Skip to main content

RWANDA: ITANGAZO RISOZA IMISHYIKIRANO IMAZE IGIHE IBA HAGATI Y’IMITWE YA POLITIKI FDU-INKINGI, AMAHORO N’IHURIRO NYARWANDA (RNC)


RWANDA: ITANGAZO RISOZA IMISHYIKIRANO IMAZE IGIHE IBA HAGATI Y'IMITWE YA POLITIKI FDU-INKINGI, AMAHORO N'IHURIRO NYARWANDA (RNC)

Nyuma y'igihe kitari gito Ishyaka Amahoro rigirana ibiganiro byimbitse n'abagize Plateforme yari isanzwe ihuriweho na FDU-Inkingi n'Ihuriro Nyarwanda, impande zose uko ari eshatu zimaze kungurana ibitekerezo ku bibazo byose byugarije igihugu cy'uRwanda, zasanze zifite imyumvire imwe kuri ibyo bibazo kimwe no ku ngamba zafatwa kugirango abanyarwanda bavanwe mu kangaratete.
Amasezerano yashyizweho umukono n'impande zose uko ari eshatu ku itariki ya 10 Kanama 2013 yemeza ko nubwo kugeza magingo aya Ishyaka Amahoro ryari risanzwe risinyana inyandiko zimwe na zimwe rifatanyije na FDU-Inkingi na RNC kubirebana n'ibibera mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, guhera ubu Ishyaka Amahoro ryemerewe kwinjira ku mugaragaro muri iyo Plateforme. Kubera iyo mpamvu, ubu noneho Plateforme igizwe n'imitwe ya politike: FDU-Inkingi, Amahoro n'Ihuriro Nyarwanda.
Iyi mitwe ya  politiki yibumbiye muri Plateforme yongeye gushimangira ko: 'U Rwanda rubereye Abanyarwanda ari igihugu cyigenga, kigendera kuri Demokarasi n'amategeko, ku bwisanzure n'ubutabera, cyubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu, giha agaciro buri munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwisanzure n'ubwubahane hagati y'Abanyarwanda, giha abaturage uburenganzira bwo kugenzura imikorere y'abategetsi."
Impande zose uko ari eshatu zashimangiye ko zimwe mu ngamba zageza abanyarwanda ku butegetsi bubanogeye ari izi zikurikira:
  1. Kurwanya itsembabwoko, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ibyaha by'intambara n'ihohoterwa ry'ikiremwamuntu;
  2. Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi iha agaciro buri wese;
  3. Gushyiraho ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kudahana;
  4. Gutegura ibiganiro bihuza abanyarwanda b'ingeri zose n'ibitekerezo binyuranye kugira ngo bigire hamwe Amateka n'ahazaza heza h'igihugu cyacu;
  5. Kwubaka uRwandaruzira ivangura n'iheza iryo ari ryo ryose, buri munyarwanda wese akareshya n'undi kandi akagira amahirwe angana;
  6. Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y'ibitsina byombi;
  7. Kurangiza burundu ikibazo cy'impunzi cyabaye karande;
  8. Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y'Abanyarwanda b'ingeri zose no gusana imitima yakomeretse;
  9. Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose;
  10. Guharanira umutekano w'abaturage bose dushyigikira ko inzego z'umutekano n'izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko kari ku butegetsi;
  11. Guca burundu ingeso yo gushoza no gukuriririza intambara n'urugomo mu bihugu by'abaturanyi dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n'umutekano birambye.
Bitewe n'uko Plateforme nshya ishishikajwe n' uko abantu batahiriza umugozi umwe, hemejwe ko ishobora gukorana n'andi mashyaka ku buryo bwinshi:
-Gusangira ibikorwa muri Plateforme;
-Guhurira ku bikorwa bimwe na bimwe
-Kwihanganirana no kubahana kabone n'iyo abantu nta bikorwa baba bahuriyeho.
Bikorewe Ottawa, Canada, kuwa 17 Kanama 2013 kandi bishyizweho umukono na :
 
Etienne Masozera, Perezida w'Ishyaka Amahoro
 
 
 
 
Dr. Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa w'Ishyaka FDU-Inkingi
 
 
 
Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda.
 
 
 
 

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...