Skip to main content

[amakurunamateka.com] Rwanda-Kigali-Nyarugenge: Uzayisaba Beatha yibera mu kibandahuri

 

Murebe hano hasi amafoto y'urukozasoni mu mujyi wa Kigali, Rwanda a.k.a Singapour ya Semuhanuka ( http://youtu.be/gZ6NcByEwt4

Nyarugenge: Uzayisaba Beatha yibera mu kibandahuri

Uzayisaba Beatha w'imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Kokobe, Akagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali yatawe n'umugabo babyaranye abana batatu none yibera mu nzu isakaye igice kubera ubukene.

Uzayisaba yabanye na Kubwimana Felecien nk'umugore n'umugabo bashakanya mu buryo budakurikije amategeko, ari na bwo babyaranye abana batatu.

Kubwimana yahise yisangira undi mugore, Uzayisaba n'abana be bahita bajya kuba mu nzu yubakishije icyondo, ishaje ndetse isakaye igice kimwe, itagira ubwiherero.

Icyo kibandahuri Uzayisenga abanamo n'abana be kiri iruhande rw'indi nzu nziza ariko iciriritse y'uwo mugabo babyaranye ariko ikodeshwa.
Inzu Uzayisaba abamo isakaye aho barara gusa ahandi ni ku gasi
Mu kiganiro uyu mubyeyi uri mu cyiciro cya Mbere cy'ubudehe yagiranye na IGIHE, yavuze ko yagiye kuba muri iyo nzu kubera kubura uko agira, nyuma y'uko umugabo we Kubwimana amutaye akisangira undi mugore.

Yagize ati "Iyi nzu naje kubamo na yo ni ye, nayijemo nyuma y'uko antaye akigira ku wundi mugore bafitanye abana batatu kubera ko nta bushobozi bwo gukomeza kuyishyura (iyo babagamo) nari mfite".

Uzayisenga usanzwe utunzwe no gucuruza avoka ku gataro, avuga ko kuva umugabo yamuta abayeho nabi kuko nta n'indezo y'abana amuha.

Ati "Ndifuza ko yajya afasha abana be nk'uko buri mu byeyi abigenza, ikindi akanabaha umunani wabo wenda jye akandeka kuko abana bose barangana. Kuki se bariya babana abitaho abanjye ntashake kubamenya?"

Yakomeje avuga ko avuga yifuza ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyakabanda bwamufasha bugasaba uwo mugabo kujya afasha bana be aho gushaka kubirukana mu kibanza cye ababeshya ko ari icy'umugore we wa mbere.

Uzayisaba akomeza asaba ko uwo mugabo Kubwimana yakwibutswa ko abana bose bafite uburenganzira bungana ku mutungo w'umubyeyi wabo.

Kubwimana ngo amananiza ni yo atuma atererana urubyaro rwe

Aganira na IGIHE ku murongo wa telefoni, Kubwimana yemeye ko aba bana batatu ari abe, avuga ko impavu adafasha uwo abo bana n'umugore bababyaranye ari uko Uzayisaba ahora amushyiraho amananiza.

Ati "Abana ni abanjye kandi na we yari umugore wanjye twari tumaranye imyaka Itanu tuza kunanirwa kubana kubera ubwumvikane buke nyuma y'aho yikuriye mu nzu namukodesherezaga akajya kuba hariya agamije kuba ari ho haba iwe."
Uzayisaba ahagaze mu nze atuyemo n'abana be...Ubucuruzi bwa Avoka ni bwo bubatunze
Yakomeje avuga ko n'ubwo uyu Uzayisaba avuga ko ari we mugore we wa mbere, Atari byo ngo kuko mu gihe cy'Imyaka Itanu babanaga yari afite umugore basezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko.

Ibyo byemezwa no kuba umugore bari kumwe ubu bafitanye abana batatu, bakaba bamaze imyaka 15 bashakanye.

Ubuyobozi buvugaho iki?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Karangwa Johnston, avuga ko agiye gukurikirana ikikibazo nyuma y'aho amenyeye ko Uzayisaba Beatha afite umugabo ufite ubushobozi, kuko mbere yari yamubwiye ko atishoboye gusa.

Ati "Mbere yari yambwiye ko agira ikibazo cy'ubushobozi buke bwo kurihira abana amafaranga y'ishuri, musaba ko nibajya gutangira yazaza ku murenge tukamufasha, ariko kuba menye ko afite umugabo wishoboye ngiye kubikurikirana".

Karangwa yongeyeho ko kuba ababyeyi bombi bemeranya ko aba bana ari ababo nta kabuza bafite uburenganzira ku mitungo yabo anabasaba kujyana ku Murenge kugira ngo bashyirwe mu bitabo by'irangamimerere.

Kubwimana yitwaza ko imitungo ye ibaruye ku mugore w'isezerano, ari na yo mpamvu avuga ko iyo nzu ikodeshwa atari iye.

Itegeko no 22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999 ryerekeranye n'imicungire y'umutungo w'abashakanye, impano n'izungura, rigena uburenganzira bungana ku munani uhabwa abana mu rugo.

Ingingo yaryo ya 43 rigira riti "Abana bose , nta vangura hagati y'abahungu n' abakobwa, abariho n'abahagarariye abakomoka ku bana bapfuye mbere y'ababyeyi, uretse abaciwe kubera kwitwara nabi cyangwa guhemuka, bagira uburenganzira ku munani."

Iyi ngingi ikaba inaha uburenganzira abana ba Uzayisaba ku mutungo wa Kubwimana, bityo akaba akwiye gusaranganya abana be bose uko ari batanu igice cye mu mutungo asangiye n'umugore w'isezerano. Bamwe batewe impungenge n'uko bizamera igihe imvura izaba yongeye kugwaUzayisaba n'abana yabyaranye na Kubwimana

Thamimu Hakizimana



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...