Ibi byemezo ntacyo shingiro bifite. Ni urwiyerurutso. Amasaha y'igifaransa ni nk'aya kera ya religion . Religion nayo yari ifite amasaha 2 gusa mu cyumweru. Ubwo ni kuvuga ko ni igifaransa kiri mu rwego rwa religion. Nibashaka n'ayo masaha 2 asigaye bayakureho ndetse n'icyo kizamini kiveho, igihe cyo kuzasubiza igifaransa umwanya wacyo kirahari. FPR yakomeje kwiyambaza igifaransa gusa bashaka imyanya mpuzamahanga. Kuvuga no gukoresha igifaransa mu ruhame no mu nzego za Leta byaraciwe mu gihugu hose. Ni uko ubutegetsi bw'igitugu bukora ku isi hose. Nyamara aho icyongereza cyaziye nta biryo cyazaniye abanyarwanda duhereye kuri rapports zerekana inzara iri mu gihugu. Kagame ati milioni imwe yakuwe mu bukene, none se yakurwa mu bukene ite hakiri inzara mu gihugu hose ?
----- Forwarded Message -----
From: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Wednesday, 7 August 2013, 12:25
Subject: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye
From: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Wednesday, 7 August 2013, 12:25
Subject: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye
Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye
Yanditswe kuya 7-08-2013 - Saa 08:53' na Deus Ntakirutimana
Guhera mu mwaka wa 2016 ururimi rw'Igifaransa ruzasubira mu masomo akorwa mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye mu Rwanda.
Nk'uko Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB) kibitangaza ngo ikizamini kizatangira gukorwa mu mwaka wa 2016 ku buryo abazagikora bagomba kwitegura umwaka utaha nk"uko tubikesha The New Times.
Iki kizamini cy'igifaransa cyahagaritswe gukorwa mu bizamini bya Leta mu mwaka wa 2010 ubwo mu mashuri yose yo mu Rwanda ururimi rwigishwagamo rwabaye Icyongereza gisimbuye Igifaransa.
Nyuma y'aho kivanywe mu bizamini bigombaga gukorwa, abanyeshuri ntibacyitaho kuko batazakibazwa.
Dr Joyce Musabe, umuyobozi ushinzwe gahunda z'imyigishirize muri REB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko bigaragaye ko abanyeshuri batacyita kuri urwo rurimi kuko batarubazwa mu bizamini bya Leta.
Yagize ati"Igifaransa ni ururimi mpuzamahanga ntiturwigishiriza abanyeshuri ngo bazarubazwemo ahubwo ngo barugiremo ubumenyi , ntitwabareka ngo bagitere umugongo kandi gifite akamaro."
Igifaransa cyagiraga amasaha agera kuri atandatu mu cyumweru mbere y'uko Icyongereza cyiba ari cyo kigishwamo ariko ubu abanyeshuri bakiga amasaha abiri gusa nk'uko biteganywa.
__._,_.___
| Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.
__,_._,___
Comments
Post a Comment