Ibigo bya Leta bikomeje kwiyongera buri munsi mu Rwanda. Buri gitekerezo Kagame afite kivamo ikigo cya Leta kizakoresha amafaranga ya Leta. Kidafite ahandi kizakura amafranga. Bityo abaturage bagahora mu bukene. Amafaranga yagombye kubafasha agakoreshwa mu gucunga ibyo bigo no guhemba abakozi.
Hashyizweho ikigo cyitwa Rwanda Space Agency ku gihugu gito ( kiri mu bihugu bito kurusha ibindi ku isi) kandi na espace gifite ikaba ari nto. Ikigo kizaba cyashizweho mu kwezi kumwe gusa.
Ikigenzi umuntu yafata ni uko noneho Kagame yirinze kuvuga ko ari regional , ko kizakoreshwa na karare kose ndese na Afrika yose nkuko ibigo byinshi bimaze gushyirwaho byari bifite iyo ngego ariko ntigerweho. Muri ibyo byose Kagame akaba ari ugusuzugura ibindi bihugu yumva ko bikeneye u Rwanda , ko byo nta bushobozi bifite, ko bigomba gukoresha ibigo bishya byashyizweho mu Rwanda
Comments
Post a Comment