Skip to main content

Twavuga iki kuri Paul Rusesabagina na Hotel Rwanda?

Twavuga iki kuri Paul Rusesabagina na Hotel Rwanda?

Paul Rusesabagina abatutsi baramwamaganye film Hotel Rwanda imaze gusohoka ariko bari barahawe ibisobanuro byose uko  iyo film izaba uteye.

Bamaze kubona ko Rusesabagina w'umuhutu  yahawe igihemo n'Amerika, agatangira kumenyekana, nibwo  Kagame n'abandi batutsi bose batangiye kumurwanya no kurwanyo iyo film.

Birumvikana ko iyo  Paul Rusesabagina aba umututsi nta kibazo yajyaga kugira ku byerekeye iyo film. Politike y'ubutegetsi bwa Kagame ni uko umuhutu atagomba kumenyekana ko  yakoze byiza, hari icyo yagezeho. Mbese ibyiza bikorwa n'abatutsi gusa. Ibyo rero bikaba bitugarura mu buryo abahutu bategetswe mu gihe cy'ubwami mu Rwanda.

Ikindi kandi hiyongereyeho ni uko Paul Rusesabagina yaba ashobora kubona agafaranga gaturutse kuri iyo film. Bityo abatutsi bagira ishyari. Kandi abatutsi bumva ko havugwa ko bose bashize, ko nta muntu n'umwe wabatabaye, ko Rusesabagina ntacyo yakoze, ko abahutu bose bishe bikaba bitangaje ko umuhutu nka Rusesabagina yaba  yaragize uruhare mu rukora bamwe. Rusesabagina rero ararengana kuko iyo film ubwayo yagize akamaro mu kumenyekanisha genocide yabaye mu Rwanda. Ikibazo si uko irimo ibikabyo. Icyangombwa ni uko yageze ku nshigano zayo.

Iyo uhuye n'umuntu utazi u Rwanda neza wabonye iyo film, arakubwira ati ibyabaye mu Rwanda ntibizongere. Ati mwagize ibibazo bikomeye. Nta nakubaza niba film ivuga ibiri byo cyangwa ibitari byo. Film uko yakinwe byari ugukabya nyine kugira ngo  abantu bayirebe kandi bumve ko  uburemere bw'ibibazo u Rwanda rwagize. Nta mpamvu rero iyo film yagombaga gukinwa ukundi  mu gihe tuzi uko films za Hollwood ziba ziteye. Ikindi kandi hari izindi za documentaires nyinshi  zasohotse kuri genocide mu Rwanda kandi ziyobowe n'abatutsi. Njye nkumva ko izo zihagije mu gushaka kwerekana neza uko genocide yakozwe. Bityo abavuga ko abakoranye na Rusesabagina bagombaga no gukora documentaire barabagora kuko  gushora amafaranga muri film utazi ko izayagarura ntabwo ikemezo wafata. Kagame niwe wagombaga gutanga amafranga noneho iyo documentaire igakorwa ivuguruza ibyo Rusesabagina yakinnye.

Iburanishwa rye rero ryagombye gushyira iruhande icyo kibazo cya Hotel Rwanda.

 

 


Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...