Skip to main content

FW: [amakurunamateka.com] Burindi sezera East African Community

 

Aliko mwa bantu mwe nubwo RPF na bwana Kagame bakora byinshi bibi, aliko hali aho bakabilizwa! 
Uliya bwana Pierre Nkurunziza niwe wanze kunva ko kwica amategeko bibyara invururu, kandi yarabibonye henshi muli Afrika.  Ninde washyigikira igikorwa cya Nkurunziza cyo guhakana mandats ebyili yakoze yitwaje ko ngo iyambere atayihawe n'abarundi?   Ibi ni bwa buhendanyi n'ubusuma mu masezerano bikunze kuranga abanyapolitiki b'abanyafurika, kandi bifite ingaruka mbi cyane. Biratuma abarundi babura isimburana litomoye ly'ububutegetsi Mandela yali yabihereye, bilicira n'abandi bose basonzeye democrasi no gusimburana ku butegetsi hubahilijwe abakandida n'amatora bidafifitse mu mwanya wa  za coups d'etat na za jenosayidi.  
Bwana Nkurunziza  yitwaza ngo ntiyatowe n'abaturage batabonetse bakegulira uburenganzira bwabo abadepite ngo babibakorere murunva ali imhanvu yunvikana yo guhakana mandat yakoze, noneho agahindukira akavuga ngo yakoze imwe gusa? Kuki se atarekeye abandi iyo mandat atemera maze agategereza izo ebyili avuga ko agomba guhabwa n'abaturage bahugutse? Puu, ntawe ugomba kwiba ubutegetsi ashaka kwikondera igihugu akigira akalima ke, hagomba kubahilizwa za Constitutions kandi ziba zitomoye uretse amabandi aba ashaka kuzivugisha ibyo zitavuga. Rwose abanyafurika bakwiye kunva ko ingoma z'abami ba nyili-ibihugu ahenshi zasezerewe muli Afrika!

Bwana Kagame na RPF ibyo bakora byose batobera Uburundi ntacyo bihindura, rwose ikosa na nyirabayazana w'ibera i Burundi ni 100% ilya bwana Pierre Nkurunziza na Cndd-FDD ye baliho bashora igihugu cyabo mu Rwabayanga. Ni nka bimwe 1ere ministre wa Habyarimana yaliho agurisha igihugu bayobora kwa RPF (Guichaoua, 2004) ngo arahima Habyarimana: amakosa ntabwo yabaye aya RPF ahubwo yabaye aya Habyarimana n'uwo mu premiere we, bombi n'abaturage benshi bahasiga agatwe, RPF ifata ingoma abaturage batishwe baba ingaruzwamuheto!
Niba n'aba bategetsi b'Uburundi balishe abo mu mashyaka yabo bashoboye, bakagombye kuba intwali bakemera bagatanga ikigarasha cy'umukandida mubo basigaranye kigatsindwa amatora, nuko andi mashyaka afite abashoboye agafata ubutegetsi agatangira ikivi (mandat) gishya mu mulima w'Uburundi bikulikije Itegeko-nshinga lyabo Mandela yabafashije kwandikira Arusha. 

Uvuze ko nyili urugo yapfuye siwe uba amwishe!



To: amakurunamateka@yahoogroups.com
From: amakurunamateka@yahoogroups.com
Date: Mon, 27 Apr 2015 13:27:26 +0000
Subject: [amakurunamateka.com] Burindi sezera East African Community

 

Burindi sezera East African Community
 
Ibyo  muri East African Community ntibyumvikana:
 
Hashize iminsi mike Kenya itewe n'abaterroristes, hapafa bantu benshi. Ibi kandi byabaye inshuro nyinshi. Ibindi bihugu byo muri East Africa ntibyatabara, ikibazo bagihariye Kenya.
 
None dore ibibera mu Burundi, Ibindi bihugu bya East Africa biti irwarize.
 
Bya bindi byose bahora baririmba bya peace and security ni amagambo gusa.
 
U Burundi bwari bukwiye gusezera muri East African Community  kuko bigaragara ko Kagame yashyizeho abantu bo gutera imvururu mu Burundi no gutea ubwoba abaturage baboshya  ngo bahungire mu Rwanda, bityo bihe ingufu Kagame wiyumvamo ko ariwe mutegetsi wemewe mu karere. Ibi kandi yanabikoze kuri RDC aho yakomeje kuvuga ko ibibazo byayo ari ukubera governance mbi. No ku kibazo cy'Uburundi, Kagame ni uko abibona.


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...