Skip to main content

[RwandaLibre] Re: (Ngoga) RWANDA : POUR LA MISE EN PLACE D'UNE COMMISSION VERITE ET RECONCILIATION à la sudafricaine

 


Politiki zikorwa kwinshi, iyo muri FDU-Inkingi ni agahomamunwa!
Hashize imyaka irenga itatu (kuva muri 2010), ngerageza gukurikira amakuru y'amashyaka yo muri opposition, ku buryo bw'umwihariko, amakuru y'ishyaka FDU-Inkingi.
Abanyarwanda benshi iri shyaka ryari ryaratumye bongera kugira icyizere mu rugamba rwo guharanira ko ingoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi yahirima, maze abanyarwanda bakishyiriraho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi. Uko iminsi yagiye ishira indi igataha, byaje kugaragara ko hari bamwe mu bayobozi bashyira imbere inyungu zabo bwite, bagasenya ishyaka bakoresheje amatiku n'ubutiriganya ndetse n'icyo twakwita mu gifaransa « indiscipline ».
Hashize imyaka irenga itatu, ishyaka FDU-Inkingi ryaracitsemo ibice, igice cya Ndahayo Eugène n'igice cya Nkiko Nsengimana. Nta munyarwanda uharanira impinduka ya demokarasi, utarababajwe no kubona aba bagabo bombi bataracanaga uwaka kandi ari abavandimwe. Abantu baribazaga bati niba abantu badashoboye guhura ngo baganire, bacoce ibibazo bituma batumvikana, bazashobora gute kumvisha abanyarwanda ko umunsi bageze mu gihugu batazaba abanyagitugu kurusha Paul Kagame, kandi ari Mutarushwa ! Ku bw'amahirwe, ejobundi twumva ngo abo bagabo bombi (Ndahayo na Nkiko), bongeye guhura biyemeza kugarura ubumwe mw'ishyaka ryabo. Abenshi rwose iyo nkuru yaradushimishije cyane. Biyemeje gushyiraho ubuyobozi bumwe, cyakora ntibyabahiriye cyane, kuko hahise havuka igice gishya muri FDU-Inkingi, kiyobowe na Joseph Bukeye.
Nari maze iminsi numva ko hari ibaruwa Bwana Ndahayo Eugène yandikiye igice cya Bukeye Joseph ndetse akabimenyesha n'andi mashyaka, abasaba uko bahura bakagarura ubumwe mw'ishyaka. Nagize amahirwe yo kubona iyo baruwa, murayisanga mu mugereka hano hasi .
Cyakora ngo ba Bukeye iyo nkuru ntabwo bayikozwa, ngo ntibashaka kugarura ubumwe mw'ishyaka FDU-Inkingi ! Niba koko ariyo gahunda bafashe, ibyo bintu byaba biteye isoni n'agahinda.
Indi nkuru ibabaje kandi iteye isoni n'agahinda, ni uko amakuru aturutse ahantu hizewe, yemeza ko iki gice cya FDU-Inkingi kiyobowe na Bukeye Joseph, ejobundi cyakoze campagne de démobilisation, kibuza abantu kujya mu myigaragambyo yabereye i Londres yo kwamagana umwicanyi ruharwa Perezida Paul Kagame tariki ya 20/10/2014. Ibi nabyo bikaba bintera kwibaza byinshi. Ese Bukeye Joseph na bagenzi be, bagamije iki ? Bazakomeza kutubeshya no kudutesha igihe bavuga ko bari muri opposition, mu gihe babuza abantu kujya mu myigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame n'ingoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi ?
Ngo kuri uyu wa gatandatu tariki 25/10/2014 bafite mitingi i Buruseli ? Ese bazavuga iki nyuma y'iyi myitwarire iteye isoni? Bari bakwiye kwibwiriza bakajya ku ruhande, bakareka abakora politiki nyayo bagakora kuko iyabo ni urukozasoni, ni agahomamunwa,…!

John Ntwali



__._,_.___

Posted by: Munyemana Fransis <munyemanafransis@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...