Skip to main content

Re: [amakurunamateka.com] Dore bimwe mu byo Kagame avuga ku nyandiko zasohowe n’Ubufaransa.

 

Kagame ngo afite n'ikibazo cy'uko atazabona abazasoma izo nyandiko zashizwe ahagaragara mu Bufaransa dore ko atazi igifaransa ndetse n'abandi bakizi mu Rwanda ari mbarwa.
Agomba kuriha aba consultants bazahindura izo nyandiko mu Cyongereza no mu Kinyarwanda kugira ngo ashobore kumenya ibyandutswemo. Hanyuma nasanga bidahagije asabe Abafaransa izi nyandiko akeneye.
 




On Saturday, 11 April 2015, 17:07, "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> wrote:


 
Dore bimwe mu byo Kagame avuga ku nyandiko zasohowe n'Ubufaransa.
"Umukuru w'igihugu yatangaje ko izi nyandiko zishobora kuba zinarimo ubusa ari impapuro nsa. Ati "Tuzemera ukuri kuri muri izi nyandiko batanze nyuma yo kugenzura ko batazijagajaze."
Uru rubyiruko na rwo ntirufitiye icyizere izi nyandiko, bikagaragazwa n'uko Benjamin Abtan wari uruyoboye yatangarije KTPress ko kuvuga ko u Bufaransa bwemeye gutanga izi nyandiko bitabemeza ko ukuri kugiye kujya ahabona." Source: Igihe.com
Igisubizo kuri iki kibazo Kagame afite  ni uko nta buryo afite bwo kumenya no kugenzura niba izo inyandiko zuzuye,arizo  kandi batazijagajaze.  None se inyandiko zuzuye zisa gute, arashaka ko haba harimo iki. Nyamara bamusabye ko yandikira Uburansa ibibazo afite kandi arabyemera ariko yanga kubikora ashaka gusuzugura Ministre w'Ububanyi n'amahanga wabimusabye. Aha nibwo yari abonye akanya ko kuvuga icyo yumva izo nyandiko zakwerekana.  Hari igihe umuntu agomba kwemera limites z'ubushobozi bwe. Uburyo n'imiterere y'inyndiko zasohowe Kagame ntacyo yabikoraho. Byaba byiza ko Kagame bamuha imfunguzo z'ibiro byose byo mu Bufaransa maze akaba ariwe wihitiramo inyandiko akeneye.
------------------------------------------
Source:
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame afitiye amakenga inyandiko zigaragaza amabanga ya politiki y'u Bufaransa mu Rwanda, akavuga ko ukuri kuzirimo kuzemerwa zamaze gusuzumwa ko atari impimbano cyangwa ngo zibe zarajonjowe.
Leta y'u Bufaransa yemeye gutanga amadosiye yari ibitse arebana n'ibyaberaga mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1995, bikabazafasha mu kumenya ukuri kose kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezidansi y'u Bufaransa yamaze kwemera kurekura amwe mu makuru yari yarimanye ashyinguye mu bubiko bw'inyandiko zireba u Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1995.
Inyandiko ikubiyemo icyemezo cyo gushyira ahagaragara amabanga akubiye mu madosiye y'u Bufaransa mu Rwanda kuva ny 1990 kugeza mu 1995, yashyizweho umukono n'Umunyamabanga wa Leta Jean-Pierre Jouyet kuwa 7 Mata 2015.
Leta y'u Rwanda n'imiryango iyishamikiyeho byagaragaje ko ukuri kw'aya madosiye kugikemangwa.
Kimwe mu bigenderwaho ni uburyo ibirimo byakomeje kugirwa ibanga kugeza ku myaka myaka 21, abandi bakavuga ko hashobora kuba hari bimwe mu byakwerekana isura mbi y'u Bufaransa byakurwamo, ntibwemere kubiha u Rwanda ngo ukuri ku isura mbi yabwo yakunze kuvugwa ibonerwe gihamya ndakuka.
Perezida Kagame ntazishira amakenga
Yakira urubyiruko rw'Abanyaburayi rwiyemeje kurwanya ivangura (EGAM: European Grassroots Antiracist Movement), Umukuru w'igihugu yatangaje ko izi nyandiko zishobora kuba zinarimo ubusa ari impapuro nsa.
Ati "Tuzemera ukuri kuri muri izi nyandiko batanze nyuma yo kugenzura ko batazijagajaze."
Uru rubyiruko na rwo ntirufitiye icyizere izi nyandiko, bikagaragazwa n'uko Benjamin Abtan wari uruyoboye yatangarije KTPress ko kuvuga ko u Bufaransa bwemeye gutanga izi nyandiko bitabemeza ko ukuri kugiye kujya ahabona.
Ibi yabitangaje nyuma y'umunsi umwe atangije icyumweru cy'icyunamo aho yagarutse ku ruhare rw'amahanga mu gucengeza ingengabitekerezo y'urwango mu muryango nyarwanda wari ubanye neza, bahagera mu gihe cy'ubukoloni bakawuhindanya, bakagira uruhare mu nyigisho zagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma bagakomeza gushyigikira abayigizemo ruhare, aho Perezida Kagame yavuze ko "babera FDLR n'abakoze jenoside, ababyeyi bo muri Batisimu".
U Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko nta gihugu niyo cyaba igihangange gute gifite imbaraga zo guhindura ibimenyetso ku bijyanye na Jenoside kuko ukuri guhari kandi kwamenyekanye.
Ibyatangajwe na Alain Juppé byatuma n'undi wese akemanga ayo madosiye azashyirwa ahagaragara
Mu kiganiro Alain Juppé, wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995, yagiranye n'abanyamakuru tarikli ya 10 Mata 2015 yavuze ko izi nyandiko zizagaragaza ko u Bufaransa butagize uruhare muri Jenoside.
Yagize ati "Nishimiye ishyirwa ahagaraga ry'ayo mabanga. Narabivuze kenshi ko igitekerezo cy'uko u Bufaransa bwijanditse, bwateguye cyangwa bwagize uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside, cyari igihimbano gishingiye ku mateka."
Amadosiye agiye gushyirwa ahagaragara arimo ay'urwego rw'u Bufaransa rushinzwe iperereza rya gisirikare, ay'urushinzwe umutekano wo hanze, aya Perezidansi (Élysée), ay'urwego rwari rushinzwe ubutwererane bwa Kigali-Paris, harimo ayo mu gihe cyo kuva ku itariki ya 6 kugera ku ya 15 Mata, hakabamo amadosiye ya Minisiteri y'ubutwererane n'ububanyi n'amahanga, ndetse n'ay'iperereza ku iraswa ry'indege ya Perezida Habyarimana.
U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Mata 2014 ni bwo byari hatangajwe ko Leta y'u Bufaransa igiye gushyira ahagaragara dosiye zose zirebana na politike icyo gihugu cyakoreye mu Rwanda kuva mu mwaka 1991 kugera mu 1994, nyuma y'igihe kinini amabanga Abafaransa bari bafitanye n'ubutegetsi bwa Habyarimana ahishwe.
deus@igihe.com
 



__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...