Skip to main content

Uburyo Jeannette Kagame yasabye umugabo we Igihanga cya Major John Sengati wiciwe i Gitarama




Uburyo Jeannette Kagame yasabye umugabo we Igihanga cya Major John Sengati wiciwe i Gitarama



Jeannette Kagame acuye umuhigo doreko yaba mu Rwanda cyangwa muri Afurika nta mumfasha w'umuperezida wigeze agira amatwara nkaya Jeannette Kagame yuzuye ubwicanyi ndegakamere .
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko mu ijoro rishyira ejo ku wa gatandatu, ku mabwiriza ya perezida Kagame, abisabwe n'umugore we Jeannette Kagame, abasirikare barinda umukuru w'igihugu bazwi ku izina rya "Presidential Protection Guards", bafashe Major John Sengati, bamukuye i Kigali, bamujyana i Gitarama hafi y'aho yari afite ikirombe cya Coltan, ari naho bamwiciye urw'agashinyaguro, umurambo we bawujugunya mu modoka ye yari yuzuye amaraso, ari naho baje kuwusanga mu gitondo.
Ubundi ibikorwa nk'ibyo byo kwica abasirikare bafashije perezida Kagame kugera ku butegetsi, byakorerwaga muri Nyungwe cyangwa i Kami kubera ko ariho hari ibagiro rya «Directorate of Military Intelligence-DMI»ribarizwa ariko kubera ko icyo gikorwa cyakozwe n'abasirikare barinda umukuru w'igihugu kandi batashaga ko iryo banga rimenyekana, byabaye ngombwa ko bamwicira mu cyahoze ari Gitarama mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa cy'ubwicanyi cya bunyamaswa bakigereke ku bagizi ba nabi.
Umuvugizi washoboye kumenya ko Major Sengati John, yahoze ari umuyobozi w'umutwe wa gisirikare wari ushinzwe kurinda abasirikare bakuru bo mu rwego rwa generali, uzwi ku izina rya Garson, aza no kujya mu ngabo za Loni zishinzwe kurinda amahoro muri Sudani "UNAMID", akaba yaratangiye kwibasirwa Gen Kayumba atarahunga, kugeza n'aho bategetse umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge aho yari atuye, gukora raporo imubeshyera ko yari umusinzi, inzego z'ubutasi za Kagame zikaba ari zo zari zihishe inyuma y'iri totezwa rye kugirango babone urwitwazo rwo kumufunga, bakaba baraje kumufunga mu kwezi kwa kabiri 2010, ibi byose bikaba byarakorwaga na Gen Jack Nziza, ku mabwiriza y'umugore wa perezida Kagame, Jeannette Kagame Nyiramongi.
Mbere yuko Major Sengati yicwa, habayeho andi mabwiriza na none yari yatanzwe na perezida Kagame kugirango bamwambure hegitari ze z'ubutaka yari afite iwabo ahitwa i Karama, icyo gihe bakaba baramwambuye hegitari zigera kuri mirongo itanu, ibi byose bikaba byarakorwaga n'inzego z'ubutasi za Kagame, zimuhora gusa ko yari inshuti ya Gen Kayumba Nyamwasa, nuko yarashatse umwana wa mukuru w'umufasha wa Gen Kayumba Nyamwasa, Rosette Kayumba. Umuvugizi ukaba warashoboye kumenya ko uwo mwana wa mukuru wa Rosette Kayumba, umufasha wa Major John Sengati, yitwa Umurerwa.
Nyakwigendera Major Sengati John, mbere yuko ahitanywe n'inkoramaraso za Kagame, yagiye afungwa agafungurwa nk'inzugi, bamubaza ikibazo kimwe rukumbi cy'icyo yari ahuriyeho n'umuryango wa Gen Kayumba Nyamwasa. Major John Sengati akaba yarabasubizaga ko ntacyo ahuriyeho n'uwo muryango kindi, uretse ko Gen Kayumba Nyamwasa yigeze kumubera umuyobozi nuko umufasha we ari umwana wa mukuru wa Rosette Kayumba , ibyo bikaba bitarigeze binyura inkoramaraso za Jeannette Kagame, dore ko we na Gen Jack Nziza ari bo bafite uruhare rukomeye mu gukongeza umuriro, mbere yuko perezida Kagame atanga uburenganzira busesuye bwo kwica major John Sengati.
Mbere yuko Major Sengati yicwa , na none yari yarigeze gufungwa mu kwezi kwa cyenda 2011, ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe, avuye mu butumwa bw'akazi ka Loni i Darfur muri Sudani. Yaje gufungurwa ubwo Umuvugizi wamutabarizaga mu nkuru yawo yo ku wa 28 nzeli, mu mwaka wa 2011, n'ubwo yakomeje gutotetezwa n'inzego z'ubutasi za Perezida Kagame, zimuhora na none ko yigeze kuba umwe mu basirikare ba hafi ba Gen Kayumba Nyamwasa, no kuba yarashatse umwana wa mukuru wa Rosette Kayumba.
Amakuru akomeje kutugeraho, akaba yemeza ko icyemezo cyo kwica Major John Sengati cyafashwe ku itariki ya 09/5/2013, ubwo Jeannette Kagame yameraga nka wa mugaragukazi wo muri Bibiliya witwaga Salome, wabyiniraga umwami Herodi, yamara kumunezeza akamusaba icyo yamugororera n'iyo cyaba kirimo n'ubwami bwe, ariko Salome umuntu yakwita shitani igenda, akaba yarasabye umwami Herodi ko yamugororera igihanga cy'umukozi w'Imana Yohani Umubatiza "John the Baptist", bityo n'ibya Major Sengati John bikaba ariko byagenze, dore ko nyuma yo kugaraguzwa agati mu magereza, ari na ko yanamburwaga utwe ngo bamukeneshe, Jeannette Kagame kubera urwango rudasanzwe afitiye Rosette Kayumba, dore ko yanamwambuye imigabane ye bari bafatanyije mu ishuri ryigirwamo abana b'abayobozi «Green Hills Academy», yumvise ko ibyo gukenesha no kugaraguza agati umuntu washatse umwana wa mukuru wa Rosette Kayumba bidahagije, bityo we n'umugabo we, bageze mu buriri, amaze kumunezeza, amusaba igihanga cya Major Sengati John, ari na bwo nyamugabo yabimwemereraga, dore ko na we anezezwa no kumena amaraso.
Mu gushyira mu bikorwa icyifuzo cya nyamugore we, Perezida Kagame yahise ategeka abasirikare bamurinda «Presidential Protection Guard» kujya kurangiza ako kazi ka bunyamaswa ko kwica Major Sengati John, nyuma yo gufashwa n'izindi nzego z'ubutasi zirimo «National Security Services-NSS», ziyobowe na Gen Karenzi Karake Emmanuel hamwe na «Special Intelligence» yakunze kwitwa kwa Gacinya, ubu ikaba iyobowe n'umwicanyi ruharwa Commissioner Kalisa Faustin, izi nzego zombi zikaba zarafashije abicanyi ba Jeannette Nyiramongi mu gikorwa cyo kureshya no gucunga Nyakwigendera kugirango agane aho bagombaga kumwicira, ari na bwo baje kuhamutsinda mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 10/05/2013, rishyira ku wa gatandatu, taliki ya 11/05/2013.
Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on May 12 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry
You must be logged in to post a comment Login
__._,_.___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...