Skip to main content

Fw: [fondationbanyarwanda] POLITIKI JENOSIDE Iperereza: Uko Appolinaire w’i Muhanga yahindutse Muhire Ramadhan wo muri Zimbabwe!



 

Iperereza: Uko Appolinaire w'i Muhanga yahindutse Muhire Ramadhan wo muri Zimbabwe!  THE RWANDAN

alt

Yanditswe na Marc Matabaro

Hari inkuru yasohowe ku wa 21 Gicurasi 2020 mu kinyamakuru kibogamiye kuri Leta y'u Rwanda igihe.com, iyo nkuru ikaba ifite umutwe ugira uti: Hagaragaye indi foto bivugwa ko ari iya "Muhire" uba muri Zimbabwe ushinjwa uruhare muri Jenoside




, ndetse inaherekejwe n'amagambo agira ati: "Nyuma y'icyumweru kimwe IGIHE ikoze icukumbura ku ifoto y'umugabo wafotowe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afite umuhoro bigaragara ko ari mu bikorwa byo kwica Abatutsi, hagaragaye indi ya vuba aho benshi bongeye gushimangira ko uwo muntu wafotowe mu 1994 ari Muhire Ramadhan usigaye uba muri Zimbabwe."

The Rwandan mu iperereza yakoze yasanze ibi byanditswe n'ikinyamakuru igihe.com ari itekika rivanze n'ubugome burengeje ukwemera!

Aka karengane katangiriye ku muturage Appolinaire w'i Muhanga none karototera Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe.

Dore uko ukuri kumeze. Uyu musaza ugaragara afite umuhoro ni Appolinaire bita Kaguru kuko acumbagira atuye i Ruli mu mujyi wa Muhanga (Gitarama). Ni umuturage utifashije, atunzwe no guhinga no kugenda mu ngo abaririza abafite ibijerekani n'amasafuriya byatobotse akabisana, ni uko abayeho.

Ubukene ntibumubuza kuba intangarugero, indakemwa ndetse n'umukiristu, dore ko muri kiliziya gatolika yo mu Ruhina (Kiliziya ya Mutagatifu Andereya) ari mu bashinzwe umutekano, kuyobora abakirisitu, kubereka ibyicaro mu kiliziya ku cyumweru no ku minsi mikuru. Ni inshingano ihabwa umukirisitu mwiza kandi w'umukorerabushake.

Mu 1994 yasohotse iwe mu rugo agiye mu mirimo mu murima we yitwaje umuhoro nk'uko agaragara ku ifoto aho yari ageze mu Cyakabiri ku muhanda wa kaburimbo, imbere y'inzu y'ubucuruzi ubu irimo boutique na farumasi ahateganye na Bar Zenith yo kwa Muganza. Kuri iyo foto inzu igaragara ni ya Twagirumukiza Vianney mwene Gahirima.

Appolinaire yarahageze ahasanga abasirikari bahahagaze bari kumwe n'abazungu, baramuhagarika bamuganiriza neza ababwira ko ari kujya mu murima, baranamufotora dore ko ntaho yari guhera abyanga, nyuma baramureka arikomereza aragenda.

Haciye imyaka yaje gutungurwa n'uko hari abamubwiye ko babonye ifoto ye kuri televiziyo, ndetse no ku nzibutso bivugwa ko yari Interahamwe yakoze ubwicanyi muri jenoside. Yatakambiye ubuyobozi bunyuranye asaba ko ifoto ye itakomeza gukoreshwa ityo, biba iby'ubusa ahubwo aza gutumizwa n'urukiko Gacaca rwakoreraga ku biro by'umurenge wa Shyogwe.

Yisobanura imbere y'inteko y'urukiko, atanga n'abagabo benshi bari bahari babonye afotorwa, ataha yizeye ko noneho agiye guhabwa uburenganzira bwe. Kugera ubu byaranze kuko iyo foto iracyakwirakwizwa ngo yari Interahamwe ngo iyo foto yafashwe ari mu gikorwa cy'ubwicanyi.

Bamwe mu bari bagize inteko y'urukiko Gacaca yatumije Appolinaire akaburana iyo foto ni aba bakurikira:

1. Mukayisenga Aurélie wari umwarimukazi, ubu ari muri pansiyo,

2. Murererehe Médiatrice bakunze kumwita Mama Aimée, yari umwanditsi w'inteko,

3. Fideli wigeze kuba umugenzacyaha bakunze kwita Papa Nyampinga,

4. Espérance afite umugabo w'umusirikare muri RDF witwa Gaston, n'abandi abaduhaye amakuru batibuka.

Ntibyumvikana uko iyo foto ya Appolinaire w'i Muhanga igerekwa kuri Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo. Nibamushakire ibindi bimenyetso, naho iriya foto ntizamuhama, nyirayo arahari ntayihakana kandi afite ibimenyetso by'uko yafotowe.

Nyamara no kw'ifoto y'umwimerere hari amagambo agira ati: "picture dated 12 June 1994 showing an Interahamwe Hutu militiaman holding a machete in Gitarama, center Rwanda. (Photo credit should read ALEXANDER JOE/AFP/Getty Images)" ibi bikaba bihura n'inkuru ya Appolinaire w'i Muhanga kurusha inkuru ya igihe.com ivuga Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo.


__._,_.___



__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...