ROB,
Ni byiza gutekereza buri gihe kuri za solutions zose zashora gufasha guhirika ingoma y'agatsiko ka Kagame na FPR ye. Niyo mpamvu naditse kuri izi mbuga nsaba abantu bari mu ngabo z'u Rwanda na polisi y'igihugu bazima bakumva ko atari ingabo z'umuntu umwe witwa Kagame na FPR ye, maze bagakora coup d'Etat ubundi bakitabaza amashyaka yose atavuga rumwe na FPR mu gushyiraho ubutegetsi bushya bubereye abanyarwanda bose budashingiye kw'ivangura iryo ari ryose, igitugu n'iterabwoba.
FPR ni organisation y'iterabwoba(terrorist organization): uzarebe ukuntu irahiza indahiro y'abayigiyemo ko nibayitatira bakayivamo izabica. Ni byo Col Karegeya yazize, ni byo Kagame yavuze mu masengesho i Kigali taliki ya 12/1/2014. Abantu bagiye muri FPR byaba kubushake bwabo byaba n'abagiyemo ku ngufu, iriya oath/serment/indahiro barahira ni mbi cyane abantu bajye bayirinda. Kubabohoza rero nkuko ubivuga ntibyoroshye kubera ko bishyize cyangwa se bashyizwe mu kagozi. Mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI amahame-remezo page 15 twashyizeho "Komisiyo yo gutegura ingando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n'abakada ba FPR Inkotanyi; no gutegura inyandiko ihanitse kandi itabogamye yo kuba imfashanyigisho muri izo ngando kuko umugambi wacu atari ukubasuka hanze ngo bahinduke impunzi. Umugambi wacu ni uguca ibintu byose byateye kandi na n'ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda".(Anastase Gasana)
2014-02-16 8:55 GMT-05:00 <robmillecollines@ymail.com>:
Banyarubuga,
Njya nibaza kuri iyo ngingo yo "kubohoza" bamwe mu bantu bo muri FPR-inkotanyi nakwita ab'ingirakamaro, cyangwa se byibuze kubatongoza maze bakitandukanya n'agatsiko k'ubutegetsi byibuze implicitement niba bahangayikishijwe n'umutekano wabo mu Rwanda kandi batifuza kuba bahunga igihugu.
Nakurikiye ikiganiro kuri Radio Itahuka na Sen. Safari Stanley aho iyo nararibonye muri politiki nyarwanda yemezaga ko ishyaka FPR-inkotanyi ririmo n'abantu bazima birinda kugira icyo batangaza cyinyuranyije n'umurongo w'ubutegetsi kugira ngo batabizira. Sen Safari Stanley yavuze ko abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bakorera hanze y'igihugu bakwiye gutandukanya uwo bahanganye nawe maze intego ntibe guhirika FPR yose. Yatanze urugero: muri 1994, igihugu cyatakaje abantu b'abanyabwenge ku buryo byagoye cyane kugira ngo ibintu bisubire mu buryo... Amashyaka yo muri opposition ajya anatekereza gukora za campagnes/ubukangurambaga bigenewe abantu bihariye muri FPR-inkotanyi? Na none kuba mwene ibyo bikorwa byaba bihari ariko ntibishyirwe ahagaragara kubera umutekano w'abantu, byakumvikana. Ariko nizere ko bigira impact concret. N'ugukubita tous azimuts agatsiko kigaruriye Leta mu Rwanda; kagomba kujegajega bihajyije. __Rob
__._,_.___
Comments
Post a Comment