Skip to main content

Hari benshi bafite icyo bazi ku rupfu rw’abafaransa Jean-Paul Maïer, Alain na Gilda Didot

Hari benshi bafite icyo bazi ku rupfu rw'abafaransa Jean-Paul Maïer, Alain na Gilda Didot

didot, Maïer
Bavandimwe,
Mureke mbamare amatsiko.
Maze iminsi nsoma hano ku mbuga ibyerekeye urupfu rwa Didot na madame we Gilda agahinda kakanyica. Iyo mbonye abantu babivuga uko bishakiye babeshya ku munsi n'ababishe ndushaho kubabara. Uriya muryango twari tuziranye .
Amatsiko mbamara ni ukubamenyesha neza aho bari batuye, abo bari baturanye hafi ya bose bakiriho ndetse nkaba nemeza ko muri abo baturanyi bose hataburamo abashoboye kumenya neza iby'urupfu rwabo.
Aho bari batuye
Hariya munsi ya CND, imbere y'ikigo cya telecom, mu rugabaniro rwa Kacyiru na Kimihurura hafi ya petrorwanda n'aho bakundaga kwita kwa Baliyanga hari amazu ya MRND. Ni muri ayo mazu Didot yari atuye. Aho uruhando rw'amashyaka ruvukiye ayo mazu yegurewe leta ashyirwamo abakozi bayo.
Wari umudugudu ugizwe n'amazu agabanijemo ibice bibiri. Ku muhanda wa ruguru aharebana na telecom hari amazu yari ay'abajyanama(conseillers)muri MRND naho inyuma aharebana no kwa Nyiragasazi umwe ufite iduka ry'imyenda mu mujyi (niho yari atuye) hakaba ay'abadiregiteri muri MRND.
Didot, Gilda n'imbwa yabo y'umukara bari batuye ku ruhande rwa ruguru mu nzu ya mbere uturutse kuri CND, ikaba yarahoze ituwemo na Conseiller Mugesera Léon. Ku nzu ikurikiyeho hari hatuye Dr Barabwiriza Runyinya n'umuryango we. Hakurikiragaho ambassaderi Insonere Simon n'umuryango we . Ku nzu ya gatatu hari Ministri Gasana Anastase n'umuryango we, hagaheruka Hakizimana Donat n'umuryango we.
Ku ruhande rwo hepfo, inyuma yo kwa Didot hari Dr Nsengumuremyi F.X wabaye Ministri w'ubuvuzi, hagakurikiraho Bwana Ndahayo Eugène n'umuryango we, hakaza Dr Biruta Visenti Minister w'uburezi ubu, hagakurikiraho Nyakwigendera Dr Rwangabo Claver wahoze ari perefe wa Butare n'umuryango we. Abo ni abo nibuka.
Didot na Gilda bapfuye bishwe ryari?
Bishwe tariki ya 8/04/94 n'ingabo za FPR zivuye muri CND. Izo ngabo kandi zanivuganye umuryango wa Hakizimana Donat we akizwa na Katonda kuko yashoboye kurenga urugo akiruka.
Bariya baturanyi navuze mu kanya abenshi baracyariho, yewe banahawe n'imyanya FPR imaze gufata ubutegetsi. Hari na bamwe muri bo bari bahungiye kwa Didot bashobora gusobanura ibyo bazi.
Simpakana ko FPR yahahamuye abantu ku buryo batinya kuvugisha ukuri ariko ngirango igihe kirageze ngo abantu batobore bavuge kuko tutazahora muri urwo.
Sinzi niba mbamaze amatsiko cyangwa niba ntayabateye kurushaho.
Source: DHR

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...