Skip to main content

[haguruka.com] Re: [akagera] PSD MUBUBIRIGI ISHYAKA BANYARWANDA RYISHIMIYE IYO NTAMBWE IKOMEYE

 



La nouvelle histoire du Rwanda est en marche. 

------------

Le 13 juin 2016 à 01:54, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [akagera]" <akagera@yahoogroups.com> a écrit :

PSD MUBUBIRIGI ISHYAKA BANYARWANDA RYISHIMIYE IYO NTAMBWE IKOMEYE

Itangazo: ISHYAKA BANYARWANDA ryishimiye intambwe imaze guterwa n'Ishyaka PSD bashinga ishami mu Bubirigi
kumugararo

Ishyaka Banyarwanda riramenyesha abanyarwanda bose n'inshuti z'u Rwanda ko ryishimiye ushingwa kw'ishami rya PSD kumugaragaro mu Bubirigi.

Nta munyarwanda n'umwe ugomba gushikanya ko aya ari amateka mashya yiyubatse muri politiki y'u Rwanda.

Nk'uko twabivuze rero mubihe bishize ko politiki y'u Rwanda iri mubihe by'i mpinduka zikomeye bikaba bisaba intwari, ndagirango nshimire abantu bose batumye igikorwa nk'iki gishoboka bwa mbere mumateka y'u Rwanda.

Iki gikorwa cya PSD ni intambwe ikomeye kubanyarwanda n'amashyaka yose kuko ari ikizamini gikomeye kubahezanguni b'impande zose (aho bari) bakora politiki yo kwitiranya opposition n'urwango.

Kubireba Ishyaka Banyarwanda twe twishimiye iki gikorwa kuko twatangiye ibiganiro n'amashyaka yose yaba ayo mu Rwanda no hanze ndetse n'imirongo ya politiki yose turi mubiganiro kuburyo ibikorwa nk'ibi aribyo byaburaga kugirango intambwe zikomeye mumateka y'u Rwanda ziterwe.

By'umwihariko nshimiye Ngabitsinze Jean Chrisotome wayoboye imihango nshimiye kandi na Nduhungirehe Olivier bafatanije kuko bitanga ikizere ko urungano (new génération ) rushya muri PSD rurimo gutanga ikizere bubaka amateka mashya. Nshimiye n'abakuze bo muri PSD n'andi mashyaka barimo gutuma amateka nk'ayo yiyubaka.

Abashyira mugaciro rero aho muri hose ku isi murusheho gukanguka. Amateka mashya yamaze kwiyubaka kandi azakomeza atere imbere. Ishyaka Banyarwanda n'umurongo w'Ubunyarwanda bizakomeza ibiganiro n'amashyaka yose ndetse n'imirongo yose.
Bruxelles le 12/06/2016
Rutayisire Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba n'umukuru w'Ubunyarwanda butavangura
Tel 0488250305 (Watsup na Viber nabyo ni karibu)
Email:b2003n@yahoo.fr

----------------------------



Politiki y'amacakubiri yabaye impitagihe- Dr Ngabitsinze wa PSD

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yemeza ko aho u Rwanda rugeze aria ho imitwe yose ya politiki ikora isenyera umugozi umwe aho guhangana no kurangwa n'amacakubiri nkuko byagenze mu bihe byashize. Yabivuze mu muhango wo gutangiza ishami ry'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD). Ni umuhango watowemo Komite y'abantu bane harimo perezida, umwungirije , Umunyamabanga n'ushinzwe imari. Dr Ngabitsinze avuga ko iki gikorwa cyari cyarifujwe ko PSD yagira ishami hanze mu bindi bihugu, ikarenga imipaka kuko 'dusanzwe dufite abarwanashyaka bacu batuye hirya no hino mu bindi bihugu ariko nta nzego bari bafite bakoreramo'. Mu bayobozi b'iri shami batowe, ku mwanya wa Perezida ni Hakizimana Vincent, Visi Perezida aba Umuhoza Jeanne, Umunyamabanga yabaye Uwimana Benoit, Umucungamari watowe ni Jean Pierre Nizeyimana. Nyuma yo gutora komite, Dr Ngabitsinze yasobanuye icyo iyi gahunda yari igamije agira ati " Wari umunsi wo kongera kwibukiranya amateka y'ishyaka, amateka y'Igihugu tukareba naho kigana n'uruhare rwa buri munyarwanda yaba uwo mu gihugu cyangwa uwo hanze, kuko twe muri PSD twumva ko umunyarwanda wese aho aherereye ku Isi afite uruhare rukomeye cyane mu guhindura amateka yacu yabaye mabi cyane mu bihe byashize ariko yongeye kuba meza." "Turifuza ko abarwanashayaka bacu bashyira hamwe bakajyana na gahunda zizamura igihugu bafatanyije n'abandi mu kubaka ubunyarwanda n'imibereho myiza yabo." IGIHE: Nk'umuntu uri mu bayobozi b'umwe mu mitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda; mukorana mute n'ubuyobozi mu gihugu? Dr Ngabitsinze: Igihugu cyacu kigeze ahantu hashimishije cyane kandi ishyaka ryacu PSD ryishimira ko kugeza uyu munsi igihugu kizamuka kandi naryo rikaba ritanga imbaraga zishoboka, cyane cyane z'ibitekerezo, abayobozi beza, imiyoborere myiza, n'ibindi. Urabona ko Abanyarwanda benshi bagenda bikura mu bukene, tugenda dufatanya muri gahunda nyinshi ziri mu gihugu n'abandi. Ikindi kandi nabwira Abanyarwanda baba hanze ni uko politiki yacu yo mu gihugu, ishingiye ku bufatanye, ubwisungane iganisha mu gukorana no kuzamura igihugu, ibyo guhangana n'amacakubiri byabaye impitagihe. Muri PSD twishimira ko ibitekerezo byacu bihabwa umwanya kandi bigafasha mu iterambere ry'igihugu. Ni nabyo twaganirije abarwanashaka bacu cyane kugira ngo nabo babashe kujya muri uwo murongo wo gufatanya mu gutanga ibitekerezo byubaka, banadufasha no muri politiki mpuzamahanga mu kwima umwanya abahisemo kurwanya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, kuko twe muri PSD turi mu bashaka ko igihugu cyacu gikomeza gutera imbere. IGIHE: Komite yatowe mwayihaye izihe nshingano? Dr Ngabitsinze: Inshingano ifite ni ugufatanya n'abandi bakorera igihugu mu Bubiligi mu gutanga ibitekerezo byiza kandi barwanya abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi kuko barahari benshi. Bagomba kurangwa n'indangagaciro z'Abanyarwanda bazima bakunda igihugu n'Imana, kandi twabibukije ko Politiki itabera gusa mu gihugu no hanze turabakeneye kugira ngo bihuzwe n'ibyo mu gihugu imbere, tuzakomeza kubaba hafi kandi bazakorana n'ubuyobozi bwa Ambasade, dore ko na Amabsaderi Olivier Nduhungirehe yari ahari mu kudutera inkunga. Abayoboke ba PSD mu Bubiligi bungurana ibitekerezo kuri gahunda z'ishyala

__._,_.___

Posted by: Mem <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...