Skip to main content

RWANDA: INGABO ZIVUYE MU BUTUMWA BW' AMAHORO MURI SUDANI ZIRARIRA AYO KWARIKA


INGABO ZIVUYE MU BUTUMWA BW' AMAHORO MURI SUDANI ZIRARIRA AYO KWARIKA.

Nyuma yaho zitahukiye zamenyeshejwe ko umushahara wazo zizahembwa ari 20% gusa kandi nawo bakawuhabwa mubyiciro bitatu, nkuko twabisobanuriwe numwe murizo ngabo zivuye mu butumwa, ngo impamvu nyamukuru yo gukata imishahara yabo ngo harakekwa ko  izi ngabo zivuye mubutumwa bw'amahoro muri Darifuru zishaka gucika zigahunga igihugu. Mukababaro kenshi ati 80% barayatwambuye muburyo bubabaje ariko asigaye bakayaduhereye rimwe maze tugakemura utubazo twugarije imiryango yacu kuko turakenye cyane.
RDF SoldiersYongeyeho ati ubu bujura bwari bumenyerewe naba bagabo cyane mwitangwa ry'amasoko yogutwara ibikoresho bijya Darifuru cyagwa Juba yose ahabwa abantu babo nta piganwa rikozwe ubwo bucuruzi burangwa mo ubujura bukabije buba mubiganza byaba bagabo,Gen  Kabarebe na Gen Kayonga cyangwa Gen Nziza nibo bagena abahabwa ayo masoko bikavugwa ko babuha bamwe muri ba maneko babo kubagezaho amakuru kenshi ayo makuru yuzuye ibinyoma bya Munyangire.
Andi masoko atangwa na Gen Kayonga  urugero nayahawe uwitwa Niyongabo Damasenti muburiganya n'ubujura basangiye murubwo bucuruzi.Gen Nziza we rwose ubu akoresha bamwe mubakozi bo muri za minisiteri zimwe nazimwe gutegeka guha abantu amasoko nta piganwa rikozwe bikitwa ko ari impamvu bwite za Leta, nk'amasoko amwe ajya ahabwa uwitwa Nzizera Alegizandere na Ntazinda aba bakaba ari abacuruzi bafatanije ubujura na Gen Nziza nabagenzi be aba bacuruzi bakaba ari nabo bakoreshwa mu kuneka abandi bacuruzi no kugambanira bagenzi babo.
Uyu musirikare uvuye Sudan yakomeje kugaragaza akababaro ke agira ati twatanze ubuzima bwacu ngo twubake igihugu cyacu n'umushahara dukoreye mumvune nyinshi ntituwuhabwe ibibazo byubukene byugarije igihugu cyacu abantu babarirwa kuntoki bafite umutungo wose wagombye kugaburira abanyarwanda bose muri rusange, tukaba tubona arikibazo gikomeye kuko tumeze nka ABACAKARA turakora amanywa nijoro aho tujya gutabara abanyamahanga twagaruka tugasanga imiryango yacu yarishwe ninzara tukaba twibaza impamvu dukoreshwa nkabacakara bikatuyobera.
Ati Ubujura bukorwa muri Leta ya kgl ni bwishi cyane kandi buri mungeri zose, bukorwa na bamwe mubayobozi barimo ibyegera by'umukuru w'igihugu ndetse nabamwe mu nshuti ze ziri mu myanya y'ubutegetsi  cyangwa bari muyindi mirimo muri rusange bokorana mugusahura umutungo w'igihugu,ndagenda mbagezaho bumwe mu bujura bwagiye bukorwa kandi bukajyana n'amafaranga meshi atagira ingano. Tumubajije impamvu atatanze aya makuru cyera ubu akaba aribwo yemeye kuvuga kuri ibi byose yihereranye igihe kinini, yavuze ko amahirwe yokuvugana ni ibinyamakuru ari make cyane ati ntabwo byoroshye kuko iyo bakumenye barakwica ntabwo aruko twambuwe imishahara yacu nuko aribwo mbonye amahirwe yo kuvugana namwe nkuvuga ibyo nzi byose nikindi kumutima.ati kandi sijye gusa nabandi bazavuga nibabona amahirwe yokuvugana namwe.
Ati urundi rugero naguha ni ubujura bwakozwe na MusoniJames akiri muri minisiteri y'ubukungu abukoranye na Chantal Rosette Rugamba kukitwaga kwiga kumushinga wa parike yanyugwe hatanzwe isoko nta piganwa ribaye rihabwa ingirwa Kompanyi itabaho yo muri Kenya aha hagendeye akayabo kagera kuri 1$Million na 200 za amadorari ya Amerika icyo gihe Rwangobwa yari akiri umunyamabanga muri iyo minisiteri ubashije kuvugana nawe yakubwira byinshi ku igisubizo yahawe na Musoni James nandi mabwiriza yahawe avuye ibukuru.
Isoko ryo kubaka amashuri ya kist yambere yabanje ryahawe Mugisha fair Construction hamwe na Kayiranga Bertrand bakunze kwita Kiki iryo soko amafaranga yibwe agera kurimillion 4 $ z'amadorari y'Amerika ababigizemo uruhare hari abari abayobozi ba Kisit barimo Butare ndetse ni uwari umuyobozi wikigo gishinzwe gutanga amasoko icyo gihe ntibuka amazina ye icyo nibuka yarasimbuye uwitwa Shumbusho.
Gen Kabarebe na Gen Nziza na Jeanette kagame umufasha wa Perezida Paul Kagame bahesheje isoko uwitwa Mugisha gusana ikigo cya Gisirikare cya Gako giherereye Mubugesera icyo gihe amafaranga yari yaragenewe kugisana hiyongereyeho agera kuri Miriyari 2 za amafaranga yu rwanda kandi isoko naryo yaribonye nta Piganwa rikozwe,ayo mafaranga yagenewe umufasha wa President Paul Kagame anyujijwe mubiganza bya Nyumbayire ayo mafaranga akaba yaraguzwe mo amazu ya Madame Wa perezida Poro Kagame muri canada yandikwa kuri uyu  Nyumbayire ariko ubukode bushyikirizwa umufasha wa President wa Republika Polo Kagame.
Ubujura bundi bukorwa mu mayeri menshi cyane buhabwa ama Kmpanyi ya baringa atabaho ugasanga hatanzwe isoko rya akayabo kuri kompanyi runaka iryosoko rigatangwa ariko ntirizarangire cyangwa abantu kugiti cyabo babuze amafaranga akarigiswa nabantu bakaburirwa irengero nguko uko igihugu cyacu gisahurwa nabashinzwe kurengera Abanyarwanda ubukene bukaba butugejeje aharindimuka n'imiryango yacu.
Nkusi Fred

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...