Freddy,
Urakoze kuba warasesenguye ugasanga amashyaka BANYARWANDA na PRM/MRP-ABASANGIZI hari byinshi ahuje bityo akaba yari akwiye kwishyira hamwe agakora impuzamashyaka. Uko ubibona birerekana ko abantu batagomba gufatanya muri politique bashingiye k'uko baziranye, ko biganye, ko bavuka mu karere kamwe, ko bahuje ubwoko, ko bakoranye, ko babanye muri MRND cyangwa muri MDR cyangwa muri FPR, ko ari urungano rumwe, n'ibindi byose ubwironde bushingiraho, umuntu akaba abisanga mu mashyaka nyarwanda ariho muri iki gihe haba imbere mu gihugu haba no hanze. Jye na Rutayisire Boniface ntituziranye imbonankubone, ntitwiganye, ntituvuka mu karere kamwe, ubwoko bwe simbuzi, ntitwakoranye, ntitwabanye mw'ishyaka runaka, nti turi urungano rumwe, n'ibindi byose uzi ubwironde nyarwanda bushingiraho. Tuziranye mu bitekerezo, mu guhuza ibitekerezo bya politique n'icyerekezo buri wese muri twe abona u Rwanda n'abanyarwanda dukwiye gufata kugirango igihu cyacu kibe mugongo mugari uhekeka abana bacyo bose nta vangura rijemo iryo ari ryo ryose. Kuba rero dusangiye umurongo wa politique tubona igihugu cyacu cyakwiyubakiraho ni cyo GIKURU kuko ari cyo gituma abantu bashyize hamwe bagumana. Nkuko Rutayisire yigeze kubyandika kuri uru rubuga, turacyari muri phase cyangwa etape yo kurambagizanya hagati y'amashyaka yacu yombi ariko atari yo yonyine kuko hari n'ayandi mashyaka turimo tuganira turambagizanya nyine kugirango duhuze ingendo imvugo n'ingiro; kugirango tuzabashe kubyinana umudiho wa politiki tudasobanya mu bitekerezo, kuko burya nta kintu kibi nko kuvuguruzanya ku bantu bitwa ngo barafatanije. Iyi etape yo kurambagizanya mu bitekerezo buri shyaka ryose ryubakiyeho kandi ritsimbarayeho niyo igikomeza kuko twemera ko ishyaka rya politiki rigomba kubakira ku bitekerezo by'umurongo wa politiki aho kubakira ku moko y'abantu, uturere bakomokamo, indimi bavuga, amashyaka bahozemo kera, aho bahoze ari impunzi cyangwa aho bari impunzi ubu, kuba ari urungano rumwe, n'ibindi bituma iteka abanyarwanda bahora bigizayo(baheza) abandi bityo duce politique de l'exclusion de l'autre yokamye igihugu cyacu kuva cyabaho kugeza ubu.(Dr. Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
2014-02-22 3:20 GMT-05:00 <nzeyifreddy@yahoo.com>:
Mbe Gasana,
ko mbona ukunze guhuza na RUTABONI muri byinshi, kandi mwembi mukaba mufite amashyaka mutunze, kucyi mutarashyira hamwe ngo mugire n'umurongo umwe?! Aho kwirirwa murebuzwa ibyo abandi bakoze/bapfuye?Numva byarushaho kubaha ingufu.__._,_.___
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (3) http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights
https://twitter.com/itwagira
https://www.facebook.com/itwagiramungu
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.![]()
__,_._,___
Comments
Post a Comment