Skip to main content

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Itegeko nshinga....

 

Bavandimwe bo mu mashyaka RPF n'aya opposition, nimushire ibinya maze dushake tutaliganya ibyasubiza ikibazo ngo "hazakorwa iki kirusha icyo abategeka ubu bakora". Ni mucyo dufungure amaso maze turebe ibintu uko bili.
"Abanyanduga n'abakiga baba abahutu, baba abatwa, baba abatutsi dufite ibyo dukenera buli gihe, uko ibisekuru bisimburana, reka tubyite "umulima munini cyane (infini)" kuko bihora bikenewe kandi bitezwa imbere uko imyaka n'ibisekuru bitaha". Abantu bapatanira ubahingira ikivi muli uyu mulima, ali zo za ngoma cyangwa se mandats ba Kigeli, Kayibanda, Habyarimana, Kagame, etc. bahabwa na Rubanda mu matora yakagombye kuba adafifitse. Ikivi rero kigizwe n'ibyo abanyarwanda bagamiza, aliko bihora bishaka gutezwa imbere, alibyo: kwishyira bakizana, democrasi isesuye (amatora atomoye na opposition itali balinga), iterambere, ubutabera bugororotse maze  "contrat social" yo kubana neza ikubahilizwa. Uku gutera imbere bihoraho bisaba ko ingoma alibo bahinzi b'ibivi zigenda zisimburanwa, buli yose ije ishyiraho akayo, yarangiza mandat igahereza indi (Kigeli yakoze ibye, Kayibanda ashyiraho ake, Habyarimana ashyiraho ake, Kagame ashyiraho ake, n'uzamusimbura azashyiraho ake, etc. bikulikije aho isi igeze mw'iterambere: reba urugero ku musozo w'iyi nyandiko). Ibyo bivi nibyo rubanda ipatana n'ingoma zose ngo ziyibihingire (zibiteze imbere mu gihe rubanda yazihaye). Iyo ikivi gihingwa gisibwa (niyo makosa yadushegeshe), opposition yakagombye kuturebera ikatubwira, ndetse igatuma uwapatanye atirara ngo asibire ubwende cyangwa se cyane, byaba ngombwa akaba ali no muli iyo opposition twashakamo undi muhinzi wo gusimbura uwo tugaye! Ikibazo rero nuko opposition izi ibyo ishinzwe ibura, ugasanga yasayiye ahubwo mu byontazi.
Umuhinzi yabuga ikivi, aho gufata ayo yapatanye akwiye maze agataha akajya kuruhuka kandi birunvikana aba ananiwe, ahubwo agashaka gutangira ikindi kivi n'ubwo umunaniro aba ali wose. Ubwo murunva ko adashobora kucyusa adasibye kurusha uko yabikoze mu kivi cya mbere, niho mubona ibikosa biba umurengera n'amashyano akagwa.  
Amateka iyoba twayasobanukirwaga kandi akandikwa neza nta buhendanyi, yakatweretse uko basiba, atibagiwe no kugaragaza uwahinze neza, noneho bikatworohere dugafata ingamba zo kubikoresha tugenzura abaduhingira, bikanatuma dupatana neza, kandi n'abahinzi beza. Ahubwo ikibabaje nuko bamwe bafungira Rubanda mu bivi byasibwe, ntibone/ikibagirwa  umulima wayo igomba gushakira abahinzi bo guterura ibindi bivi, badasubiye mu byaranze amateka mabi nk'ayaturutse mu kugira itegeko-nshinga lidakumira abahinzi bashaka guhabwa ibivi byinshi batitaye ku kazaza keza kacu. Aha niho ishyaka lya PDI n'abalili mu gikundi batobera Urwanda iyo bashaka kurufungira ku muhinzi ucyuye ikivi (nkuko itegeko nshinga lya Habyarimana lyabimuheraga uburenganzira), ngo ni rumwongere ikindi lyirengagije umunaniro cyangwa se livuga ko Rwanda ntawundi yabona uruterulira ikindi kivi. None se PDI ntibona ko nyuma ya Habyarimana habonetse Kagame tutali tuzi kandi ukora neza byahebuje? Ikiyibwira se ko ntawundi utaligaragaza aliko warusha Kagame ni iki? " 
 
Urugero ruto rwerekana icyo tuvuga mu bivi:
Abakoloni n'ubwami bubatse indatwa groupe scolaire secondaire Butare; 
Kayibanda aje akingura UNR Ibutare, yongera n'udushuli secondaires;
Habyarimana aje ageza UNR Ikigali na Ruhengeri yongera n'umubare wa za secondaires;
Kagame ubu yagejeje UNR aharenze hatatu na za secondaires ziba nyinshi; 
Uzamusimbura wenda azashyira UNR-yigenga buli haliya hose UNR-rukomatanya iganje, yongere n'ubushobozi bw'aliya masecondiares. 
Rero ntimukihende mwibohera mu ngoma, uzasimbura Kagame afite ibyiza azongera ku biliho, ntashiti.  


To: burundinet@yahoogroups.com; africaforum@yahoogroupes.fr; democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; Imbona-Nkubone@yahoogroupes.fr; rwanda_revolution@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 5 Apr 2015 20:23:05 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] Itegeko nshinga....

 

 
Musa Fadhil, Ladislas Ngendahimana na Robert Mugabe mu kiganiro ku ihindurwa ry'itegeko nshinga.


Ismail

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...