Skip to main content

[haguruka.com] Re: Turote ITORA ry'Abanyarwanda rya 2017

 

Komera Brenden.

Uragira uti : "Ndibaza rero niba gutanga igitekerezo ku ndoto atari uguta ugihe"

Oya. Ntabwo "gutanga ibitekerezo ku ndoto ari uguta gihe" kubera ko toutes inventions, innovations, reformes, revolutions, etc. byose bihera mu ndoto.

Urugero rwa hafi naguha ni uko iyo Martin Luther King Jr atarota ko bishoboka ko abirabura b'ino muri Amerika bashobora kuzagira uburenganzira bumwe n'abazungu, maze abanyamerika bose bashyira mu gaciro (abirabura n'abazungu icyarimwe) bagahaguruka bagaharanira ukwo kwishyira ukizana, ndahamya ko abirabura baba bakiri mu icuraburindi.

Kandi rero wibuke ko Dream na Vision bivuga kimwe. Ni yo mpamvu uzumva mu Rwanda barata Vision2020 (iyi yo cyokora yarapfayonze n'ubwo hari abantu badashaka kubyemera) none bakaba badukanye Vision2050!

Ibitekerezo rero birakenewe kuri iriya ndoto ku matora yo muri 2017 mu Rwanda kugira ngo turebere hamwe 1) ukuntu twayasubika (kubera ko byaba ari ugusesa umutungo wa rubanda niba ikizava muri ariya matora kizwi koko) cg 2) ukuntu twayasimbuza amatora adafifitse, aho rubanda izashobora kwihitiramo abayobozi yibonamo.
  

From: "Brenden Russo zigirabertin@hotmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
To: "Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Thursday, December 29, 2016 2:54 AM
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Turote ITORA ry'Abanyarwanda rya 2017

 
Ubivuze neza uti ni indoto nyine ariko wongeyeho ngo abanyarwanda ni batange ibitekerezo!!! Ndibaza rero niba gutanga igitekerezo ku ndoto atari uguta ugihe!!!
Muri 2017 ntabwo hazaba itora.
Hazaba simulacre y'itora!! Mbisobanuye neza ni nka match ya tenis umukinnyi umwe ahamagara abafana be bagakikiza ikibuga agafata udupira twinshi akadushyira iruhande rwe yarangiza akajya afata kamwe kamwe akagatera mu gice atarimo uko ateye agapira kakagwamo akabwira abambari be ngo babare igitego .Yarangiza kuduteramo twose maze bose bakamukikiza bakamuterura bakishima ngi abaye champion wa  tennis kandi ibyo yakoze ntaho bihuriye n'ibiteganywa n'umukino wa tennis!!! Ubwo nyine aba yahamagaye ibinyamakuru aha za ruswa nabyo bugacya à la une banditse ngo" il a gagné sans surprise"!
Niba hari ibindi umintu yatangaho ibitekerezo ni mubizane naho ibizaba mu Rwanda byo si amatora.
Mukomere.
Télécharger Outlook pour Android

From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> on behalf of Nzinink nzinink@yahoo.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, December 29, 2016 5:37:46 AM
To: Nzinink
Subject: [fondationbanyarwanda] Turote ITORA ry'Abanyarwanda rya 2017
 
 

Turote ITORA ry'Abanyarwanda rya 2017

Buri WESE nazane ibitekerezo bye, mu bwigenge, mu mahoro mu kuri.
Abanyarwanda n'abanyapolitiki, amashyaka, impuzamashyaka, amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bihutire gutanga ibitekerezo no kunononsora itegura ry'itora nyaryo bagendeye ku mahame n'imiterere y'imibereho y'Abanyarwanda bose muri iki gihe.
1. Abanyarwanda bariho kuva 1930, baratatanye kandi bari hose ku isi atari gusa mu gihugu. No mu gihugu, nta matora yabanje ataravuzweho imvururu, igitugu n' ubutiriganya bikwiye gucika.
2. Bityo, buri Munyarwanda aho ari hose, kuri buri mugabane w'isi, ku kwezi, muri gereza, mu ishyamba no mu gihugu, ku bushake bwe akaba yaba umukandida cg agatora.
3. Buri munyarwanda yagira uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, ntawe ugombye kumujonjora no kumuhitamo. Abantu si ibicucu ku buryo batazi guhitamo uwo babibonaho ubushobozi.
4. Itora ntiryayoborwa cg ngo ribere mu nzego z'ubutegetsi buriho, bwabayeho cg amashyaka aharanira kuritsinda.
5. Hahitwamo amadini nyangamugayo abanyarwanda benshi barimo, kandi afite amashami henshi ku isi, yasabwa gufasha abanyarwanda gutora kandi ntiyabyanga. Ntiyatoresha abayoboke bayo gusa ariko yakusanya abo mu gace ngo buri munyarwanda wese ashobore gutora.
6. Ibya ngombwa byo kwiyandikisha gutora byagenwa ku buryo bw'ikimenyetso cyose cyanditse kuva muri 1930 kugeza ubu, cyerkana ko umuntu ari umunyarwanda cg akomoka ku munyarwanda.
7. Kubera ubukene bw'igihugu n'abanyarwanda, gutoresha inyandiko: Harimo inzandiko na emails byakworoshya ingendo mu mahanga. Abantu batorera hafi bigeza, ibyo biro bigashyikiriza inyandikomvugo n'amajwi urwego rurikuriye, noneho byose bikazashyikirizwa inteko yy'itora ikosanya byose ikazatangaza abatsinze. Uwiyamamaza yakwiyamamaza uko ashatse kandi ashoboye, imbonankubone cg itumanaho rishya ryaje. Abakandida babaye ijana si ikibazo kuko nta listi yakorwa yo gutora, buri wese yakwandika izina rimwe gusa, hakazagaragara urusha abandi bose n'uko bakurikirana.
8. Itora ntiryaba umunsi umwe, ariko n'iyo ryafata ukwezi ariko rikaba ritunganye ni inyungu nyinshi ku guhugu ubu n'igihe kizaza. Hagenwa gusa umunsi ntarengwa w'igiteranyo cya nyuma mu nteko yigenga, aho yagenerwa icyicaro hose.
9. Abatsinze amatora bafatanya ubutegetsi ku buryo bukurikira: Uwa mbere yaba Prezida w'igihugu. Uwa kabiri yaba Premier ministre, uwa gatatu akaba umukuru wa Parlement, uwa kane akaba Vice prezida w'igihugu.
10. Ubwo butegetsi bushya bwahita butegura amatora y'intumwa za rubanda za buri karere, na gouvernement yabatanzwe n'amashyaka yabo cg batowe n'abatorewe ubuyobozi.
11. Prezida yatorewa imyaka itanu kandi ntazongere kwiyamamaza hadaciyeho indi manda atakiri we.
Demokrasi nyayo yafasha ko nta muntu wakwongera gutoneshwa cg kuzizwa ingoma zisimburanye, ubutegetsi bumwe bwavaho agasigaraho, mu be n'ibye!
Ibi byaturinda guta igihe n'imitungo, kwica imirimo y'ubutegetsi n'iy'abaturage kandi ntibikurure abitera ubwoba n'intwaro bitwaje kurinda umutekano. Hari uburyo bwinshi bwo gutumanaho ku buryo ababyitangira babinononsora bidatinze kandi bidahishwe rubanda.
Abanyapokitiki nibahuguke bavuge kandi bavugishe abaturage ku bibazo byabo n'iby'igihugu aho kwitebeza bategereje kuzavumbukana ibyo bazabizeza babatunguye nta n'umwanya wo kubicoca.
Tuve ku k'ejo, turebe igihugu n'ejo hazaza!


 
###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...