Skip to main content

Rwanda: Abanyarwanda noneho bageze n’aho bimwa uburenganzira bwo kwandikira inzego z’ubuyobozi


Rwanda: Abanyarwanda noneho bageze n'aho bimwa uburenganzira bwo kwandikira inzego z'ubuyobozi

Kigali, kuwa 17 Nzeri 2013.
Ishyaka FDU-Inkingi ribabajwe cyane n'igikorwa kigayitse cya polisi y'uRwandaaho hari abaturage batawe muri yombi bazira kobaribavuye guha ibaruwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bamusaba ko niba hari ubushobozi yagira yabarenganura ku byemezo byabafatiwe kandi babona bibabangamiye. Nk'uko amakuru akomeza abivuga abo baturagebaribagizwe n'urubyiruko rugizwe n'abanyeshuri biga muri za kaminuza bavaniweho inguzanyo zo kwiga ndetse n'abashoferi batwara za Taxi Minibus baherutse kwirukanwa gukorera mu mugi wa Kigali.
Ababaturage bakababaribitoranyijemo abantu babiri ari nabo bajyanye ibaruwa yari igenewe Minisitiri w'Intebe ndetse iyi baruwa ikaba yari yanamenyeshejwe ibiro bya Perezida wa Repubulika y'uRwandandetse na za ministeri  zirebwa n'ibibazo bya bariya baturage.
Ubwo izo ntumwa ebyiri (umuntu umwe w'umushoferi, n'umwe w'umunyeshuri muri kaminuza) bavaga gutanga ubwo butumwa bageze muri gare ya Kacyiru bahasanze bamwe mu bo bahuje ikibazobaribanabatumye kubatangira iyo baruwa mu nzego z'ubuyobozi ngo barebe niba hari icyo zabamarira. Mu gihebaribatangiye kubereka ko ubutumwa bwabo bwakiriwe ndetse n'ubuyobozi bwa Minisiteri y'Intebe bukaba bwabatereyeho kashi y'uko ubutumwa bwabo bwakiriwe, batunguwe n'uko polisi yahise iza kubafata ngo ihamagawe n'umwe mu bashinzwe umutekano wari aho muri gare ngo kuko yari yumvise bavuga ko bavuye kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi.
Amakuru aravuga ko polisi yafashe abantu bosebarimuri iyo gare cyane cyane hakibandwa ku basanzwe bazwi ko batari mu ishyaka riri ku butegetsi ngo, kuko bakeka ko aribo bagiriye inama abaturage ngo yo kwandikira inzego z'ubuyobozi zibakuriye ngo barebe ko zabarenganura! Imibare y'abafashwe ndetse n'amazina yabo ntibiramenyekana ariko haravugwa abarenga mirongo ine (40), barimo uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali, Bwana Ntavuka Martin, Icyitonderwa Jean-Baptiste wo muri PS-Imberakuri, Ntakirutimana Emmanuel, Hitimana Sammuel na Uwiringiyimana Sosthene.  Ikindi ni uko abenshi muri bo bafungiye kuri station ya polisi ya Remera.
Nonese kuba umuturage cyangwa abaturage bakwandikira inzego z'ubuyobozi noneho nabyo bigiye kuba icyaha gihanirwa muRwanda?
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko aba baturage bahita barekurwa nta maniza kuko nta cyaha bakoze. Ni uburenganzira bwabo busesuye bwo kwandikira inzego zibakuriye ku kibazo runaka baba bifuza ko bakemurirwa.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...