Skip to main content

Posts

Showing posts from June, 2016

TR: [haguruka.com] Re: Kuba u Rwanda rufite za reserves z’amadovise zirenga 80% mu madolari ni buswa bukabije.

  Aliko se uwarebera mu zindi ndorerwamo, aho ntiyabona ko il iya Brexit ishobora kugira  ingaruka nziza  ku banyarwanda na miracle economique yacu, igihe yatuma na bwana Cameron yiyizira mu Rwanda gufatanya na  Tony Blair kugira inama HE, notre inamovible ?   Ibi kandi byatuma na " Financial London  city" yiyizira  vuba i Kigali; iyi nzara iliho ibaga abantu ikaba yahosha; ndetse na UK ikaba yakwiyizira muli EAC imeze neza kurusha EU . Ntacyo tutazabona mu kinyejana cya 21! De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com> Envoyé : mercredi 29 juin 2016 12:34 À : haguruka@yahoogroups.com Objet : [haguruka.com] Re: Kuba u Rwanda rufite za reserves z'amadovise zirenga 80% mu madolari ni buswa bukabije.   ...

[haguruka.com] TR: Birabe ibyuya. [1 Attachment]

  [ Attachment(s) from kota venant included below] Ibya Rwanda ni amayobera: Kuki rwose HE atinya iteka ko a banyarwanda, bamwe batubwira ko biyunze hejuru ya 90% niba atali gutekinika , baba bashobora kongera kurwana  hagati yabo kandi tubona  n'inka zimwe zarabiretse, abona byaba bitewe n'iki, cyangwa se bapfa iki ? Niba ntawe uhezwa mw'iterambere ( national cake ) kandi bakaba bazalirara bakora/bakorera hamwe, hakaba ntawe utotezwa cyangwa se ngo yamburwe mu manyanga ibintu n'ubunyarwanda, niba ntawe ubutabera burenganya bumugira iby'insina ngufi mu zindi: bazaba bafatana mu mihogo bitewe n'iyihe nyungu yindi?  Byaba se wenda uru rubyiruko ruhiga arubwira ibyo kurwana mu bindi bihugu rushaka kubinyagira Urwanda cyangwa se akaba bamwe mulirwo baracanganyukiwe, barwaye mu mutwe?...

[haguruka.com] Re: Kuba u Rwanda rufite za reserves z’amadovise zirenga 80% mu madolari ni buswa bukabije.

  Ingaruka za Brexit ni nyinshi:   Ingaruka ziri no ku banyarwanda baba mu Burayi kuko ubu   bitazashoboka gutembera usura abavandimwe muri UK cyangwa kujya kuba muri UK uvuye mu kindi gihugu cyo mu Burayi ndetse bikaba ari uko bizaba ku banyarwanda baba muri UK bashaka gutembera cyangwa se kujya kuba mu bindi bihugu by'i Burayi.   Ibi kandi bizaba no ku bandi banyafrika baba muri UK cyangwa mu bindi bihugu by'u Burayi. Mu myaka iri imbere abantu bazajya babanza bashishoze kandi banatekereze   ingaruka zo kujya kuba muri UK, abandi bahaba nabo bahave. Nta nyungu zo kuba mu gihugu gifunze.   Ku byerekeye   uburyo UK yafashaga ibihugu bikennye, birumvikana ko umubare w'ibihugu yafashaga uzagabanuka maze ibe nk'ibihugu bya Swede na Norway bifasha ibihugu bibarwa ku ntoki.   On Wednesday, 29 June 2016, 10:37, Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com> wrote: ...

[haguruka.com] Re: Kuba u Rwanda rufite za reserves z’amadovise zirenga 80% mu madolari ni buswa bukabije.

  Inkuru dufite ku ngaruka ku Rwanda izaterwa na Brexit ni uko imfashanyo UK yageneraga ibihugu bya Afrika nk'u Rwanda izaganuka, UK ikaba izibanda cyane cyane ku bihugu bikennye bya Commonwealth   kandi bifitanye amateka na UK ashingiye k'ubukolonize. U Rwanda rero ntabwo ruri muri ibyo bihugu kuko u Rwanda rufatwa nk'igihugu cyaje nyuma ntaho gihuriye na UK mateka yabo. On Wednesday, 29 June 2016, 10:22, Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com> wrote: Nta ngaruka za 'Brexit' u Rwanda rurahura nazo – John Rwangombwa http://www.umuseke.rw/nta-ngaruka-za-brexit-u-rwanda-rurahura-nazo-john-rwangombwa.html Kuba u Rwanda rufite za reserves z'amadovise zirenga 80% mu madolari ni buswa bukabije.   Aha bigasobanura ko   iyo idollari ryagize ikibazo   nkuko byagenze mu mezi ashize( byaba agaciro karyo kiyongereye cyangwa se kagagabanutse), ibyo bishobora guhungabanya ubukungu bw'u R...