Skip to main content

[amakurunamateka.com] Rwanda: Ese koko abaturage bifuza ko président Kagame aguma k’ubutegetsi ?

 

Ese koko abaturage bifuza ko président Kagame aguma k'ubutegetsi ?

Paul Kagame, umwuka wera umumurikire ahe abanyarwanda agahenge!

Paul Kagame, umwuka wera umumurikire ahe abanyarwanda agahenge!

Kw'itariki  20/3/2015 umunyamakuru wo kuri radio Star Isango yabajije umukuru wa Sénat Makuza ati : "Ko muvuga ngo abaturage barashaka ko itegekonshinga rihinduka ngo Kagame agume k'ubutegetsi, abo baturage muvuga umubare wabo ni nka bangahe kw'ijana (%)"? 

Umukuru wa Sénat Makuza ati : "Ntabwo mbizi; Ati ariko aho tujya abaturage barabisaba ndetse no kuri iyi radio yanyu".

Kuri  23/3/2015 umuyobozi w'ishyaka PDC Mme Agnes Mukabaranga yabwiye iyo radio ko ishyaka ryabo rishyigikiye icyo abaturage bari gusaba. Umunyamakuru yamubajije niba ishyaka ryabo ridafite uwategeka igihugu, ati ibyo uzabimbaze ikindi gihe.

Ikigaragara muri ibi ni kwa kudatinyuka kw'abayobozi dufite mu Rwanda basingiza gusa, ariko ntibatinyuke kuvuga icyo bafite ku mutima. None barabazwa ibyo guhindura itegeko nshinga, kuko bazi ko kurihindura ari ukuryica nkana, kuko ingingo bifuza guhindura ari "Ndahindurwa", bakihisha inyuma y'abaturage !

Kuri 21/3/2015 radio Flash mu kiganiro ku byasohotse mu itangazamakuru, umwe mu banyamakuru yavuze ko atajya abona abatavuga ko ingingo y'i 101 itahindurwa. Ariko ubutumwa yabonye muri icyo kiganiro abenshi ni abamubwiye ko batifuza ihinduka ry'iriya ngingo. Bamubwiye ko batari bakwiye kujya babaza abo mu ruhande rumwe gusa.

Mu gusesengura ibyavuzwe na ambassadeur wa EU mu Rwanda mu kiganiro cya City radio cyo kuwa 24/3/2015, aho yavuze ko mu Rwanda hakwiye gukurikizwa icyo abaturage bavuga niba babivuga nta gahato bashyizweho, mbere yo guha ijambo abateze amatwi icyo kiganiro, Umunyamakuru yibukije ko ubwo bakoraga ikiganiro nkicyo ubushize, ku bantu 50 bahamagaye, 5 bonyine aribo bifuzaga ihinduka ry'itegeko nshinga (10%). Ati iby'abanyarwanda biterwa n'uko baramutse. Mugenzi we ati, biragoye kumenya icyo umunyarwanda atekereza. Batanga micro, abahamagaye bari 17, abifuza ko président Kagame ataguma k'ubutegetsi bari 11 kuri 6!

None se abayobozi n'itangazamakuru rya Leta cyanga iriyibogamiyeho, bari kutubwira ngo abaturage barashaka ko Kagame aguma k'ubutegetsi, baravugira umubare ungana ute ?

Kuba dufite ubutegetsi butorohera abatangaza ibitekerezo binyuranye n'ibyabwo ni ikibazo; kuko iyo umuturage umuhaye micro imbere ya camera avuga ibyo ubutegetsi bushaka. Yaba ari guhamagarira aho ntawe umureba akavuga icyo afite k'umutima.

Gukoresha référendum mu gihugu amatora adakorwa mu mucyo nabyo ntabwo ari igisubizo ku kumenya icyo abanyarwanda bifuza. Hashoboka ibintu 2 gusa:

  1. Niba koko ubutegetsi bwa Kagame bwifitiye ikizere mbere yo gukoresha référendum, nibubanze bufungure amarembo ya politique, butange ubwisanzure habeho impaka kuri iyi ngingo ;
  2. Abanyarwanda gushirika ubwoba bagasezerera ubutegetsi bwa Kagame mu mahoro, tugaha u Rwanda ubutegetsi bujyanye naho ibihe bigeze. Mwibuke ko ntawe uzaduhindurira ibintu atari twe ubwacu. Mu bihugu duturanye abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta n'abanyepolitiki bahagurukiye kurengera itegeko nshinga ryabo, Amahanga nayo arabashyigikira; None mu Rwanda abari ku ngoma baratubeshyera tugakoma mu mashyi. Abibwira ko amahanga azategeka Kagame kubahiriza itegekonshinga, twe ba mbere bireba twiyicariye cyangwa twijujutira munzu iwacu, turibeshya.

Ni duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Niduharanire ko ingingo y'i 101 iba "Ndahindurwa".

Jean-acques Matabaro
25/03/2015

 



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...