Skip to main content

Kagame yahuye na Kabila na Kikwete i Kampala


Kagame yahuye na Kabila na Kikwete i Kampala

ICGLR
Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame yabonanya na ba Perezida Kikwete na Kabila i Kampala kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nzeli 2013.
Twabibitsa ko i Kampala harimo kubera inama y'ibihugu byo mu biyaga bigari yatumijwe na Perezida Museveni wa Uganda nyuma y'aho imirwano yubuye muri Congo hagati ya M23 n'ingabo za Congo ndetse n'iraswa ry'ibisasu ku mijyi ya Goma na Gisenyi ibyo bikaba byaratumye Leta y'u Rwanda ikora igikorwa kimeze nko kwerekana ingufu irunda ibitwaro biremereye ku mupaka w'u Rwanda na Congo.
Uretse n'ikibazo cyo muri Congo nyirizina, Perezida Kikwete yasabye Perezida Museveni kumwumvikanisha na Perezida Kagame nyuma y'umwuka mubi hagati y'ibihugu by'u Rwanda na Tanzaniya byaturutse ku nama Perezida Kikwete yagiriye Perezida Kagame yo kuganira n'abo batavuga rumwe muri politiki barimo na FDLR. Ariko na none kuba Tanzaniya yarohereje abasirikare muri Congo ntabwo u Rwanda rwabyishimiye kuko byabujije umutwe wa M23 kugera ku ntego zawo ndetse bituma ucika intege ku rugamba.
Kuri uyu wa kane mbere y'inama y'abakuru b'ibihugu bose Perezida Kagame yabonanye na Perezida Kabila ku buryo imibonano yabo yamaze igihe ndetse bisa nk'ibikereza inama n'abandi bakuru b'ibihugu.
Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Kikwete imbona nkubone nyuma y'igihe kinini cy'iterana ry'amagambo hagati yabo cyangwa bakoresheje abandi bayobora. Ntawamenya niba babonanye bonyine cyangwa bari kumwe n'umuhuza.
Umubonano w'aba bagabo bombi uje mu gihe ikibazo hagati y'ibihugu byombi kimaze gufata intera kuko hari byinshi bibigaragaza nk'iyirukanwa ry'abanyarwanda muri Tanzaniya, kongera amahoro ku modoka zizana imizigo mu Rwanda zivuye muri Tanzaniya benshi babona ko bigamije gutuma abatumiza cyangwa abohereza ibintu mu mahanga b'abanyarwanda bakoresha icyambu cya Mombasa bakareka Dar es Salaam.
kikwete Kagame
Uko bigaragara amahanga arashaka ko ikibazo cyo muri Congo kirangizwa n'imishyikirano izatuma umutwe wa M23 ugira ibyo ugenerwa ariko udafite ingufu zo kwaka byinshi cyangwa udasuzuguwe ngo ushyirwe ku ruhande. Ibi ariko bishobora kutagira icyo bigeraho kuko mu gihe Leta y'u Rwanda izaba itarareka kwivanga mu bibera muri Congo nta mahoro azabaho muri Congo. Ingero za AFDL, RCD, CNDP zirahari kandi iyi mitwe yose yashyizwe mu buyobozi kandi intambara zarakomeje.
Tugarutse kuri Perezida Kagame na Perezida Kikwete ntawe uramenya niba bashoboye kumvikana bagacoca ibibazo biri hagati yabo ariko ababikurikiranira hafi basanga hakiri kare kuko ikibazo cyafashe indi ntera ku buryo kitakemurwa umunsi umwe.
Iyo nama ya Kampala kandi yitabiriwe na Perezida wa Sudani y'amajyepfo, Bwana Salva Kiir, Nkosazana Dlamini-Zuma umukuru w'umuryango w'Afrika yunze ubumwe na Mary Robinson, intumwa idasanzwe ya ONU ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo.
Marc Matabaro
The Rwandan

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...