Skip to main content

Rwanda: Polisi y’igihugu yagerageje guta muri yombi abaturage bari batumiwe na Sena


Rwanda: Polisi y'igihugu yagerageje guta muri yombi abaturage bari batumiwe na Sena

Kuri uyu wa 23 Nzeli 2013 komisiyo ishinzwe ubukungu muri Sena yagiranye ibiganiro n'abashoferi bahagarariye abandi nyuma yo kubona kopi y'ibaruwa bari bandikiye minisiteri y'intebe bayimenyesha ibibazo bakomeje guhura nabyo, byuzuyemo akarengane ko kwirukanwa mu mihanda yo mu mugi wa Kigali. Nyuma y'uko abahagarariye abashoferi batumijwe na komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu, mu ibaruwa no1012/SEN /SEG/LS/CC/2013 yo kuwa 20/09/2013, aba bashoferi basobanuriye iyi komisiyo akarengane kose bagiriwe kugeza n'aho nyuma yo kwandikira minisiteri y'intebe tariki ya 17 Nzeri 2013 bamwe muribo bafashwe na polisi y'igihugu bagafungwa bagakorerwa n'iyicarubozo. Abashoferi kandi basabye iyi komisiyo gusaba polisi kurekura bagenzi babo ndetse n'abanyeshuri bafatiwe rimwe. Komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu yakiriye neza ibyifuzo by'abashoferi maze ibizeza ubuvugizi.
Icyaje gutungura kikanatangaza benshi babibonye, barimo na komisiyo ya Sena iishinzwe ubukungu, ni uburyo aba bahagarariye abashoferi bakimara gusohoka mu cyumba cya SENA, polisi yahise ibagabaho igitero maze irabafata itangira kubambika amapingu. Babonye bikomeye, batabaje SENA iba ariyo ibabamururaho babona kurekurwa nyuma y'isaha yose. Mme Mukankusi Penina, Umuyobozi w'iyo komisiyo yasobanuriye abo bapolisi ko bitemewe gufata umuturage wahamagajwe na Sena. Yongeyeho ko niba babashaka bazabafatira ahandi hatari kuri Sena, aha akaba nawe yarirengagije ko aho bafatirwa hose bazaba bazira ubusa.
Amashyaka PS-Imberakuri na FDU-Inkingi, ashingiye ku gikorwa kigayitse cyakozwe na polisi y'igihugu cyo guta muri yombi aba bashoferi nyuma yo kubonana na komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu, anashingiye kuba polisi yarataye muri yombi abanyeshuri n'abashoferi bazira ibaruwa bandikiye minisitiri w'intebe, ndetse bakanagenera kopi ibiro by'umukuru w'igihugu, atangarije abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'abarwanashyaka bayo by'umwihariko, ibi bikurikira:
• Aya mashyaka yombi aranenga bidasubirwaho imyitwarire ya polisi y'igihugu kuko ikomeje guhutaza abo yakagombye kurinda, noneho bikaba bivuye ku gufata abandikiye minisitiri w'intebe bikaba bigeze n'aho abantu batumijwe na Sena bazajya bafatwa na polisi nk'aho na Sena itemerewe kuvugana na rubanda. Iki kikaba ari ikimenyesto simusiga cyo gusuzugura no guha agaciro gake inzego za gisiviri, aho abashinzwe umutekano bivanga mu mikorere y'inzego z'igihugu zose.
• Aya mashyaka yombi arashimira cyane abaturage bamaze kumenya ko aribo bambere bagomba kurwanya akarengane kabakorerwa kuko gukomeza kurebera nibyo bituma akarengane kiyongera.
• Aya mashyaka yombi arasaba abanyarwanda gushyira hamwe bakirinda ibikorwa byabashora mu mitego y'amabwiriza ya hato na hato ndetse no gukomeza kwibutsa ubutegetsi bwa Leta y'u Rwanda ko ayo mabwiriza atagomba kuvuguruza ibiteganywa n'itegekonshinga ry'u Rwanda.
• Aya mashyaka yombi arasaba ko bariya banyeshuri bafunzwe bazira ko bandikiye inzego nkuru z'igihugu ngo bakanavugana n'itangazamakuru, ko barekurwa, kuko nta cyaha na kimwe bakoze. Ibyo bakoze ntaho binyuranije n'uburenganzira umuturage yemerewe.
Birababaje kubona abayobozi basigaye birengagiza nkana indahiro barahirira u Rwanda n'abanyarwanda iyo bagiye gutangira imirimo, maze ubu hakaba hasigaye hakora amabwiriza hatitawe ku nyungu z'abanyarwanda bose ahubwo hakimakazwa kurengera inyungu z'udutsiko!
Bikorewe i Kigali, kuwa 24 Nzeli 2013.
PS-Imbrerakuri
Alexis Bakunzibake
Visi Perezida wa mbere
Tel: 0788814906
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo
Tel: 0728636000/0788501333

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...