Skip to main content

Rwanda:Abatavugarumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi batangiye no kwimwa uburenganzira bwo kujya imbere y’umucamanza.


Rwanda:Abatavugarumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi batangiye no kwimwa uburenganzira bwo kujya imbere y'umucamanza.

Kigali kuwa 07 Gicurasi 2013

Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU-INKINGI na Bwana Shyirambere Dominique batawe muri yombi nyuma yo guhohoterwa n'abapolisi ba Leta ya Kigali bazira kuba bari bitabiriye urubanza rw 'umuyobozi mukuru w'Ishyaka FDU-Inkingi Mme Ingabire Victoire Umuhoza. Tariki ya 10 Mata 2013 Umucamanza w'Urukiko Rukuru rwa Gasabo abisabwe n'ubushinjacyaha yategetse ko bafungirwa by'agateganyo muri gereza ya Kimironko mu gihe cy'iminsi 30 ,ubu ngo bukaba aribwo buryo bwonyine bwashobokaga bwo guhagarika burundu ibikorwa  byo kugumura,guteza imvururu muri rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho ngo byakorwarwa n' izi mpirimbanyi za Demukarasi. Icyi cyaha ubu gisigaye ari intwaro ikomeye y'ubushinjacyaha mu guhashya uwariwe wese wanze kuba inkomamashyi ya FPR .

Nkuko ubundi bisanzwe iki cyemezo cyo gufungwa by'agateganyo kirajurirwa kandi izi nzirakarengane zahise zikijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ariko kugeza uyu munsi uru rukiko rwafunze amaso rurituramira.

Bwana Sibomana Sylvain kandi yaje guhabwa urupapuro rumuhamagaza kuburana tariki ya 02 Gicurasi 2013 mu Rukiko Rukuru rwa Karongi (aha ni mu rubanza kandi ubushinjacyaha buregamo barindwi bo mu karere ka Rutsiro bazira kuba barahuye n'umunyamabanga mukuru wa FDU tariki ya 15 Nzeri 2012 bakagirana ibiganiro)  nubwo bitumvikana ukuntu umuntu yahamagazwa kuburana urubanza mu mizi atarigeze abazwa haba mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha,uyu munsi warageze gereza ya Kimironko ntiyamuha uburenganzira bwo kwitabira urwo rubanza.

-Mu ntangiro za  Werurwe 2013 nibwo hagombaga kuba urubanza mu mizi rwa Mutuyimana Anselme,Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Leonille  banshinjwa kuba abayoboke ba FDU-Inkingi no guhura bakaganira n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka Bwana Sibomana Sylvain. Icyi gikorwa cyo guhura bakaganira, ubushinjacyaha bucyita icyaha cy'ubugome cyo guteza imvururu muri rubanda niyo mpamvu batawe muri yombi ubu bakaba mamaze hafi amezi icyenda mu buroko bwa gereza ya Muhanga. Mu gihe uru rubanza rwari rutangiye Umunyamategeko Bimenyimana Emmanuel ubunganira yasobanuriye  umucamanza inzitizi zarimo uburyo Urukiko Rukuru rutari rufite uburenganzira bwo kuburanisha uru rubanza kuko yabonaga ko bagombaga kuburanira mu rukiko rw'ibanze. Urukiko Rukuru rwa Karongi nyuma yo gusuzuma izi mpungenge rwaje kwemeza ko muri bariya barindwi ruzaburanisha gusa umwe ariwe Mutuyimana Anselme ngo kubera ko  we ari nk'umufatanyacyaha naho ngo abandi bakaburanishwa n'urukiko rw'ibanze.

Ikibabaje rero mubi ibi ni uko aba basore n'inkumi batandatu (Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens,Nahimana Marcel,Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Léonille ) ubu bafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ubushinjacyaha bwarituramiye ntibwabatangire ikirego mu rukiko rw'ibanze, bagerageje kwandika basaba ko ibyabo byasobanuka nabo bakaburana cyangwa bakarekurwa ariko nta gisubizo bigeze bahabwa. Tariki ya 24 Mata 2013 Umunyamategeko Emmannuel Bimenyimana ubunganira yandikiye ikirego Perezida w'urukiko Rukuru rwa Karongi amumenyesha iki kibazo cy'aba bana bafunze mu buryo butubahirije amategeko ariko iyi barwa yanze kwakirwa ngo ku mpamvu zuko itari kumwe n'umwanzuro w'icyemezo cy'umucyamanza watandukanyije abaregwaga. Nubwo byagaragaraga ko ibi yari amacenga ariko ntibyabujije ko  hashakwa uwo mwanzuro maze ngo Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Karongi abone kugira icyo akora kuri aka karengane maze tariki ya 2 Gicurasi 2013  hitabazwa ubwanditsi bukuru bwuru rukiko ngo rutange icyi cyemezo 'copie de jugement',icyatangaje ni uko ubwanditsi bwahakanye bukavuga ko nubwo icyo cyezo cyasomwe mu ruhame  mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe 2013  ngo ntabwo kiranonosorwa n'umucamanza ngo agisinyeho.

Uku gukomeza guheza abantu mu gihirahiro, bateragiranwa ni umugambi muremure  w'ubushinjacyaha ndetse bigaragara ko bunakingirwa ikibaba n'abacamanza mu gukora ibishoboka byose ngo izi nzirakarengane zikomeze zisiragizwe, zinaborere mu munyururu igihe kirekire gishoboka hatitawe ku burenganzira bwabo bwo kubona ubutabera bwihuse.

Ishyaka FDU-Inkingi  rirasaba ko  ikibazo cya  bariya bantu batandatu ubu babitswenkana muri gereza ya Muhanga ko cyasuzumwa, kuko ntibyumvikana ukuntu wafunga umuntu ukicecekera gusa mu gihe nta rukiko rwiteguye kumva ibye.

Ishyaka FDU-Inkingi nkuko ridahwema guhangayikishwa n'ubutabera busesuye,ribabajwe n' uburyo bikomeje kugaragara ko abacamanza batabasha no kwiyumanganya kuburyo  bafata ibyemezo bisa naho ari ibishyigikira gusa buri gihe imigambi y'ubushinjacyaha hatitawe ku biteganywa n'amategeko,no ku nyungu z 'abaregwa. Ibi bikunze kubaho cyane cyane mu manza z'abatavugarumwe na Leta aho usanga bibasirwa nk'abatagira uburenganzira bugenerwa abandi baturage, ni ikimenyetso simusiga ko inzira y'ubutabera bwigenga ikiri ndende mu Rwanda.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agategenyo

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...