona iyi nkuru twakomeje gukora itohoza ngo tumenye neza imvo n'imvano y'ifungwa rya Gen Rusagara.
Gen Frank  Rusagara ashinjwa kurwanya leta ya Paul Kagame
Gen Frank Rusagara ashinjwa kurwanya leta ya Paul Kagame
Amakuru Ikaze Iwacu imaze gutohoza yerekana ko maneko wa DMI uba mu Bwongereza witwa LT Tom Ndahiro, akaba ari mwishywa wa Gen Jack Nziza, ari we uri inyuma y'iri fungwa rya Gen Frank Rusagara, ushijwa kuba akorana n'abanzi. Uyu Lt Tom Ndahiro uba mu Bwongereza nk'impunzi niwe wirirwa aneka abanyarwanda bose bahahungiye ubundi akoherereza nyirarume za raporo. Raporo yohereje kuri Gen Rusagara rero igihe yari mu Bwongereza nizo zimukozeho.
LT Tom Ndahiro aka Rwabugiri ni uwambaye agapira k'icyatsikibisi, n'ijaketi y'ikigina. Ibumose bwe hari Gen Richard Rutatina, Dr mu kuroga
LT Tom Ndahiro aka Rwabugiri ni uwambaye agapira k'icyatsikibisi, n'ijaketi y'ikigina. Ibumoso bwe hari Gen Richard Rutatina, Dr mu kuroga
Aya makuru akomeza avuga ko muri Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza, abakozi bose bahahamutse kubera uyu musore, uba ubaneka ubutitsa, ku buryo na Ambasaderi yahiye ubwoba, mbese ni nkaho ari we Amasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza; icyo avuze ni cyo cyemerwa i Kigali.
Kuva ngo aho Gen Rusagara agarukiye mu Rwanda, uyu LT Tom Ndahiro yakomeje kuneka umugore we, maze aza kubona amakuru avuga ko uyu mudamu yasabye ideni akagura inzu mu majyaruguru ya Londres. Tom akimara kubona iyi nkuru yahise yoherereza nyirarume, Jack Nziza, raporo, maze nawe atangira guhata Rusagara ibibazo by'ahantu azakura amafaranga yo kuriha iryo deni, kubera ko kuri Nziza cyari nk'igitutsi kumva ko Rusagara yaba afite inzu i Londres.
Gen Jack Nziza ni we usigaye agenga ubuzima mu Rwanda
Gen Jack Nziza ni we usigaye agenga ubuzima mu Rwanda
Muri uko kubazwa, Gen Rusagara ngo yasobanuriye Jack Nziza ko atari we uzariha iyo nzu ko ahubwo umugore we n'umuhungu we ari bo bazayiriha, kubera ko bafite akazi kabahemba umushahara ufatika. Ariko inzu rwari nk'urwitwazo, Nziza yari yaramaze gushyira Rusagara mu banzi ba leta ya FPR.
Igihe Frank Rusagara yari attaché militaire w'u Rwanda mu Bwongereza, uwitwa Yvonne Abera niwe wari ufite ikiraka cyo kuneka umugore wa Rusagara, witwa Christine Rusagara. Uyu Yvonne Abera yari inshuti magara ya Christine Rusagara, kugeza ubwo abana ba Rusagara bajyaga bamwita « auntie », nyirasenge cg nyina wabo.
Ariko ubu bucuti nta kindi bwari bugamije, uretse gukusanya udukuru twose yumvise kwa Rusagara akadushyira mwishywa wa Jack Nziza, LT Tom Ndahiro, nawe agahita akora raporo akoherereza nyirarume i Kigali. Jack Nziza ngo yabaga akeneye kumenya neza imyumvire ya politiki ya Rusagara n'umugore we no kumenya abantu bagenda iwabo n'abo bavugana ku materefoni.
Abanyarwanda bagomba kumenya ko uyu Yvonne Abera, ari umunyarwandakazi wasabye ubuhungiro mu Bwongereza, akaba yarahawe akazi muri DMI mw'ishami rya gisivili, na mwishywa wa Jack Nziza, LT Tom Ndahiro. Yvonne yahawe akayabo k'amafaranga na Jack Nziza ngo atangire ubucuruzi, iyi akaba ari inama Jack Nziza yagiriwe na mwishywa we, LT Tom Ndahiro, ngo wemera cyane ubuhanga bwa Yvonne Abera mu kazi ko kuneka.
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umu ofisiye wa DMI, utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko Yvonne Abera ahora akora ingendo nyinshi ava mu Bwongereza ajya i Kigali.Ikindi nuko abamaneko bose ba DMI baza mu Bwongereza bavuye i Kigali, bacumbika iwe, aho atuye mu burasirazuba bw'umugi wa Londres.
John Rukumbura, uwambaye agapira k'umweru, arimo kwiyamamariza kuba umudepite wa FPR
John Rukumbura, uwambaye agapira k'umweru, arimo kwiyamamariza kuba umudepite wa FPR
Ikindi Ikaze Iwacu yashoboye kumenya kuri uyu mumaneko, Yvonne Abera nuko ari mushiki wa depite John Rukumbura, wahoze atuye muri Canada. Yvonne Abera ngo niwe wahuje John Rukumbura na Jack Nziza muri 2008, akaba ari nacyo gihe, John Rukumbura yatangiye akazi ko kuneka abanyarwanda batuye muri Canada.
Nk'ibihembo, John Rukumbura yagizwe depite wa FPR mu matora y'abadepite ashize, aho abantu bose batangajwe no kubona umuntu atorerwa kuba depite, kandi ataba mu Rwanda. Ababyibazaga mushire impumu, John Rukumbura ntiyatowe, Jack Nziza yamugize umudepite, ngo anakomeze kumunekera mu nteko
Ikigaragara nuko mu makuru Yvonne Abera na LT Tom Ndahiro boherereje Jack Nziza, bamubwiraga ko Gen Frank Rusagara atemera Paul kagame, ubwo ni ukuvuga ko ari umwanzi agomba kwicwa cyangwa agafungwa. Nicyo rero cyakozwe, yabaye afunzwe ngo barebe ko azasaba imbabazi nkuko ba Karenzi Karake bagiye babikora.
Ubu mu Rwanda rwa FPR, nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvugana n'umuvandimwe we ngo kubera ko ari muri opposition, abana nta burenganzira bafite bwo kuba bahamagara ba nyirarume, ngo kubera ko batemera Paul Kagame. Nk'urugero hari amakuru yageze ku Ikaze Iwacu avuga ko abana ba Gen Rusagara, bagiye kumara imyaka ine (4) batavugana na nyirarume, David Himbara, kubera gusa ko David Himbara, ubu ari mu barwanya leta ya Paul Kagame.
Icyo umuntu yabwira aba bose birirwa bakomera amashyi FPR iri kurimbura abanyarwanda, ndetse n'abanyamahanga, nuko amateka azababaza ibyaha bari gukora. Gukomeza kwicisha abantu b'inzirakarengane hejuru y'udufaranga twa DMI, ni ubujajwa bukabije. Nkuko Paul Kagame ubayoboye yabibibwiriye, IT'S A MATTER OF TIME, NGO NYAMWANGA KUMVA NTIYANZE NO KUBONA!!!
 
 
Kamanayo Janvier
Ikazeiwacu.fr

Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...