Rubavu : Umugore wabyaye igisimba akurikiranwe na Polisi
Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi bumaze gushyikiriza ikirego gisaba Polisi y'Igihugu gukurikirana umugore Mushimiyimana Elisabeth wavuze ndetse akagaragaza ko yabyaye igisimba, abaganga bakaba basanga ibyo bidashoboka ahubwo ashobora kuba yarabyaye umwana akamuhisha, akabeshya kubyara igisimba.
Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi, bicumbikiye Mushimiyimana, avuga ko ashingiye ku bumenyi bw'ubuvuzi atemeranya n'ibyo uwo mugore yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013, yabyaye igisimba.
Dr Kanyankore William ati "Umuntu ashingiye kubyo aba yarize, umubyeyi ashobora kubyara hakabaho ukwirema nabi kw'ingingo (malformation) ariko ntihavuka igisimba kuko n'iyo ibyo bibaye, ikivuka kiba gifite ishusho y'umuntu."
Hari bamwe baketse ko uyu mugore yaba yararyamanye n'igisimba kikamutera inda, Dr Kanyankore nabyo abyamaganira kure avuga ati "Kuba umuntu yasambana n'igikoko nabwo ntiyabyara igikoko kuko ntibibaho. Ahubwo n'ikirambu cy'ihene bashatse bagisimbuza umwana navuge aho umwana bamushyize"
Abajijwe n'Abanyamakuru icyo yavuga kukuba ibi bintu byarateye ubwoba abanyarwanda yavuze ko nta bwoba bakagombye kugira kuko nk'abaganga batemeranya nibyo uriya mugore yakoze akaba asaba abantu bose babyumvise ko babyima amatwi kuko ari ibintu bidashoboka kandi turabishimangira ko bidashoboka.
Dr Kanyankore yavuze ko mu gihe cya vuba ko ibyakozwe nuyu mugore nta kabuza bizagaragara ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu Karangwa Murenge akaba avuga ko bari gukurikirana ikibazo cy'uyu mugore, bakamenya niba koko yarabyaye igisimba cyangwa yarabyae umwana akamuta.
|
__._,_.___
.
__,_._,___
Comments
Post a Comment