Skip to main content

Fwd: *DHR* PHOTOS - BURUNDI : President Peter Nkurunziza !





Dear John Kagabo,
Komera. Urakoze cyane kuba utugejejeho aya mafoto ariho n'amatariki yafatiweho byereka ko Perezida Nkurunziza ariko akorera igihugu cye n'abaturage bacyo mu gihe Kagame abeshya ngo ntawe uzi ibyo abamo kubera gusa ko yamubuze ngo amwice. Si ubwambere ga Nkurunziza n'abaDD be batsinda Kagame na FPR ye! Mu gihe barwanaga mbere ya 2005 Kagame na FPR bafashaka ingabo z'u Burundi bwa Perezida Major Buyoya. Nkurunziza n'abaDD barabimenye ariko baruma gihwa ntibabitangaza mu bitangazamakuru no ku maradio no mubadiplomates b'amahanga. Bafashe strategie intelligente yo guhisha Kagame ko bazi ko afasha ingabo z'u Burundi z'icyo gihe Kagame nawe yibwira ko batabizi, maze ubundi abaDD ingufu za gisilikare bagombaga gukoresha aha n'aha bakazikuba 1 1/2  cyangwa 2. Kagame abonye ko abaDD bafite gufata umugi wa Bujumbura ni bwo yagiriye inama ba Buyoya ngo bitabire amasezerano y'amahoro ya Arusha cyane ndste we na mucuti we Museveni bashyiramo imbaraga nyinshi bumvisha perezida Mandela kuba umuhuza kuko basanga nibitagenda bityo Bujumbura irafatwa mutakaze byose nka ex FAR mu Rwanda zifatanwa umugi wa Kigali mu kwa karindwi 1994.
Na n'ubu rero ni uko Nkurunziza n'abaDD be bazatsinda Kagame na FPR/DMI ye. Deja barangije kubatsinda umunsi baburizamo coup d'Etat yari yateguriwe hanze(mu Rwanda) bakanaburizamo genocide des tutsi du Burundi u Rwanda rwasakuzaga ngo imbonerakure za CNDD-FDD zigiye kuyikora(iyo genocide imaginaire yateguriwe mu Rwanda nayo) ariko ikaba itarabaye kuko abaDD ntayo batekereje, ntayo bateguye,kandi bikaba byagaragariye buri wese ko u Rwanda rubababeshyera.
Imyaka 10 gusa Nkurunziza n'abaDD bamaze bayobora u Burundi batojeje abarundi kubabna neza bafungura espace politique baha abarundi rugali ngo bajye baganira ku kibazo cy'abahutu n'abatutsi openly nta kugica ku ruhande nta kugira tabou(intavugwa) nko mu Rwanda rwa Kagame. Abarundi byarabafashije cyane, byababereye une sorte de therapie ku buryo biri muri bimwe mu byafashije Perezida Nkurunziza n'abaDD kubirizamo genocide des tutsi du Burundi yateguriwe mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi. Kwanga Nkurunziza kwa Kagame abiterwa n'ishyari ry'uko perezida Nkurunziza n'abaDD bageze kuri byinshi byo gusana no kubaka imitima y'abarundi bose n'igihugu cyabo bose mu myaka 10 gusa kandi Kagame we byaramunaniye mu Rwanda mu myaka 21 yose we na FPR ye bamaze bategeka u Rwanda.
Barundi mukomere ku busugire bw'igihugu cyanyu no kukwikukira kwanyu; Kagame na FPR na DMI ze ntibakaze kubavogerera igihugu.
Dr. Gasana Anastase, perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI.

2015-12-01 16:42 GMT-05:00 john kagabo kagabo88@yahoo.co.uk [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Netters,

Mu minsi ishize, numvise Paul Kagame abwira abantu ko ngo :

- President w'u Burundi Peter Nkurunziza yarabuze, ngo abantu baramushaka bakamubura,
ngo nta we uzi aho yihishe n'ibyo abamo !!!
N'ibindi n'ibindi !

None, abagera kuri Paul, mumuhe iyi link, irerekana aho mugenzi we Peter ari n'ibyo yirirwamo !


Ngaho !*:-h wave

J.K



__._,_.___

Envoyé par : john kagabo <kagabo88@yahoo.co.uk>

.

__,_._,___


Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...