Skip to main content

Ni ibihe bintu byiza byaranze u Rwanda mu byumweru bibiri bishize ?

Ni ibihe bintu byiza byaranze u Rwanda mu byumweru bibiri bishize ?

1.Kagame  yavuze ibidasanzwe ku rupfu

Kagame yemeye ko nawe ashobora gupfa mu gihe amaze imyaka irenga 30 yica abanyarwanda. Ati n'abafite imyaka 100, iyo myaka izageraho irangire. Njye ntabwo nashoboraga kumva ko  yatekereza ibyo. Cyakora nubwo n'ufite imyaka 100 azapfa, singombwa kwica abantu ntubareke ngo bamare imyaka yabo bagenewe( yaba 100 cyangwa  mike). Kagame si we  Mana, nareke abantu bamare imyaka yabo maze indwara, ubusaza, impanuka n'ibindi abari byo bihagarika imyaka bagombye kumara. Kagame nta burenganzira afite bwo gucamo kabiri imyaka umuntu yagombye kumara, yaba mike yaba myinshi.

2. Kagame arabwira Padiri ati: "'Urucira mukaso rugatwara nyoko"

Iyi ni imvugo mbi idakwiye kuvugwa n'umukuru w'igihugu. Nkuko mu Rwanda hari amazina mabi hari n'imigani mibi byose byagombye gucika mu  mucyo w'u Rwanda. Hari  abanyarwanda batangiye kurandura imvugo mbi mu migani no mu kwita amazina. Turabashimira ni babikomeze.  Uyu mugani Kagame abwira Padiri, Kagame nawe wamugezeho kuko Kagame yishe abantu benshi  harimo na Perezida Habyariman ariko  hashize gito nyina wa Kagame yarapfuye. Kagame aca uyu mugani  yariyibagiwe ko nawe ko iby'uyu mugani usobanura  byamugezeho. Ikindi si ubwa mbere abategetsi bifurizwa gupfa kubera ibyo bakoze. Kagame ahubwo yari akwiye kwicara akibaza ati kuki abantu benshi bifuza ko mpfa?

3. igishushanyombonera gishya cy'umujyi wa Kigali

Ni byiza ko habonetse igishushanyombonera gishya cy'umujyi wa Kigali  noneho abagiteguye bumvise ko n'umukene ashobora kuba mu mugi mu bukene bwe  cyangwa se mu buryo bukiriritse. Utwara imodoka, ukubura, umuzamu n'abandi  bakozi bakora imirimo ifasha indi milimo nabo nibabone aho baba kandi hareshya n'ubushobozi bafite.

Abantu bose ntibashobora gucuruza no gutura mu magorofa.N'i Paris, London, New York naho hari uduce tw'iyo mijyi turimo inzu ziciriritse zibamo abakene bakora  utuzi duto, bacuruza cyangwa se batunzwe na  Leta. Gusenyera umuturage rero ngo amagorofa yubakwe si byo . Imbibi z'umujyi zishobora kwagurwa maze abafite amafranga bashaka kubaka inzu zigezweho bakubaka ahandi bitabaye ngombwa kwimura abaturage.  Nibareke abaturage ba Kigali bubake amazu bashoboye nkuko byari bimeze nka mbere. Mu Rwanda no muri Afrika inzu ya rukarakara yubatse neza ishobora guturwamo kurenza imyaka ijana. Si kimwe no mu Burayi hari imiyaga n'ubukonje ho bakenera inzu zubatswe n'amatafari ahiye.  Ikindi kandi turebye muri Afrika y'amajyaruguru uhasanga ubukungu bukomeye butunze abaturage benshi baba ahantu haciriritse aho twe twita akajagari.  Akajagari gashobora gufashwa mu gutura neza hubakwa amazu ya rukarakara  no kubona ibyangombwa nk'amazi, ubuvuzi n'amashanyarazi kugira ngo ubucuruzi buhakorera butere imbere. Singombwa kuhasenya ngo hubakwe amagorofa.

4. Kurasa abaturage bizahagarare.

Ni byiza ko Leta  yahagurikiye kwita ku kibazo cyo kurasa abaturage ngo batorotse muri prison,  birutse, cyangwa se bashatse kurwanya Police. Ese uwo mupolice udashobora kurwana n'uadafite imbunda, kwiruka ngo afate uwo muntu, uwo ni umupolisi ki? Ukoresha imbunda gusa. Ese kuki atarasa ukuguru? Ese kuki aba ari wenyine akaba agomba kwirwanaho arasa gusa? Kuki arasa  ahantu  umuntu warashwe ahita apfa. Ese  iyo police iyobewe ko iyo irashe umuntu agapfa, bizagorana kugira ngo uzamenye impamvu zatumye akora ibyo  byatumye umurasa? Niba adashobora kuvuga kubera ko yapfuye, iperereza uzarikora gute maze ngo ufate imyanzuro yo kurwanya ibyaha uwo warashe yakoze, ngo umenye uburyo yatorotse prison, yakoze icyaha, yibye, uburyo acuruza magendu, impanvu atakumviye ahubwo agahitamo kurwana cyangwa se kwiruka?


Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...