Skip to main content

Posts

Showing posts from May, 2013

Fw: *DHR* Re: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Direct talks between FDLR and Government would pave way for lasting peace in the region

  Habyarimana nawe yagezaho ajya mu mishyikirano n'inyenzi. N'imishyikirano hagati ya Kagame na FDLR izaza. Nubwo iyo mishyikirano yaba nyuma nyaho  Kagame apfuye ntacyo bitwaye. Icyangombwa ni ukomeza pression kuri Kagame duhereye kuri ubushishozi bwa Perezida wa Tanzania. Museveni we mumwihorere mbona ntacyo amaze nta n'icyo yamariye akarere. Kandi arashaje ku buryo atakimenya n'ibyo asinya cyangwa akora. From: Nzinink <nzinink@yahoo.com> To: Nzinink <nzinink@yahoo.com> Sent: Friday, 31 May 2013, 13:20 Subject: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Direct talks between FDLR and Government would pave way for lasting peace in the region   "A democratic government is urgently needed in Kigali. In my opinion, it is obvious that a democratically elected government in Kigali would not need to sponsor armed groups in the provinces of North and South Kivu. In addition, such a democratically elected gove...

Intore za Nyakubahwa Paul Kagame Zariye Karungu

http://www.inyenyerinews.org/afrika/intore-za-nyakubahwa-paul-kagame-zariye-karungu/ Intore za Nyakubahwa Paul Kagame Zariye Karungu May 30, 2013  by  Rwema IT Webmaster   Leave a Comment Intore za leta ya Kigali zikomeje kugaragaza uburakari bitewe n'ijambo President wa Tanzania Bwana Kikwete yavugiye mu nama, aho yasabya abayobozi ba za leta zibiyaga bigari kugirana ibiganiro nabo bahanganye. Uyu numugereke w'inyandiko intore zikomeje guhererekanya zigaragaramo amagambo ateye isoni, Nimwihere amaso   ———- Forwarded message ———- From:  chantal Umuraza Date: Wednesday, May 29, 2013 Subject: [Urubugarw_Intore] WG: Fw: [ibuka-l] Perezida Kikwete yasabye u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR, To: " urubugarw_intore@yahoogroupes.fr " < urubugarw_intore@yahoogroupes.fr >   Intore Aimable;   Urakoze kubyo wongeyeho kubyo izindi ntore zavuze. Maze iminsi mu nama TZ about EAC  Industrial bill harmonization, etc; nkibona ibyo president wa TZ yatang...

Leta ya Kigali yatangiye guha imyitozo inkoramaraso zizayifasha kurimbura umwanzi.

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/ Leta ya Kigali yatangiye guha imyitozo inkoramaraso zizayifasha kurimbura umwanzi. mai 30th, 2013 by rwanda-in-liberation Mu gihe ubu mu Rwanda impungenge ari zose ko haba hari umugambi muremure w'amahanga wo guhirika Leta ya Kigali niko nayo yatangiye imyiteguro yo kwirwanaho. Nubwo nubundi byari bimaze iminsi abategetsi ba Kigali bavuza akaruru,ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Pahuro Kagame  bikwirakwiza ko hari intambara irimo gututumba hagati ya Tanzaniya n'u Rwanda ubu noneho bisa n'ibimaze kujya ku mugaragaro aho perezida wa Tanzaniya Kikwete avugiye ku karubanda ko leta ya Kigali igomba gushyikirana n'abayirwanya. Muri urwo rwego ubu leta yatangiye gutoza by'umwihariko "intorenterahamwe"zayo zitwa  Inkeragutabara    mu rwego rwo kwitegura kuzazikoresha mu kuzarimbura abo Leta ya Kigali yita abanzi. Ubu imyitozo ikaba irimbanyije mu bice byinshi by'igihugu ariko igiteye impungenge abaturage ni uko mu...

Uburyo igisirikare cya Kagame cyarashe umugi wa Goma kigamije kuburizamo uruzinduko rw’umunyamabanga mukuru wa Loni

http://www.umuvugizi.com/?p=8349 Uburyo igisirikare cya Kagame cyarashe umugi wa Goma kigamije kuburizamo uruzinduko rw'umunyamabanga mukuru wa Loni Uburyo Gen Kabarebe hamwe na Lt Gen Charles Kayonga baherutse gutegeka Ingabo za RDF zihishe inyuma ya M23 kurasa umugi wa Goma zikoresheje imbunda zikomeye, zigamije gusa kuburizamo uruzinduko rw'umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon na Perezida wa Banki y'Isi, DR Jim Yong Kim, igikorwa cyahitanye abaturage batari bacye,abandi bagasigara ari indembe. Itohoza ryakozwe n'Umuvugizi ryemeza ko igisirikare cya Kagame (RDF) giherutse gukora ibikorwa by'urukozasoni ubwo kihishaga inyuma y'inyeshyamba za M23 kikarasa umugi wa Goma gikoresheje imbunda zikomeye, kigamije gusa kuburizamo uruzinduko rw'umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon na Perezida wa Banki y'Isi, DR Jim Yong Kim, igikorwa cyahitanye abaturage batari bacye. Ubusanzwe igisirikare kirasa ibirindiro by'umwanzi uba ahanganye na cyo ariko igi...

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadorali kuri buri muntu uzatanga amakuru kw’ifatwa ry’abanyarwanda icyenda bashakiswa kubera ibyaha bakekwaho byibasiye inyokomuntu

http://www.umuvugizi.com/?p=8327 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z'amadorali kuri buri muntu uzatanga amakuru kw'ifatwa ry'abanyarwanda icyenda bashakiswa kubera ibyaha bakekwaho byibasiye inyokomuntu Ambasaderi Stephen J Rapp ushinzwe guhiga ba Ruharwa Amakuru Umuvugizi ukesha ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika "State Department", yemeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z'amodalari kuri buri muntu uzatanga amakuru azatuma bamwe mu banyarwanda bagishakishwa n'ubutabera kubera ibyaha bakoze byibasiye inyokomuntu, bashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda cyangwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Iryo shakisha ry'aba banyarwanda bakekwaho kuba barakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu ni na ryo ryatumye ambasaderi Stephen J Rapp agenderera u Rwanda ku wa gatanu w'icyumweru turimo gusoza , akaba ari na we uyoboye ibiro bishinzwe gushakisha ba ruharwa, ba...

VOA News: Dr. Theogene Rudasingwa arviga uko ishyaka RNC ryakiriye amagambo ya Perezida Kikwete

Perezida Kikwete: Ibiganiro Hagati y'u Rwanda na FDLR Tukivuga kuri iyi nkuru, mugenzi wacu Tomasi Kamilindi yabajije Dr. Rudasingwa Theogene , umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda, RNC, Ishyaka ritavuga rumwe na leta y'u Rwanda, uko bakiye icyifuzo cya Perezida Kikwete gisaba ko leta y'u Rwanda igomba gushyikirana n'umutwe wa FDLR niba amahoro arambye agomba kugaruka mu karere k'ibiyaga bigari k'Afurika. Dr. Rudasingwa asubiza muri aya magambo: http://www.radiyoyacuvoa.com/content/ibiganiro-hagati-yu-rwanda-na-fdlr/1670161.html

Fw: *DHR* Ngo Tharcisse Karugarama azize ubuhutu de service?

Uzabanze ubyigishe shobuja Kagame mbere yo kubitwigisha. FPR na Kagame wayo bati ntimuvuge amoko mu Rwanda kugira ngo dukurikize amoko mu byo dokora byose. Kutavuga amoko se maze mubyo ukora byose ugakurikiza amoko urumva bitaniye he ? Uko ni ugufata abanyarwanda nk'injiji. Habyarimana yaravuze ati ntako ntagize ngo nshimishe abatutsi.  Ndabona ariyo nzira Kagame agana. From: CLAUDE NZABANDORA <claude.nzabandora@yahoo.fr> To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> Sent: Wednesday, 29 May 2013, 15:33 Subject: Re: *DHR* Ngo Tharcisse Karugarama azize ubuhutu de service?   Nti mugakunde kuvvuga aamoko kuko ntacyo yazatugezaho twese twiyumvisemo kuba abanyarwanda byadufasha cyane De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> Envoyé le : Mercredi 29 mai 2013 14h31 Objet : Re: *DHR* Ngo Tharcisse ...

i Rubavu umugore yabyaye igisimba/ akurikiranwe na polisi

Rubavu : Umugore wabyaye igisimba akurikiranwe na Polisi Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi bumaze gushyikiriza ikirego gisaba Polisi y'Igihugu gukurikirana umugore Mushimiyimana Elisabeth wavuze ndetse akagaragaza ko yabyaye igisimba, abaganga bakaba basanga ibyo bidashoboka ahubwo ashobora kuba yarabyaye umwana akamuhisha, akabeshya kubyara igisimba. Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi, bicumbikiye Mushimiyimana, avuga ko ashingiye ku bumenyi bw'ubuvuzi atemeranya n'ibyo uwo mugore yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013, yabyaye igisimba. Dr Kanyankore William ati "Umuntu ashingiye kubyo aba yarize, umubyeyi ashobora kubyara hakabaho ukwirema nabi kw'ingingo (malformation) ariko ntihavuka igisimba kuko n'iyo ibyo bibaye, ikivuka kiba gifite ishusho y'umuntu." Hari bamwe baketse ko uyu mugore yaba yararyamanye n'igisimba kikamutera inda, Dr Kanyankore nabyo abyamaganira kure avuga ati "Kuba um...