Skip to main content

[haguruka] MORONI: KAGAME NA NYAMVUMBA BAKAMYE IKIMASA!!!

 


MORONI: KAGAME NA NYAMVUMBA BAKAMYE IKIMASA!!!

"Ntibyagutangaza zibyitwayemo nabi bakazifatira mu cyuho zishaka gutanga ruswa,bikazikomerana, zikaba zahava ahubwo zicika kandi zikubise igihwereye!"

Iki ni igika cyasogotse mu nkuru yasohotse ku "Ijisho ry'Abaryankuna" kuri uyu wa 15 Mata 2019 aho twasobanuraga ko ntakabuza izi ntumwa Kagame yatumye i Moroni muri Comore kumuzanira Maj. Callixte N. Sankara,zigahururana indege n'uruboho rw'amafaranga,zica ibiti n'amabuye,abazibonye bakabona atari gusa,… twabwiraga abasomyi ko zishobora gukubita igihwereye!

Iryavuzwe riratashye!

Amakuru twakomeje kuvana i Moroni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Mata,yavugaga ko uwo mugabo atari mu mamaboko y'igipolisi, ay'urwego rushinzwe iperereza cyangwa muy'igipolisi mpuzamahanga (Interpol) i Moroni!

Abaryankuna batagoheka i Kigali , bakomeje guhuza amakuru bose bagahuriza ko nta Sankara wagejejwe ku butaka bw'u Rwanda!

Ku ruhande rw'ubutegetsi bw'u Rwanda Radio 10 yabajije Umunyamabanga wa Leta  wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ushinzwe umuryango wa  EAC (East African Community) Ambasaderi NDUHUNGIREHE Olivier ,ku kibazo cy'itabwa muri yombi rya Maj Callixte Sankara,abasubiza ataruka ati "…Reka da! Nanjye nabibonye ku mbuga nkoranyambaga!…" Ibindi binyamakuru byagerageje kubaza umuvugizi wa Polisi, nawe asubiza nk'uwa mbere!

Major Sankara yatsindiye mpaga umujenerari i Muroni!

Izo mbuga nkoranyambaga,bavuga zirwa zivugiraho abanyarwanda ba nyagu cwa, ahanini batazi iripfa n'irikira, baba banambye ku ruhu inka yarariwe cyera! Mu nkuru ibanza twababwiye ko bakwiye kuvuga baziga,kandi abishima batabaye ko bakagombye kwishima batabarutse,hanyuma ko nabafite ubwoba ko impungenge zigomba kurangira!… Abaryankuna bemera ko, "Niyo byaba ngombwa ko abantu benshi bapfa,ariko igihugu kigakira, bagomba gupfa". Kuko, kubyarira umwana mu bucakara ukamuraga ubucakara,birutwa no kutamubyara!

Mu makuru natangarije Radiyo Urumuri kuri uyu wa 16 Mata, nabwiye umunyamakuru ko 50% Sankara yidegembya, 48% ko ari mu maboko ya Leta ya Comore, naho 2% ko ashobora kuba ari mu maboko ya Nyamvumba na Kagame! Kugeza ubu twandika iyi nkuru70% Sankara ari mu maboko mazima…ahandi mukoreshe itegeko ry'itatu riziguye ryoroshye. (Abatuburiwe n'Uburozi kuri bose,bwiswe uburezi kuri bose bya FPR, mutabasha gukora itegeko ry'itatu ryoroshye,mwihangane…icyakora ntimubure kwegera ababizi)!

Amakuru akomeje kugera ku ijisho ry'Abaryankuna, ni uko Maj. Callixte Sankara yabashije kuva mu nzara za Kagame na Nyamvumba. Bivuze ko Batsinzwe mpaga(Gutsindirwa kuri 0)! Ibinyoma,ruswa n'impapuro zo guta muriyombi abantu, niba binaniwe gukora mu birwa bingana n'inshuro eshatu z'Umujyi wa Kigali ( Comore 2,236km2; Kigali 730km), mu minsi mike biraba bitagikora hanze y'imbibi z'u Rwanda!

Inkingi imwe ntigera inzu, mureke gutatanya imbaraga, urumuri iyo ruhingutse umwijima urahunga! Mufatane urunana mwirebere ukuntu muzingira FPR mu izinga,izuba rikayizimiraho!

Cassien NTAMUHANGA






###
"Hate Cannot Drive Out Hate.. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...