Skip to main content

Imirwano iracyakomeje hagati ya RDF/M23 na FARDC, Kibati mu maboko ya FARDC


Imirwano iracyakomeje hagati ya RDF/M23 na FARDC, Kibati mu maboko ya FARDC. (Update)

30 août 2013

Umutekano

Muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 30 kanama,2013, imirwano hagati ya RDF/M23 na FARDC ifatanyije na MONUSCO yakomeje mu duce twa Kibati, aho ingabo za Afrika y'epfo ziri muri MONUSCO ziri kurasa cyane ibirindiro bya RDF/M23 zikoresheje za kajugujugu z'intambara.

Imirwano iracyakomeje hagati ya RDF/M23 na FARDC, Kibati mu maboko ya FARDC. (Update) dans Umutekano katiyusha

Bimwe mu bibunda ingabo za Tanzaniya ziri kurashisha ku birindiro bya RDF/M23

Iraswa ry'ibirindiro bya RDF/M23 i Kibati nibyo biri gutera Paul Kagame umujinya, agategeka ingabo ze kurasa ibisasu ku Gisenyi, ngo kugira ngo bigaragare ko FARDC ziri kurasa abaturage mu rwanda. Impamvu aho Kibati, hataye RDF impungenge nuko ariho ingabo z'u Rwanda zakusanyirizaga amasasu, ibiryo n'ibindi bikenewe ku rugamba (ravitaillement). Indege za Afrika y'epfo rero guhera ejo nimugoroba zagiye zirasa izo stocks za RDF ziri inyuma mu birindiro byabo, bigatuma abasirikari bari imbere ku ntambara babura amasasu, kandi bikaba na ngombwa ko basubira inyuma, kugira ngo badafatwa mpiri.

Umuvugizi wa gisirikari wa MONUSCO, LT Col Prosper Basse, nawe yabyemeje, ubwo yavuganaga na RFI mu gitondo, ko ibirindiro bya M23 hafi ya Kibati ubu bamaze kubijegeza. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu basirikari ba RDF bari Ku Gisenyi aravuga ko nubwo bwose baraye bazanye ibifaru, n'ibibunda bya rutura nimugoroba, ko batinye gutera Goma, kubera amaterefone y'ibikomerezwa ku isi yaraye acicikana kwa Kagame bamuha gasopo ko natera aza kwiboneraho. Ikindi nuko azi neza ko Afrika y'epfo igiye kohereza za kajugujugu zayo zo mu bwoko bwaRooivalk zirasira mu kirere nk'iziri kubutaka. Ubwo rero turiya dufaru yajyanye hariya bazatugira umuyonga nagerageza kwambuka. Za ndege za RDF nazo zari zatangiye kurasa ejo muri Congo nazo ntizongeye guhaguruka uyu munsi, babaye baziparitse i Mudende mu kigo cya gisirikari.

Abo basirikari batubwiye ko bari aho gusa bategereje amabwiriza ari buve i bukuru uyu munsi, ariko ngo Paul kagame yabaye nk'intare nta n'umuntu habe yewe na gen Nyamvumba ntari kumuvugisha. Ubu ngo Gen de brigade Jonhson Hodari uyobora garde républicaine niwe uri kwakira ubutumwa bwose bugenewe Kagame ku byerekeye urugamba. 

Mu ma sa tanu (11 h 00) hatangiye kumvikana urusaku rwinshi cyane rw'amasasu asanzwe n'ibibunda binini ruri kumvikana muri Kanyanja na Kilimanyoka, aho RDF/M23 ifite ibirindiro bikomeye, no hirya gato yo ku minara ya Vodacom na Tigo FARDC yigeze kurasa mu cyumweru cyashize. FARDC na MONUSCO biyemeje kuhagaba igitero simusiga cyo gutsimbura abasirikari b'u Rwanda bari bakomeje kohereza amabombe ku birindiro bya MONUSCO.

Mu ma sa sita (12 h 00), ingabo za RDF/M23 zinaniwe guhangana n'igitero cya FARDC, none zihisemo kwiruka zikareka ibirindiro bya Kanyarucinya. Abasirikari bari bayobowe na LT Col Joseph Karegire bagerageje gutera FARDC, maze si ugusukwaho amabombe, bagizengo n'imvura ibaguyeho, ubwo kandi abo bita aba CRAP ( Comandos de Recherche et d'Action en Profondeur) ba FARDC, bari babanyuze inyuma maze batangira kubacucuma. Ngo hapfuye abasirikari benshi cyane ba RDF, Joseph Karegire asabye ubufasha, ahubwo Gen Vincent Gatama amusaba guhita asubira inyuma, kubera ko i Kigali bamubwiye ko hari ikibazo gikomeye cyo kohereza ubufasha kigomba kwigwaho.

Iki kibazo nta kindi nuko amahanga ubu yakomeje gushyira igitutu kuri perezida Kagame bamubwira ko bafite ibimenyetso by'uko ingabo ze ari zo ziri kurwana muri Congo. Amakuru Ikaze Iwacu ikiri gushakira gihamya avuga ko ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yazindutse iterefona Kagame bamubwira ko agomba guhagarika intambara cyangwa agafatirwa ibihano mu rwego rwo kugura intwaro (Embargo sur les armes).

fullscreen-capture-8302013-120916-pm dans Umutekano

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu avuga ko mu ma sa munani (14 h 00), aribwo ingabo za FARDC zari zitangiye guhumbahumba abarwanyi ba RDF/M23 basigaye. Ubu Kibati iri mu maboko ya FARDC nyuma y'imirwano ikomeye cyane nkuko twakomeje kubibabwira. Ibi birindiro bya Kibati cyangwa aho bita kuri « Trois antennes » byari stratégique cyane kuri RDF/M23, kuko niho barasiraga ibisasu byari byarayogoje Goma. Ubu inyeshyamba za RDF/M23 zakwiye imishwaro, zimwe zerekeje Rumangabo izindi zerekeza Tchanzu. Ziragira ngo zisuganye zishinge ibirindiro bikomeye i Kiwandja. Aya makuru Radio Okapi nayo yayemejeUbanza bitaza koroha!

Biracyazaa….

 

Ngendahimana Damien

Ikazeiwacu.unblog.fr

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...