Skip to main content

[haguruka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Ngo bazakora ‘campaign’ yo gutora HOYA muri referendum.

 

Green party ni abihanduzacumu nka Rwanyonga rwa Mugabwambere. Tuzi twese  ko ali gupfa guhanyanyaza bituma bamwe bavuze  "hoya" mu mwanya wa "oya". Rwose amatora y'abakuru ya Rwanda n'imikorere yabo turayizi kuva ku bwa Habyarimana kugeza magingo aya! 

 

Abanyarwanda bararongorwa bagahagalikirwa gutora icyo uli prezida ashaka, yemwe niyo aliho abaroha bagomba kubitora, nka bya bika bigana urubagiro bishorewe nta yindi nzira bifite byaca ngo birukwepe. Ni nayo mhanvu igishishikaje abasangirangendo ba RPF atali iliya kamaramhaka (kuko izaba automatique kandi ga yaranararangiye),  ahubwo bashishikajwe no kubanza gusenya urukuta rw'amategeko nyamara bishyiliyeho shenge muli 2003!  

Icyokora Green Party turayishima. N'ubwo twese twali tuzi ko batayemerera gutsinda, aliko yatsinze kimwe kandi historique: yashize hanze bwa buyobozi bwa RPF na Kagame badingisaga babeshya abanyamahanga ngo barusha gutegeka neza Habyarimana n'abandi banyafurika. 
Ingoma za Rwanda rero ni zimwe, ali iz'abatutsi cyangwa se iz'abahutu nyuma ya revolusiyo ya 1959, zose zikora maculi. Ni cyo gituma abanyarwanda baba mu rwimo rudashira.



To: Sibomanaxyz999@gmail.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 8 Oct 2015 09:28:49 -0400
Subject: [fondationbanyarwanda] Ngo bazakora 'campaign' yo gutora HOYA muri referendum.

 

Leta y'u Rwanda ITSINZE Green Party ku kirego cyo kuvugurura Itegeko Nshinga

October 8, 2015 • By CHIEF EDITOR
Inteko y'abacamanza b'Urukiko rw'Ikirenga imaze gutangaza umwanzuro ko Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda ritsinzwe ikirego ryaburanagamo na Leta y'u Rwanda aho bashinjaga Leta gushaka kuvugurura Itegeko nshinga kandi ngo binyuranyije n'amategeko.
Mu iburanisha riheruka, aba ni ababuranyi ku mpande zombi

Mu iburanisha riheruka, aba ni ababuranyi ku mpande zombi

Abacamanza bemeje ko nk'uko ingingo zitandukanye zibisobanura mu Itegeko Nshinga, ingingo ya 101 ibuza Perezida w'u Rwanda kurenza manda ebyiri, ngo ishobora kuvugururwa ku bushake bw'abaturage batoye Itegeko Nshinga.
Urukiko rwanzuye ko ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritigeze rigaragaza ishingiro ry'uko ingingo ya 193 itavuga kuvugurura umubare wa manda z'umukuru w'igihugu.
Umucamanza yavuze ko iyi ngingo ahubwo itanga ibisobanuro bitatu harimo no kuvugurura umubare wa Manda z'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda.
Umucamanza yavuze kandi ko n'amasezerano y'umuryango w'ubumwe bwa Africa areba iby'itegeko nshiga mu bihugu biwugize ntaho abuza ko Itegego Nshinga ry'igihugu runaka ryahinduka cyangwa ryavugururwa mu gihe cyose binyuze muri demokarasi.
Ati "Mu Rwanda iri vugururwa ryasabwe n'abaturage biciye mu mahame ya demokarasi, kandi ubutegetsi bushyirwaho n'abaturage."
Mu kwezi gushize ikirego cya Green Party uru rukiko rwari rwanzuye ko gifite ishingiro ndetse gitangira kuburanishwa Leta yunganiwe n'iri shyaka rihagarariwe n'umuyobozi waryo Frank Habineza mu Rukiko. Uyu munsi wari uwo gusoma umwanzuro ku rubanza.
Uruhande rw'ishyaka Green Party rwagaragaje ko rutanyuzwe n'imyanzuro y'Urukiko rw'Ikirenga ari narwo rwa nyuma rukuru mu gihugu.
Samu Rugege wayoboye inteko yaburanishije uru rubanza yavuze ko muri Demokarasi ibisabwa n'abaturage byose bitagomba kubahirizwa. Ati " ni byo koko no muri Demokarasi icyo abaturage basabye cyose ntibivuze ko byanze bikunze bagihabwa cyangwa bakemererwa n'ubutegetsi cyane cyane iyo kinyuranye n'amategeko."
Agendeye ku gitekerezo cy'umuhanga Stiven wavuze kuri Demokarasi; Samu Rugege yavuze ko Demokarasi itagomba gufatwa nk'ubutegetsi bwa rubanda gusa ahubwo ko ari ubutegetsi bwa rubanda hakurikijwe inzira zemeranyijweho mbere.
Agaragaza ibyemeranyijweho mu Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu; Rugege yavuze ko mu gihe iri tegeko Nshinga rikimeze uko riteye ubu ntawashobora kwiyamamariza Manda zirenze ebyiri ku mwanya w'umukuru w'igihugu nk'uko bikubiye mu ngingo ya 101.
Samu Rugege yagaragaje ko Itegeko Nshinga ubwaryo ari ryo rigena uko rishobora kuvugururwa, nk'uko bikubiye mu ngingo yaryo ya 193, ingingo inagaragaza uko kuvugurura manda ya perezida wa Repubulika bikorwa.
 
Ngo bazakora 'campaign' yo gutora HOYA muri referendum
Ati "Nibyanga tuzashishikariza abantu gutora 'hoya' muri referendum

Ati "Nibyanga tuzashishikariza abantu gutora 'hoya' muri referendum. Photo/M Niyonkuru @Umuseke

Frank Habineza umuyobozi w'ishyaka Green Party yatangaje ko nubwo batsinzwe uru rubanza bakaba nta rundi rukiko bazajuririramo ariko baziyambaza umukuru w'igihugu bakamugezaho ikirego cyabo.
Habineza yavuze ko umukuru w'igihugu natagira icyo agikoraho ngo ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, mu gihe cy'amatora ya kamarampaka yo kuvugurura Itegeko Nshinga, rizakora 'campaign' yo gushishikariza abantu gutora 'HOYA' kugira ngo iriya ngingo ya 101 ntivugururwe.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW



--
Picasa Web Album: https://plus.google.com/photos/110493390983174363421/albums?banner=pwa&gpsrc=pwrd1
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...