ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 001/P.S. IMB/014
Rishingiye ku bufatanye bwaryo na FDLR ndetse na RDI Rwanda Rwiza
bwagiye ahagaragara kuwa 12/01/2014 na 14/01/2014,ishyaka PS
Imberakuri rikemera gukorana n'aya mashyaka mu rwego rwo gushaka
icyazanira amahoro arambye igihugu cyacu ndetse n'akarere,
Rigarutse kandi ku magambo akomeje gutangazwa n'abayobozi b'inzego
zitandukanye z'igihugu,ishyaka PS Imberakuri ritangarije
abanyarwanda,inshuti z'u Rwanda ibi bikurikira :
Kuwa 12 Mutarama 2014 nibwo ishyaka PS Imberakuri ryashyize
ahagaragara ihuriro rihuriyeho na FDLR ryitwa FCLR-Ubumwe,kuba iryo
huriro ryarumvikanweho n'amashyaka yombi ndetse rikanafatanya na RDI
mu rwego rwo gufatanya urugamba rw'amahoro abanyarwanda biyemeje,ibyo
ishyaka PS Imberakuri ribona ko nta gitangaza kibirimo kuko ribona ko
kugumya gutatanya imbaraga byongerera ubutegetsi bwa Kigali amahirwe
yo gufunga,gushimuta,gutoteza abanyarwanda akaba kandi ishyaka PS
Imberakuri ryariyemeje gukorana n'aya mashyaka, basaba ibiganiro
by'amahoro, ari naho hazakemukira ibibazo abanyarwanda bakomeje
gushyirwamo n'ubutegetsi bwa Kigali.
Kuba rero abategetsi batandukanye bafashe igihe basimburana mu
itangazamakuru bakabyamaganira kure nta gitangaza kirimo kuko byari
kuba igitangaza iyo batabyamaga,icyiza nuko ubufatanye bwa PS
Imberakuri,FDLR na RDI Rwanda Rwiza bwakiriwe neza n'abanyarwanda
b'ingeri zose kandi akaba ari nacyo amashyaka yifuzaga naho,
Iterabwoba rikomeje gutangazwa n'abategetsi ba leta ya Kigali nta
munyarwanda ryagakwiye guca intege maze ribe ryamutesha ibyo yari
arimo akora mu rwego rwo guharanira uburenganzira amashyaka PS
Imberakuri,FDLR,RDI Rwanda Rwiza, ndetse n'andi atandukanye arimo
aharanira. Imvugo kandi yaba bayobozi ivuga ko FDLR ari umutwe
w'iterabwoba ntawe yakagombye gutera ubwoba kuko nicyo kinyoma FPR
yashyize mu banyarwanda, ariko ukaba utayibaza aho babikura ngo babe
bahakwereka, ariko ntibinatangaje ko na leta iyobowe na FPR yazareka
iyo mvugo kuko na nyuma y'imyaka hafi makumyabiri yemeye ko mu Rwanda
haba amoko. Igihe kirageze,buri munyarwanda utsikamiwe n'ubutegetsi
buyobowe na FPR ashiruke ubwoba maze za kirazira FPR yashyize mu bantu
kugirango ikomeze yiharire urubuga rwa politiki zikurweho
burundu,abanyarwanda bafatanye kwamagana ibibi byose bibakorerwa maze
twese hamwe duharanire ko umunyarwanda aho ava akagera yishyira
akizana mu gihugu cyamubyaye.
Twese hamwe duharanire kwimika ukuri.
Kubwa P S Imberakuri.
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije.
General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...
Comments
Post a Comment