Skip to main content

Rwanda: Za mbunda zateraga ibisasu i Goma zimaze gusenyagurwa!


Birabe ibyuya…Ngo za mbunda za RDF zateraga ibisasu i Goma, FARDC zimaze kuzisenyagura!

24 août 2013
Amakuru ageze ku Ikaze Iwacu mu kanya nuko ingabo z'u Rwanda zikambitse mu karere ka Rubavu, zimaze gukwira imishwaro, nyuma y'aho ingabo za FARDC zimaze guhamya amabombe akarishye mu birindiro byazo biri ahitwa Bisige, Kanembwe no ku Gitari.
Birabe ibyuya...Ngo za mbunda za RDF zateraga ibisasu i Goma, FARDC zimaze kuzisenyagura! dans Umutekano mi25-des-fardc1-300x159
Kajugujugu za FARDC zakoze akazi gakomeye nyuma ya sa sita
Nkuko umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler, yari yatangaje mu gitondo ko adashobora kwihanganira ko abantu bakomeza gupfa i Goma bazira ibisasu bya RDF biri kurasirwa i Rubavu, ubanza inkuru ibaye impamo. Mu masaha ya nyuma ya sa sita hari hakomeje kumvikana urusaku rw'ibibunda binini mu duce twa Kibati na Kanyarucinya, ariko mu ma sa kumi nibwo ingabo za congo zibashije kurasa no guhamya mu birindiro by'ingabo z' u Rwanda. Amakuru dukesha abaturage bari guhunga bava ku Gisenyi kubera guhahamurwa n'urusaku rw'amabombe, batubwiye ko bumvise ibisasu byikubise mu ishyamba nk'inkuba, hamaze umwanya muto, batangira kubona abasirikari ba RDF bari kwiruka hirya no hino.
img_1965-2 dans Umutekano
Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwakoresheje abaturage inama ngo bubahumurize
Bamwe mu basirikari ba RDF batashatse ko tubavuga amazina kubera impamvu z'umutekano, badutangarije ko byanze bikunze ari ingabo za Tanzaniya ziri muri MONUSCO zarashe imbunda za RDF. Bakomeje bavuga ko FARDC aka kanya itari kuba ibonye abahanga bo guhamya bigeze aho. Ubu ngo ubwoba ni bwose mu gace ka Rubavu.

Documentaire Exclusif sur la demolition des soldats Rwandais du M23 par les vaillants FARDC au Kivu http://www.youtube.com/watch?feature=player_embedded&v=INOBu-UnGKo

Andi makuru ava i Goma aravuga ko hamaze kwicirwa abagore 4 b'abanyarwandakazi, ariko umwirondoro wabo nturamenyekana. Bikaba bivugwa ko baba baguye mu myigaragambyo y'abaturage batuye umugi wa Goma, ubu bafite uburakari bwinshi cyane.

TÉLÉ 24 LIVE: Les manifestants en Colère contre le Rwanda, Après que 2 obus soient tombés sur GOMA

Mwumve icyo Radio itahuka ivuga kuri iyi ntambaraGuhera mu ma samoya n'igice (19:30) état major ya RDF yatumije inama y'igitaraganya y'abayobozi b'imitwe yose y'ingabo i Kami, aba commandants ba za divisions zose na forces speciales. Aba generali ngo bigaragara ko bafite ubwoba, kubera ko bagiye guhabwa amabwiriza yavuye kwa Kagame, byanze bikunze si amagambo meza ari buhavugirwe, ukurikije n'ukuntu RDF yakubiswe uyu munsi n'ejo hashize.
Abazi neza imikorere ya FPR, RDF na Paul Kagame bemeza ko iyi nama ari iyo gutegura igitero cyeruye muri Congo. Bari bamaze iminsi bagisasira mu itangazamakuru, none rero igihe kirageze bagiye kugerageza kwambuka umupaka ku mugaragaro.
Nta wuzi ikirakurikira, ariko Ikaze Iwacu iragumya kubagezaho uko byifashe igihe izaba ibonye amakuru mashya.
Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.unblog.fr
==

FARDC yateye na none ibisasu mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/fardc-yateye-na-none-ibisasu-mu
Yanditswe kuya 23-08-2013 - Saa 18:22' na IGIHE


Nyuma y'igisasu Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zateye mu Rwanda, kuri uyu wa Kane, no kuri uyu wa Gatanu zongeye gutera ibindi bisasu ku butaka bw'u Rwanda mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwemeje ko koko hatewe ibisasu ku gicamunsi.
Ibyo bisasu bivugwa ko ari bine byaguye mu Kagari ka Gacurabwenge, Kageshi na Rusura.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, we yabwiye IGIHE ko amakuru arambuye aza kuyatanga bidatinze.
Umuturage wo mu gace katewemo ibisasu wavuganye na IGIHE yavuze ko cyatewe mu cyaro cyitwa mu Bukumo.
Kuri uyu wa Kane, bwo igisasu cyaguye hafi y'umupaka uhuza ibihugu by'u Rwanda na Congo, ku gihande cy'u Rwanda mu mudugudu wa Bugu, Akagali ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, mu ma saa saba z'amanywa.
Ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, na bwo ibisasu bibiri byatewe n'ingabo za Congo ku butaka bw'u Rwanda, bigwa mu tugari tw'ahitwa Kageshi na Gasiza two mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.
Ibyo bikorwa byose Igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko ari iby'ubushotoranyi.
Turabagezaho amakuru arambuye bidatinze
==
Ibisasu byakomeje kugwa i Goma mu gitondo, naho Abanyarwanda bane biciwe muri Congo 

Ibisasu byakomeje kugwa i Goma mu gitondo, naho Abanyarwanda bane biciwe muri Congo

Hashize 7 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 24/08/2013 . Yashyizwe ku rubuga na HATANGIMANA ANGE   ·   Ibitekerezo 13
Amakuru dukesha umunyamakuru w'UMUSEKE, uri mu karere ka Rubavu, aravuga ko intambara mu Burasirazuba bwa Congo yakomeje kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya mu gitondo, urusaku rw'ibisasu bikomeye rukaba rwakomeje kumvikana mu mujyi wa Goma, hagati aho abagore bane b'Abanyarwanda biciwe muri Congo.
Umujyi wa Goma (Photo Internet)
Umujyi wa Goma (Photo Internet)
Umunyamakuru wa UMUSEKE uri i Rubavu yatubwiye ko urusaku rw'ibisasu rwumvikanaga mu mujyi wa Goma mu masaha ya saa 9h00 na saa 10h00.
Ibintu ku mupaka wa Gisenyi (Rubavu)
Nk'uko umunyamakuru wa UMUSEKE abivuga, i Rubavu hari ubwoba mu baturage ku ruhande rw'u Rwanda, ibi bikagaragazwa n'uko ku mupaka hiriwe abantu bake ndetse bakaba batinya kwambuka bajya mu mujyi wa Goma.
Amakuru yamaze kutugeraho aravuga ko ibisasu 11 byarasiwe muri Congo byaguye mu mirenge yo mu karere ka Rubavu harimo umurenge wa Bussaman, ariko nta muntu byahitanye cyangwa ngo akomereke.
Ibintu mu mujyi wa Goma
Kuri uyu wa gatandatu, mu mujyi wa Goma hiriwe imyigaragambyo abaturage bamagana ingabo za MONUSCO n'ingabo za Congo FARDC ku kuba ntacyo zirimo gukora ngo zirwane ku baturage ba Goma n'ahabera imirwano.
Imyigaragambyo yiriwe ahitwa Ndosho.
Abaturage ba Goma mu myigaragambyo (Iyoto y'uyu munsi ya Radio Okapi)
Abaturage ba Goma mu myigaragambyo (Iyoto y'uyu munsi ya Radio Okapi)
Umunyamakuru uri i Rubavu yamenye ko hari Abanyarwanda biciwe mu mujyi wa Goma bakaba ari abagore bane.
Uwitwa Hakizimana Euphreim umwe mu baturage b'Abanyarwanda bari i Goma yabwiye UMUSEKE ko hari n'inkomere z'Abanyarwanda ziri i Goma zakomerekejwe n'Abanyekongo.
Yagize ati "Aturage ba Congo mu mujyi wa Goma bazanye amahiri arimo imisumari, Umunyarwanda babonye bakamukubita. Bashyizeho bariyeri uwo bakekaho ko ari Umunyarwanda baramufata bakamwaka ibyangombwa agakubitwa."
Uyu muturage yari avuye muri Congo yiruka agaruka mu Rwanda.
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu arikumwe n'inzego zishinzwe umutekano yakoranye inama n'abaturage bo mu murenge wa Busasamana ahaguye ibisasu mu rwego rwo kubahumuriza. Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Hassan Bahame yasabye abaturage kwirinda kujya i Goma kuko nta mutekano uhari, ariko ahumuriza abaturage ba Rubavu ababwira ko umutekano wabo ucunzwe neza.
Maisha Patrick yatubwiye ko indege ebyiri za kajugujugu ziri kumisha ibisasu ku birindiro bya M23, ndetse zikaba zigurukira hafi y'umupaka w'u Rwanda.
Martin Kobler, intumwa idasanze ya ONU yatangaje ko ingabo za MONUSCO zigiye gukora ibishoboka zigahashya umutwe wa M23, ndetse amakuru ya BBC aka yemeza ko ingabo za ONU ziri muri Congo zinjiye mu mirwano ku ruhande rw'ingabo za leta.
Kobler ati "Tugiye kwishyura n'imbaraga zacu zose, turacecekesha iyi mbunda (yarasaga umujyi wa Goma)."
Inyi ntumwa ya Ban Ki Mun yagize ati "Kuri twe urupfu rw'umuntu umwe, rurababaje ku batuage ba Kivu y'Amajyaruguru. Akababaro kanyu turakumva cyane, haba kuri jye no kuri MONUSCO."
Ku munsi w'ejo Minisitiri muri Congo ushinzwe ubwenegihugu akaba n'umuvugizi wa leta, Lambert Mende Omalanga yatangaje ko ibisasu bigwa mu mujyi wa Goma bituruka ku butaka bw'u Rwanda.
Lambert Mende atatinye gushinja u Rwanda ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyoko muntu.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yabwiye Radio RFI ko ibitangazwa na Congo Kinshasa ari ibinyoma.
Yagize ati "…Congo irikuraho ibyaha ikabiturega…"
 Congo mu gushaka amaboko mu bindi bihugu
Igihugu cya Congo Kinshasa cyagiranye amasezerano n'ibihugu bya Afurika y'Epfo, na Angola, amasezerano yasinywe kuri uyu wa gatanu hagati y'abaperezida Jacob Zuma wa Afurika y'Epfo, Edouardo Dos Santos wa Angola na Joseph Kabila.
Ayo masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola ateganya ubufatanye mu bya gisirikare n'igipolisi ndetse no gutabarana hagati y'ibi bihugu.
Igihugu cy'Afurika y'Epfo cyamaze gutanga abasirikare basaga 1 300 mu mutwe w'ingabo za ONU zidasanzwe zizahangana n'imitwe yitwaza intwaro muri Congo.
Si ubwambere Congo Kinshasa yitabaza amahanga, mu ntambara yiswe iya kabiri ya Congo, iki gihugu cyari kumwe na Angola, Zimbabwe, Namibia, Sudani n'abandi.
MAISHA Patrick na HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW


Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...