Rwandan Rights Alliance

Wednesday, 19 February 2014

Fwd: Gusubiza JC Tuvugishukuri nkuko yabisabye



---------- Forwarded message ----------
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Date: 2014-02-18 19:28 GMT-05:00
Subject: RE:Gusubiza JC Tuvugishukuri nkuko yabisabye
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>, amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com


Jean Christophe Tuvugishukuri,
Hari ibyo wanditse hano ku rubuga umbaza, umbabarire simpise mbigwaho ariko ndibuka contenu yabyo:
1.Interahamwe ni militia izwi cyane yakoze genocide y'abatutsi n'itsembatsemba ry'abahutu batavugaga rumwe na MRND na CDR. Umuryango w'abibumbye l'ONU/UN wakoze ubushakashatsi bwimbitse ku nterahamwe  no ku mateka (historique) yazo nkuko ushobora kubisanga mu madocumets y'Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Ntaho uzabona izina ryanjye ngo nashinze izo nterahamwe nkuko ubibeshya abasomyi bo kuri uru rubuga. Ahubwo uzasangamo document nashyize ahagaragara taliki ya 14/5/1992 nise "Interahamwe za Muvoma ou les irreductibles du MRND: Essai de deracinement du mal".
2.Umututsi Kajuga Robert uvuga wari perezida w'izo nterahamwe simuzi ntanzi, sinigeze mvugana nawe imbonankubone cyangwa kuri telephone cyangwa ngo twandikirane.Umushyize hariya ukambaza uti uriya ni Kajuga sinakubwira niba ari we cyangwa niba atari we kuko ntigeze mubona habe na rimwe.
3.Imyanya uvuga nakozemo muri leta y'u Rwanda nakoreraga igihugu cyanjye u Rwanda sinakoreraga umuntu runaka kandi sinayihakiwe kuko iwacu kizira guhakwa; nayibonye par merites:(1)umurimo wa mbere nakoze ni uko nabaye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mbikesha ko nari mfite  doctorat; (2)nabaye Chef de Service ushinzwe uburezi n'umuco muri MRND parti unique/parti-Etat mbikesha ko nkiri umwarimu muri Universite y'u Rwanda nari muri Komisiyo yize ibyo kuvugurura amashuri abanza kugirango ave ku myaka 8 ajye ku myaka 6 nkaba nari n'umwanditsi w'iyo komisiyo; (3)nabaye Conseiller Technique wa Minisitiri w'Amashuri abanza n'ayisumbuye Agata Uwiringiyimana muri gouvernement de coalition yagiyeho mu 1992 mbikesha ko nari narabaye umwarimu muri Kaninuza y'u Rwanda na membre wa Komisiyo ya Kaminuza y'u Rwanda yize ikibazo cy'ivugururwa ry'uburezi mu Rwanda; (4) nabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda mbikesha ko nari umwe mu bagize Bureau Politique y'ishyaka MDR mu rwego rw'igihugu ndi na membre wa Commision Etudes et Programmes y'iryo shyaka(party strategist); nabaye Amabassadeur muri l'ONU/UN mbikesha experience nari mfite mu by'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane kubera ko nabaye Minaffet.Taliki ya 17/1/2003 naje gusezera muri Leta y'u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi nyirega ivangurabwoko rikabije ntari ngishoye kwihanganira. Ni jye wasezeye si yo yanyirukanye.
4.Ishyaka ryacu Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI ntiritera ibibazo nkuko ubivuga ahubwo ritanga ibisubizo by'ibibazo u Rwanda rufite kuko ari ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi.Nkuko ushobora kubisoma mu mahame remezo yaryo uko yatangajwe taliki ya 10/3/2013, ishyaka ryacu ni ishyaka riri ku murungo wa politique wo hagati (la ligne mediane) ugororotse kandi ugororokeye abanyarwanda bose unabereka icyerekezo kiza gishyashya bashobora gufata kugirango ibibazo byashenye u Rwanda na  nubu bikirusenya biveho. Notre pays a grand besoin d'etre gouverne au centre et non pas aux extremites nkuko byatugendekeye kuva mu myaka ya za 1600 kugeza ubu. Politique de l'exclusion de l'autre yokamye igihugu cyacu igomba kwimukira politique de l'inclusion.Twemera kandi duhamya ko mu Rwanda habaye genocide tutsi hakaba haranabaye gocide hutu yakozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Zaire-Congo. Kutabibona kimwe natwe ni uburenganzira bwawe, ariko ntibiguha uburengazira bwo kubeshyera ishyaka ryacu ngo riteza ibibazo kandi ahubwo ritanga ibisubizo.Muri document  y'amaheme-remezo yacu pages 25-26 dutanga igitekerezo ko mu Rwanda hakwiye kujyaho byihutirwa icyo twise LETA YO KUGANGAHURA IGIHUGU. Ari wowe ari n'abandi basomyi bo kuri uru rubuga mubitekerezo iki?(Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose  ibyiza by'igihugu cyabo bose ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.