Rwandan Rights Alliance

Wednesday, 19 March 2014

Rwanda: ishyaka rishya rya Gerard Semushi Karangwa

Begin forwarded message:

 
[Pièces jointes envoyées par Gerard Semushi Karangwa incluses ci-dessous]



PEOPLE'S DEMOCRATIC ALLIANCE- P.D.A                ALLIANCE DEMOCRATIQUE DU PEUPLE

                         URUNANA RW'ABATURAGE BAHARANIRA DEMOKARASI

                                    
                     
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU.

Twebwe Abanyarwanda  twahuriye mu nama yateranye none ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2014,

. Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo zaryo : iya 52, 53, 54 n'iya 55 ;
 
. Dushingiye ku itangazo mpuzamahanga ry'uburenganzira bw'ikiremwa muntu ryo ku wa 10 Ukuboza 1948 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3 n'iya 18 ziteganya ko umuntu ku giti cye cyangwa afatanyije n'abandi afite uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwisanzura, ubwo kugira umutekano we bwite, ubwo kwisanzura mu bitekerezo, mu gukoresha umutimanama no mu kwihitiramo idini cyangwa imyizerere n'ubwo kugaragaza cyangwa guhindura idini rye cyangwa imyizerere ye ari wenyine cyangwa afatanyije n'abandi, mu ruhame cyangwa ahiherereye ;
 
. Dushingiye kandi ku itangazo mpuzamahanga ry'uburenganzira bw'ikiremwa muntu ryo ku wa 10 Ukuboza 1948 mu ngingo yaryo ya 19 aho riteganya ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwisanzura mu mitekerereze n'ubwo gutanga ibitekerezo ; ibi bikaba bivuga kugira uburenganzira bwo kudahungabanywa azira ibitekerezo bye, ubwo gushakisha, kwakira no gukwirakwiza nta mupaka amakuru n'ibitekerezo mu buryo ubwo ari bwo bwose ;
 
. Dushingiye ku kuba ubu burenganzira buvugwa haruguru bwarongeye gushimangirwa n'amasezerano mpuzamahanga mu byerekeye uburenganzira mu by'imbonezamubano no mu bya Politiki yo ku italiki ya 19 Ukuboza 1966 mu ngingo yayo ya 19 ;
 Dushingiye ku kuba uburenganzira bwo kwibumbira mu mashyirahamwe buteganywa n'Amasezerano Nyafurika y'Uburenganzira bw'Ikiremwa Muntu n'ubw'Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 mu ngingo ya 10 n'iya 11 ;
 
Mu gushimangira ko dukomeye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, ku itangazo mpuzamahanga ry'Uburenganzira bw'Ikiremwa muntu, ku masezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by'imbonezamubano na politiki, ku masezerano nyafurika y'uburenganzira bw'ikiremwa muntu n'ubw'abaturage no ku yandi mategeko n'amabwiriza akurikizwa mu Rwanda ;

. Dushingiye kandi ku cyifuzo rusange cyo guharanira no kurengera uburenganzira bw'Ikiremwa muntu no gutanga ibitekerezo bya politiki byubaka Igihugu ;

. Dusanze kandi ko kugira ngo ibitekerezo binyuranye bya Politiki byubaka Igihugu bisangirwe, bisaba urubuga rwa Politiki rusesuye ;

Twiyemeje kandi dushinze Ishyaka rya Politiki ryitwa  People's Democratic Alliance,  «PDA» mu magambo ahinnye y'icyongereza ; Ishyaka rigamije guharanira no kurengera ibitekerezo byavuzwe mu Ingingo zavuzwe haruguru, n'ibindi bibazo byose bishamikiyeho.

Mu rwego rwo gukorera mu mucyo no kubahiriza Amategeko y'Igihugu  cy' u Rwanda, mubijyanye n'Ishingwa n'imikorere y'Amashyaka yemewe mu gihugu cy' u Rwanda, dutoye  Bwana KARANGWA Semushi Gérard  nka Perezida w'Agateganyo akaba kandi n'Umuvugizi w'Ishyaka ryavuzwe hejuru. 

Ni muri urwo rwego kandi duhaye uburenganzira n'ububasha busesuye  Bwana KARANGWA Semushi Gérard bwo kwandikisha Ishyaka rya People's Democratic Alliance(PDA)  hakurikijwe Amategeko ya Repubulika y'u Rwanda.
 

Bikorewe i Kigali, taliki ya 16 Werurwe 2014.

Mu izina ry'Abanyamuryango bikubitiro bagize Ishyaka     

People's Democratic Alliance (P.D.A.)

HAKIZIMANA Apollinaire (Sé)

Contact:   Tel. 0787443419
-------------------------------------------------------------------------
B.P:5722/13 KIGALI       E-MAIL: pda2014.pdapa2014@yahoo.fr ; pdarwanda@gmail.com
 




__._,_.___

Pièce(s) jointe(s) de Gerard Semushi Karangwa | Consulter les pièces jointes en ligne.\

3 sur 3 fichier(s)

Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.